Digiqole ad

“Shitani” mu biganiro bya Perezida Kagame n’abavuga bakumvwa i Rubavu

 “Shitani” mu biganiro bya Perezida Kagame n’abavuga bakumvwa i Rubavu

Perezida Paul Kagame yanenze abayobozi bafata ibyemezo ‘blindly’

*Ati “Ntidushaka abasenga Shitani”, Ati “Shitani bamusobanura bate?”
*Mu Rwanda, ubutagondwa mu idini ya Islam n’abandi babuza umutekano abasenga, amadini ubwayo natabica, Leta izajyamo.
*Abayobozi ntibafata ibyemezo ku bibazo by’abaturage, byabaye “Ncire ibiryoshye, mire mire umuriro”.

Mu kiganiro cyagejeje saa tanu z’ijoro, nyuma yo kubonana n’abaturage bo mu murege wa Mudende, Perezida Paul Kagame yaganiriye n’abavuga bakumvwa bo mu Ntara y’Iburengerazuba, maze mu ijambo ry’ubuhagarariye basaba ko u Rwanda rwakwamagana abasenga Shitani. Kagame ati “Shitani bamusobanura bate?” ati “Idini ryose rizabangamira umutekano w’abasenga ntirishobora kwemerwa.”

Perezida Paul Kagame yanenze abayobozi bafata ibyemezo 'blindly'
Perezida Paul Kagame yanenze abayobozi bafata ibyemezo ‘blindly’

Muri ibi biganiro, ahanini byagarutse ku bibazo bimaze igihe kinini bihawe umurongo wo gukemuka bimwe ntibikemurwe, hanavuzwemo ikibazo cy’itegeko ry’abunzi ridahana abajuru ndetse Perezida agaragaza kutemeranya n’ibiririmo ko ‘umujura yiyunga n’uwo yibye’.

Mu ijambo rifungura ibi biganiro, Caritas Mukandasira Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, uretse kuvuga ku bufatanye bwatumye iyi Ntara itera imbere, yagaragaje ko hakiri amahirwe mu buhinzi n’ubworozi ndetse no mu bukerarugendo bushingiye ku bwiza bw’ikiyaga cya Kivu.

Yasabye abashoramari gushora mu bijyanye no kubaka inzu zo kubamo ‘apartment’ kuko ngo hari isoko ryo mu Rwanda no hanze.

Guverineri Mukandasira, nubwo yavuze ibyagezweho, yasabye Perezida wa Kagame kubafasha kubona uruganda rw’ibigori ngo kuko urwari ruhari rwo mu 1980 rutagikora (Maiserie Mukamira), ndetse yanamugejejeho ikibazo cy’imihanda idafite imiyoboro y’amazi, aho amazi ashobora gusenya ibyubatswe cyangwa agasenyera abantu.

Anselme Nzabonimpa wavuze mu izina ry’abavuga rikumvikana mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko bugarijwe n’ikibazo cya cyamunara, asaba ko banki zagabanya inyungu zica abaka inguzanyo, kandi zikajya zitanga inguzanyo z’igihe kirekire.

Uyu mugabo kandi asoza ijambo rye yavuze ko abanyamadini babangamiwe n’abantu bumvise baherutse kugana mu Kigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere basaba uburenganzira bwo gusenga no kuramya Shitani.

 

Ibyo gusenga ‘Shitani’ mu Rwanda Perezida Kagame nibwo yabyumvise

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka, mbere yo gusaba Umukuru w’Igihugu ko avuga ijambo, yahise asobanura umurongo u Rwanda ruhagazeho kuri ibyo byo gusenga Shitani.

Kaboneka ati “Biherutse kuvugwa mu itangazamakuru, ariko nka Leta y’u Rwanda nta dini rya Shitani twemeye, cyangwa tuzemerera. Leta y’u Rwanda ntibangamira usenga wese, ariko asenga Imana ntabwo dusenga Shitani.”

Perezida Kagame nawe yahise ati “Ibyo simbizi, ibyo by’amasengesho simbizi, ubundi Shitani bayisobanura bate?”

Perezida Kagame wahise akomeza kugeza ijambo ku bari aho, yakomoje ku by’amadini ati “Ibintu by’amadini byari bikwiye kuba byoroshye, sinzi impamvu abantu babikomeza.”

Yakomeje avuga uburyo ikibazo cy’amadini, kuba hari imyemerere abantu batumva kimwe, bikomeje guteza ibibazo, ndetse n’ubwihebe aho mu Bubiligi ngo haherutse gukorwa igitero kigahitana imbaga harimo n’umunyarwandakazi wakomerekeyemo.

