Tags : Airtel Rwanda

AIRTEL Rwanda yazanye KOZAHO ‘card’ igufasha kwishyura vuba vuba

Kuri uyu wa 25 Kamena 2015 mu buryo bwo gukomeza korohereza abafatabuguzi bayo mu bijyanye no kwishyura bitabagoye kandi byihuse ndetse badakoresheje gutora imirongo batanga amafaranga, Airtel Rwanda yazanye uburyo bushya bwitwa ‘Tap and Pay Card’ bise kandi KOZAHO. Ni ikarita y’ikoranabuhanga ifasha kwihutisha kwishyura hagati y’umukiliya n’umucuruzi. Ikarita ya KOZAHO ihujwe n’uburyo bwa Airtel […]Irambuye

Abakozi ba Airtel Rwanda batanze amaraso azafasha abarwayi

Abakozi ba Airtel Rwanda batanze amaraso nk’umusanzu wabo wo gufasha abayekeneye, ni igikorwa cyari cyateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC). Ikigo RBC kivuga ko gutangira amaraso rimwe bifasha kubona amaraso menshi akenerwa mu bitaro akarokora ubuzima bw’abantu. Umuyobozi muri Airtel Rwanda ukuriye ibijyanye n’Itumanaho, Denise Umunyana yavuze ko gutanga amaraso ari umusanzu wa Airtel mu buzima […]Irambuye

Ruhango: Airtel yatanze inkunga ya 6 000$ ku banyeshuri 20

Kuri uyu wa 09 Kamena 2015 ikigo cy’itumanaho Airtel Rwanda cyatanze inkunga ya 6000$ yo kurihira ishuri abana 20 batishoboye ariko b’abahanga cyane binyuijwe muri gahunda ya “Scholarship Program” ya Imbuto Foundation. Aba bana biga mu ishuri rya Kinazi Technical secondary school riherereye mu murenge wa Kinazi mu Ruhango. Airtel ikoze ibi nyuma y’uko ku […]Irambuye

Airtel yazanye uburyo bwo guhamagara buhendutse “Airtel Zone”

Kuri uyu wa kane tariki ya 7 Kanama 2014 Sosiyete y’itumanaho ya Airtel yatangije uburyo bwo guhamagara buhendutse “Airtel Zone”, ubu buryo Airtel Rwanda ivuga ko ari ikindi kintu cyo gufasha abafatabuguzi bayo guhendukirwa nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa Airtel Mr. Teddy Bhullar. Mu kiganiro n’abanyamakuru, umuyobozi wa Airtel Mr. Teddy Bhullar yavuze ko ubu ari uburyo […]Irambuye

Mu myaka ibiri, AIRTEL yazanye iki mu Rwanda?

Mu gihe cy’imyaka ibiri imaze mu Rwanda sosiyete y’itumanaho ya Airtel imaze kugira abafatabuguzi barenze miliyoni imwe (imibare ya RURA yo muri Mata 2014). Ubuzima bwarahindutse na Airtel, abanyarwanda bafite amahitamo mu itumanaho. Bamwe babonye akazi kabatunze. Uko bwije uko bucyeye abafatabuguzi ba Airtel bakomeza kwiyongera, muri miliyoni esheshatu n’ibihumbi magana munani (imibare yo muri […]Irambuye

Airtel yazanye abatoza baturutse muri Arsenal baje kuzamura impano z'abakiri

Abahungu n’abakobwa 26 bakiri bato, baturutse mu bihugu bitanu bya Afurika harimo n’u Rwanda, bateraniye i Kigali mu ihuriro ryigisha umupira w’amaguru, aho barimo guhabwa amahugurwa n’abatoza baturutse mu ishuri ry’umupira w’amaguru ry’ikipe ya Arsenal yo mu gihugu cy’u Bwongereza. Aya mahugurwa azamara icyumweru kimwe, yateguwe n’ikigo cy’itumanaho cya Airtel, binyuze muri gahunda izwi nka […]Irambuye

65% by'Abanyarwanda batunze imirongo ya Telefone

Imibare mishya y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura ibikorwa bitandukanye burimo n’iby’ikoranabuhanga mu Rwanda “Rwanda Utilities Regulatory Agency (RURA)” iragaragaza ko ikoreshwa rwa telefone zigendanwa ririmo kugenda rirushaho kwinjira mu mibereho y’Abanyarwanda kuburyo ubu nibura miliyoni esheshatu (6) n’ibihumbi 800 batunze imirongo ya telefone. Iyi mibare mishya yavuye kuri Miliyoni esheshatu n’ibihumbi 500 mu mpera z’umwaka ushize […]Irambuye

en_USEnglish