Tags : Karongi District

Karongi: Mu kwibohora batashye ‘maternite’ ya miliyoni 50 Frw

Mu kwizihiza isabukuru y’Imyaka 23 ishize u Rwanda rwibohoye, ku kigo Nderabuzima cya Mpembe kimaze igihe kitagira inzu babyarizamo ababyeyi batashye inzu y’ababyeyi (maternite) yuzuye ifite itwaye asaga miliyoni 50 Frw. Ababyeyi bagana iki kigo Nderabuzima cya Mpembe giherereye mu murenge wa Gishyita mu karere ka Karongi bavuga ko ababyeyi baje kubyara bajyaga bakirirwa mu […]Irambuye

Karongi: Abarimu mu mashuri y’incuke banze kwigisha kubera kudahembwa

Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri y’incuke abiri yo mu murenge wa Rwankuba mu karere ka Karongi baravuga ko bamaze igihe badahembwa batanahabwa imfashanyigisho none bahisemo guhagarika akazi. Aba barimu bavuga ko amafaranga bahembwa atangwa n’ababyeyi b’abana bigisha ariko ko bamwe batayatanga n’abayatanze ntibayatangire ku gihe. Bavuga ko bamaze igihe batabona umushahara kuko ababyeyi banze […]Irambuye

Sen. Tito ngo abakuru bagifite ingengabitekerezo bazigishwa nibinangira bazayipfane

Mu muhango wo kwibuka abajugunywe mu mazi muri Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye mu ishuri rya KHI-Nyamishaba mu karere ka Karongi, Senateri Tito Rutaremara yashimiye urubyiruko rukomeje kwitandukanya n’Ingengabitekerezo ya Jenoside arusaba kujya kwigisha bagenzi barwo bagitsikamiwe n’ikibi, abasezeranya ko abakuru nabo bagiye gufasha bagenzi babo bagifite ingengabitekerezo kwitandukanya na yo ariko nibinangira bazarebaka bapfane na […]Irambuye

Uyu mwaka IPRC West ntizubakira abarokotse ahubwo izabahugura mu myuga

Mu myaka ibiri ishize abarezi; abayobozi n’abanyeshuri bo mu ishuli rikuru ryigisha  amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro mu burengerazuba (IPRC WEST) bagiye bubakira abacitse ku icumu rya Jenoside batari bafite aho baba. Ubuyobozi bw’iri shuri buvuga ko muri uyu mwaka butazubakira abarokotse ahubwo ko hari abazahugurwa mu myuga kugira ngo biteze imbere. Eng. Mutangana  Frederic uyobora iri […]Irambuye

Karongi: Ngo itorero ry’Abadivantisiti ryabimaga aho bugama mu gihe cy’ibiganiro 

Abaturage bo mu kagari ka Gasura mu murenge wa Bwishyura, akarere ka Karongi bavuga ko iyo bitabiraga ibiganiro byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi imvura ikagwa batabonaga aho bugama kuko urusengero rw’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi rwegereye aho bakoreraga ibiganiro batari bimerewe kurukandagiramo kuko iri torero ryababwiye ko urusengero rwabo rutagira ikindi gikorerwamo kitari amasengesho. Kuri uyu […]Irambuye

Karongi: Ngo ntibumva ukuntu bagiye kubakirwa ikibuga cy’indege batagira na

Muri Kamena haratangira imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege za kajugujugu mu karere ka Karongi kitezweho kuzamura ubukerarugendo. Bamwe mu batuye muri aka karere bavuga ko iki kibuga cy’indege kigiye kubakwa kidakenewe kurusha gare (aho bategera imodoka) bamaze igihe batagira kandi bayikeneye. Aka karere gakungahaye ku bukungu bushingiye ku bukerarugendo, gasanzwe gakennye ku bikorwa remezo nk’imihanda […]Irambuye

en_USEnglish