Yavuze ukuntu nyuma y’aho Umusirikare wa RDF arasiye bagenzi be, byaje kugaragara ko abigisha amahame bitirira idini ya Islam bari bamaze kuba benshi mu Rwanda, kugeza ubwo hari n’Abanyarwanda bajya mu iterabwoba muri Syria.

Yasabye ko abasenga bose bajya basenga batabangamira umutekano w’abandi, ariko by’umwihariko iterabwoba ryo rishobora gukururwa n’intagondwa zifite imyemerere ishingiye ku kwica abo batumva ibintu kimwe, asaba abanyamadini ubwabo kubihagurukira bitaba ibyo Leta ikabyikorera.

Ati “Mu mateka nzi y’igihugu cyacu, harimo na Islam. Bemera imiterere y’amadini.” Kandi ngo Islam ayizi nk’idini ritigeze ryishora mu bikorwa byo kwica abandi mu mateka yaranze u Rwanda.

Yavuze ko amadini gomba gukorera mu mutekano, ati “Nta dini nzi rishobora kubaho ngo rihutaze andi cyangwa abo muri yo…ibituruka hanze, hari abagiye bagira indi myemerere y’uko abandi badahuje ari abanyabyaha. Ni yo mpamvu naho mvuga ngo ‘Shitani bayisobanura bate?”

Yatanze ingero za bamwe mu bantu bitwaza Islam bakaza kwigisha izo nyigisho z’ubwihebe.

Yagize ati “…Na hano Rubavu na Rusizi twarahabasanze, ibyo bifite ikibazo ariko no guhangana nacyo tuzabikora.

Yavuze ko bene abo iyo babakurikiranye bamwe batabizi ndetse batabirimo babifata nk’itotezwa, umuntu yabakora cyangwa uzabakora ngo nk’uko bizagenda mu Rwanda bikaba ikibazo.

Ati “Abayobozi b’Abayisilamu nabasabye kubikemura Leta itarabijyamo, kandi nibataduha igisubizo, tuzabijyamo.”

Kagame yavuze ko hajya havuka ikibazo iyo umuntu avuze ibyo bibazo by’ubwihebe ababirimo bakamushinja kugambanira idini, ngo akorana na Leta.

Ati “Gukorana na Leta si icyaha ahubwo niko bikwiye, ishinzwe (Leta) abemera n’abatemera nta n’umwe ufite uburenganzira bwo kubuza umutekano abandi. N’ahandi niko biteye keretse Leta ifite ikibazo. Leta ifite ingufu, kandi iyacu ntiri muri izo zifite ibibazo…. Leta irabijyamo.”

Yongeraho ati “Idini ryose ryagira umurongo ukase (extremism), mu mateka abantu bishe abandi ibyo bibaye ntitubikuremo isomo twaba turi abagomba gushira. Ibyo by’amadini afite amatwara yo kubangamira abo badahuje ntabwo twabyemera.”

 

Yatinze ku kibazo cy’abana b’i Rubavu batiga

Perezida Kagame yahise akomereza ku bijyanye n’iterambere ahanini asaba abayobozi gukora ibishoboka, ibidashoboka bakabireka bagakora ibindi.

Yatinze cyane ku kibazo cy’abana b’i Rubavu batiga ndetse agitangaho umurongo, avuga ko bibaye ngombwa abana banyuzwaho akanyafu ariko binyuze mu mikoranire y’inzego z’uburezi, ababyeyi n’inzego z’ibanze, abana bakajya kwiga.

Ati “Iki ni icyaha (kurebera abana bata ishuri) mudakwiriye kubabarirwa, ni icyaha cyo guhanirwa. Hari Shitani (Shitani imwe yari yigeze kubaza uko bayisobanura) irenze iyo se?”

Perezida Kagame kandi yatanze umurongo wo gukemura ibibazo binyuranye abaturage bagaragaje, by’umwihariko ababazwa n’uburyo abajura basabwa kwiyunga n’abo bibye.

Ati “Ibisambo ntabwo bishyirwa mu bunzi bishyirwa aho byakagombye kuba biri. Umuntu arakwiba barangiza bakajya kubunga gute? Ayo mategeko niba ari uko ameze bihinduke. Niba ari ukunga uwibye n’uwibwe niyo mpamvu ubujura bwiyongera, ni ugukangurira n’abandi kubikora.”

Perezida yasabye abayobozi kutajijinganya mu gufata ibyemezo ku bibazo by’abaturage ati “Si jyewe jyenyine Imana yatoranyije ngo nikorere ibibazo by’abaturage, hari n’abandi.”

