Digiqole ad

Airtel yazanye abatoza baturutse muri Arsenal baje kuzamura impano z'abakiri bato

Abahungu n’abakobwa 26 bakiri bato, baturutse mu bihugu bitanu bya Afurika harimo n’u Rwanda, bateraniye i Kigali mu ihuriro ryigisha umupira w’amaguru, aho barimo guhabwa amahugurwa n’abatoza baturutse mu ishuri ry’umupira w’amaguru ry’ikipe ya Arsenal yo mu gihugu cy’u Bwongereza.

Rupen Shah, Umutozi waturutse mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya Arsenal arimo aha uru rubyiruko imyitozo.
Rupen Shah, Umutozi waturutse mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya Arsenal arimo aha uru rubyiruko imyitozo.

Aya mahugurwa azamara icyumweru kimwe, yateguwe n’ikigo cy’itumanaho cya Airtel, binyuze muri gahunda izwi nka “Airtel Rising Stars” igamije kuzamura impano nshya muri ruhago ya Afurika.

Uko ari 26 baturutse muri Nigeria, Zambia, Ghana, Uganda n’u Rwanda rwanabakiriye, baratozwa n’abatoza b’inzobere baturutse mu Bwongereza.

Muri aya mahugurwa barimo barahabwa ubumenyi mu magambo n’ibikorwa buzabafasha kuba abakinnyi b’umupira w’amaguru beza burimo imyitozo y’umubiri, imyitwarire na tekiniki biranga umukinnyi w’umupira w’amaguru.

Bimwe mubyo barimo kwigishwa harimo uburyo bwo gutwara umupira, guhererekanya umupira no gutera amashoti n’ikinyabupfura cyangwa imyitwarire bikwiye kuranga umukinnyi w’umupira w’amaguru.

Vincent DeGaule Nzamwita, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda iyi myitozo ifiteye akamaro kanini aba bana.

Yagize ati “Umupira w’amaguru (football) ntabwo ukiri umukino wo kwishimisha ahubwo ni umwuga ushobora guhindura ubuzima bw’umukinnyi.

Twizeye tudashidikanya ko imyitozo itangwa n’inzobere zo muri Arsenal muri iki gihe bamara aha izaha aba bakinnyi ba ruhago bakiri bato ubumenyi bwa kinyamwuga kandi buzabafasha no gukinira ikipe zabo z’ibihugu bakomokamo.”

Aba bakinnyi bakiri bato bahuriye i Kigali baturutse mu bihugu bitandukanye baganira n'umutoza.
Aba bakinnyi bakiri bato bahuriye i Kigali baturutse mu bihugu bitandukanye baganira n’umutoza.

Naho Teddy Bhullar, Umuyobozi mukuru wa ‘Airtel Rwanda’ we asanga ibi bikorwa byo gufasha abana bato bakunda umupira w’amaguru bifitiye akamaro kanini ikigo cyabo kuko bituma barushaho kwegera urubyiruko.

By’umwihariko ariko ni n’icyifuzo cya Airtel gufasha Abanyafurika bakiri bato kugera ku nzozi zabo kandi umupira ngo ni imwe mu nzira yo kubafasha.

Yagize ati “Aya maguhurwa y’umupira w’amaguru ari ku rwego mpuzamahanga ku bakiri bato kandi aha amahirwe abakinnyi bakiri bato yo kurushaho gukunda umukino. Twizera ko iyi myitozo izabasigira ubumenyi buzababera impamba ikomeye mu mwuga wabo.”

Igikorwa cya ‘Airtel Rising Stars’ ni rimwe mu marushanwa y’abatarengeje imyaka 17 akomeye ku mugabane wa Afurika kandi niryo ryonyine riha amahirwe angina abana b’abahungu n’abakobwa. Kandi yatanze umusaruro kuko mu gihe imaze hari abakinnyi bayizamukiyemo batari bacye bamaze kugira aho bigeza bakinira amakipe yo muri za shampiyona z’iwabo n’amakipe y’ibihugu byabo.

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish