Digiqole ad

65% by'Abanyarwanda batunze imirongo ya Telefone

Imibare mishya y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura ibikorwa bitandukanye burimo n’iby’ikoranabuhanga mu Rwanda “Rwanda Utilities Regulatory Agency (RURA)” iragaragaza ko ikoreshwa rwa telefone zigendanwa ririmo kugenda rirushaho kwinjira mu mibereho y’Abanyarwanda kuburyo ubu nibura miliyoni esheshatu (6) n’ibihumbi 800 batunze imirongo ya telefone.

Abanyarwanda barimo kwitabira kugura imirongo ya Telefone ku bwinshi.
Abanyarwanda barimo kwitabira kugura imirongo ya Telefone ku bwinshi.

Iyi mibare mishya yavuye kuri Miliyoni esheshatu n’ibihumbi 500 mu mpera z’umwaka ushize wa 2013, igera kuri Miliyoni esheshatu n’ibihumbi 800 mu Kwezi kwa Mutarama, bingana na 65% bafite imirongo ya telefone kandi ikoreshwa.

Mu mpera z’umwezi kwa Gashyantare MTN Rwandacell yari imaze kwandika abafatabuguzi b’imirongo yayo bagera kuri Miliyoni eshatu n’ibihumbi 547, kuri Miliyoni ebyiri n’ibihumbi 248, naho abafatabuguzi ba Airtel bo bakaba bari bamaze kugera kuri Miliyoni imwe n’ibihumbi bine (4).

Iyi mibare iragaragaza ubwiyongere buhagije kuko mu kwezi kwa Mutarama 2013, abafatabuguzi b’imirongo ya Telefone mu Rwanda bari Miliyoni eshanu n’ibihumbi 902, ugereranyije n’imibare mishya hakaba hariyongereyeho abajya kugera ku bihumbi 900.

Naho mu kwezi kwa Nzeli 2013, igipimo cy’Abanyarwanda bafite imirongo ya telefone kandi ikora bari 63,7% gusa.

RURA ivuga ko ubundi imibare yakabaye ari myinshi ugereranyije n’igaragara ubu, ariko kubera ibarura ry’imirongo ya telefone ihuzwa n’imyirondoro ya nyir’umurongo ngo byatumye hari imirongo imwe n’imwe ivaho.

Kwiyongera kw’abakoresha imirongo ya Telefone bifitiye akamaro kanini ubukungu bw’u Rwanda by’umwihariko mu kwihutisha Serivisi zitandukanye dore ko iki ari na kimwe mu bice ubukungu bw’u Rwanda bushaka gushingiraho mu minsi iri imbere.

Source: Agenceecofin.com
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Iyi mibare Ni iyo kwibazaho! U Rwanda rutuwe na 50% bari munsi y’imyaka 20. Ese abo bana abafite telephone Ni bangahe? Ese ko hari ugira smcard 3 zaba iza society imwe, cyangwa iza buri society, ese babarura abo nabo barabibutse. Hari smcard ziri muri za modem, … Bibaye bitya iterambere twaba twararigezemo.

  • Iyi mibare Ni iyo kwibazaho! U Rwanda rutuwe na 50% bari munsi y’imyaka 20. Ese abo bana abafite telephone Ni bangahe? Ese ko hari ugira smcard 3 zaba iza society imwe, cyangwa iza buri society, ese babarura abo nabo barabibutse. Hari smcard ziri muri za modem, … Bibaye bitya iterambere twaba twararigezemo. Murakoze 

Comments are closed.

en_USEnglish