Abayobozi bakuru barimo Abaminisitiri bari muri ibi biganiro
Abayobozi bakuru barimo Abaminisitiri bari muri ibi biganiro
Minisitiri Francois Kanimba yavuze ko imashini za EBM zigiye gutangwa ku nguzanyo ku bacuruzi bose
Minisitiri Francois Kanimba yavuze ko imashini za EBM zigiye gutangwa ku nguzanyo ku bacuruzi bose
Idini ya Islam ngo yikanguye ikibazo cyo kuba 'Ibyihebe' mu rubyiruko rwaryo mu Rwanda gifata intera itabizi
Idini ya Islam ngo yikanguye ikibazo cy’ubuhezanguni cyageze mu rubyiruko rwayo mu Rwanda
Bamwe mu bavuga rikumva b'Iburengerazuba
Bamwe mu bavuga rikumvwa b’Iburengerazuba
Abavuga rikumvwa banenze cyane amategeko ahana ubujura uko yoroshye
Abavuga rikumvwa banenze cyane amategeko ahana ubujura ko yoroshye
Basabwe gushora imari mu mahirwe ahari
Basabwe gushora imari mu mahirwe ahari

Amafoto/HATANGIMANA/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

 

15 Comments

  • Aba illumunati turabanze,

  • Uwasoma umutwe w iyi nkuru yakwibwira ko shitani nayo yari mu batumiwe…..

  • Uyu profeseri Shyaka ikibazo cyagombye kugera hano areba he? yewe ejobundi nasomye nikinyamakuru aho umuyobozi nibagiwe izina muri RGB yarari gusobanura ko abasenga idini rya shitani aruburenganzira bwabo mu Rwanda.Reka ndebe niba azakomeza kwihanganira aba bantu.

  • ejo bundi siho bavugaga ko mu itegeko nshinga havamo interuro igira iti<< KWIZINA RY IMANA ISHOBORA BYOSE ?nibiteye 2 ati amadini yashitani ngo ari gusaba ubusabe

    ubwo tumenyereye mundahiro za abayobozi basoza bagira bati Imana bimfashemo next time tuzajya twumva ngo shitani abimfashemo

  • KUTIGA KWABANA BITERWA
    1. UBUSHOMERI BURI MUGIHUGU KUKO NIBA UFITE ABANA 3CG4 ABAKURU BAKIGA BRANGIZASECONDAIRE NA UNIVERSITY NTIBABONE AKAZI BAKOMEZA KUKUBERA UMUZIGO KUBURYO BARAMUNA BABO UTABABONERA UKO BIGA BITYO NABAMWE BABABONA MU BUSHOMERI BAKADOHOKA KWIGISHA ABANA BABO.
    2.UBUKENE BURI MUBATURAGE, HAJE VIUP NINDI MISHINGA IFASHA ARIKO USANGA ABAYOBORA IYO MISHINGA BISHIRIRA MU MIFUKO INGERO NI NYINSHI ZABIBYEIMFASHANYO ZABATURAGE KANDI BATASUBIJE IBYO BIBYE.
    3. BAVUGA KO KWIGA ARI UBUNTU ARIKO SIBYO KUKO ABABYEYI IYO TUBUZE PRIME YABARIMU ABANA BARIRUKANYWA KANDI ABENSHI NTABUSHOBOZI KUKO UBUKUNGU BUMEZE NABI MUGITURAGE. NIBAREKE KJYA BATEKINIKA UMUBYEYI WACU H E AHUBWO BAMUBYIZE UKURI ADUFASHE KUBONA IBISUBIZO BIKWIYE.

  • Ese niba Shyaka yasohoye itangazo rivugako idini ry’abasenga shitani ritemewe kuki yategerejeko abaturage bibariza icyo kibazo? Bugacya ashyiraho itangazo kandi twese twibuka Umuyobozi muri RGB ushinzwe imitwe ya Politiki n’imiryango ishingiye ku madini, Aime Barihuta Haba aho yavuze ati:“Babibuzwa se kubera iki? Buri muntu afite uburenganzira bwo gusenga icyo ashaka, wowe ni wowe ureba ukavuga ngo nsenga iki, ureba niwe uvuga ngo njye nsenga iki ni iki, undi akavuga ngo iki ni shitani bitewe n’imyememerere ye.” Ngaho ra…rurahagazwe nyamara.

  • Ese kuki mwarinda muta umutwe kubera ikikibazo ngo idini risenga Shitani! Presindent yabajije ngo Shitani mumusobanura mute?Ese ibikorwa by’abantu sibyo bigaragaza imana basenga iyo ariyo!!Amahano yabaye mu Rwanda buriya ntibigaragaza Imana abenshi basengaga.

  • Muri iyi minsi abayobozi bari kurangwa no kwivuguruza kwa hato na hato ku buryo umuntu yibaza aho igihugu kigana bikamucanga Ese bamwe baba batumva inshingano zabo, ni ukutamenya amategeko cg? nyamara ibi bihe ntibyoroshye.

  • ese niba mwumva mufite ingufu mu myemere yanyu kandi mukizera ko Imana ntacyayirusha ingufu kuki byabateye ururonfogoro ntimuzayiyoboke maze turebe ko idasubirayo iturutse niba kandi atriko bimeze ya Mana musenga nta ngufu ifite naho ubundi byose ni baringa

  • Murasetsa, none se gusenga shitani bisaba kujya kukarubanda ngo abantu basenga shitani????? ndababwira ukur ko abasenga shitani nibo benshi bakabikora mu ibanga gusa kvuga ngo barabishyira ahagaragara ntacyo bivuze kuko ifite abayoboke benshi

  • simvuze\ ko bakwemerera bariya bambasderi bayo babonetse iwacu, ariko munyumve neza kuko ibikorwa biriho biragaragaza ko abantu bayiyeguriye bikabije

  • discribe it ariko tuzagendera ku myumvire ya kera kugeza tugiye mu mva njye nakuze mbona bashushaya yezu w’umuzungu hanyuma shitani ikaba umwirabura.hahah very fun usibye abo ubwonko bwabo bwabaye imbata y’inyandiko zitiri zabo nibo bakemera iyo myumvire icyo njye navuga nuko nfite imbaraga nta wa nkanga cyangwa se nka mumishaho ibi bombe noneho rero hagati y’ababurana ari 2 umwe aba agomba gutsinda mureke shitani yanyu n’imana yanyu byibarangure uzarusha undi ingufu atware cecafa cyangwa mondial hiii ntimukansetse

  • Abategetsi b’u Rwanda bazi kurangaza abatutage!

    Ngo hari abari gusaba ko idini ya SATANI yemerwa mu Rwanda! Ibyo mukemera ko byabaye! Ayinyaaa! Tekiniki se ni iki?!

    Iyo dini irahari abayoboke bayo barahari barazwi kandi tubana tutabishisha!

    Iyo umuntu anyereje umutungo Wa Leta akiba amamiriyoni n’amamiriyoni umugenzuzi w’imali ya Leta akabivuga bijagarukwaho mu nteko il shinjacyaha mukuru agatinya gusohora impapuro zo guta muri yombi abacyekwa(kuko baba batarahamywa icyaha n’inkiko).Wowe ubizi neza ko bibye akayabo ejo mugahurira mu Kiliziya baje mu misa mu bimodoka bihenze, mugahurira mu nsengero hirya no hino babaye abafarizayi, mugahurira kw’irimbi baje gushyingura nyagupfa bari baziranye! Ukamureba ukicecekera kubera ko umutinya umuziho n’imbaraga zidasanzwe uba wumva IDINI YA SATANI atayihagarariye?! Niba utinya uriya muntu na Satani urayitinya. Menya ko rero amuhagarariye kandi ntacyo ujya umuvugaho.

  • yewe biragoye nahokubitegamaso tweguhangayika buriya ibuyeryabonetse ntiribaricyishe isuka

  • Munyibukije ikintu abayobozi bahishe His excellence igihe yasuraga Rubavu ku kibazo cy’abana bata ishuri: Habuze n’umwe uhingutsa ikibazo cy’abayobozi b’ibigo basaba amafaranga y’umurengera ababyeyi bishingikirije rwa ruhari rw’umubyeyi mu burezi bw’umwana ndetse n’intege nke za komite z’ababyeyi ziboneka hafi ya hose. Hari abakabya kwigiriza nkana ku ba babyeyi! namwe mwibaze ikigo k’ishuri gishobora gusaba umubyeyi 24,800 Frw ku mwana umwe wiga mu mashuri abanza ku mwaka kandi na Leta yamutangiye andi 4500 Frw ndetse ikishyura n’umushahara wa mwarimu!!! Siniriwe mvuga muri za 9 na 12 YBE ho ni ibicika! None muribwira ko umubyeyi ufite abana batatu bane ikindi azakora kitari ukubakura mu ishuri ari iki??? Ugira ngo ndabeshya nage kuri Remera Protestant aramenya impamvu abana barivamo! Niba Leta ititaye kuri iki kibazo bose barashiramo ahubwo!!!

Comments are closed.

en_USEnglish