Angelique Kantengwa wahoze ari umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ubwiteganyirize bw’abakozi, RSSB, umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda yabwiye Umuseke ko ubucamanza bwamugize umwere ariko Ubushinjacyaha buri gusesengura iki cyemezo byaba ngombwa bakazakijuririra. Kantengwa yatawe muri yombi muri Nzeri 2014 akekwaho kugira uruhare mu inyerezwa ry’amafaranga y’u Rwanda miliyari 1,6 no gutanga amadolari ya Amerika ibihumbi 30 ($30 000) […]Irambuye
Tags : Angelique Kantengwa
Urukiko Rukuru kuri uyu wa 20 Gashyantare 2015 rwanzuye ko uwari umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB), Kantengwa Angelique akomeza kuburana afunze kandi akazaburanishwa no ku cyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta nk’uko biri mu mwanzuro w’urukiko wasomwe kuri uyu wa gatanu. Urukiko Rukuru rwanzuye ko Kantengwa Angelique akomeza kuburana afunze ndetse akazanakurikiranwa ku […]Irambuye
Nyamirambo – Kuri uyu wa 25 Nzeli 2014, urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwenzuye ko Kantangwa Angelique wari umuyobozi wa RSSB ndetse ari Perezida w’inama y’ubutegetsi ya UDL(Ultimate Developper Ltd) afungwa by’agateganyo iminsi 30 kuko ibyaha ashinjwa bikomeye kandi akaba nta ngwate ikubye kabiri amafaranga ashinjwa guhombya Leta yerekanye ngo aburane ari hanze. Angelique Kantengwa ntiyagaragaye […]Irambuye
Angelique Kantengwa wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB), yitabye urukiko rw’ibanze rwa Nyamirambo kuri uyu wa 24 Nzeli 2014. Ubushinjacyaha bwamureze guhombya Leta akayabo ka miliyari na miliyoni zisaga 600 ndetse no gutanga ibya Leta ku buntu. Ubushinjacyaha bwavuze ko imirimo yo gukora igishushanyombonera cy’ahazubakwa amazu ya RSSB i Gacuriro yagombaga gukorwa na […]Irambuye
Kigali – Ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi uwari umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize RSSB Kantengwa Angelique. Nkuko byatangajwe na Polisi y’u Rwanda ahagana mu saa tanu z’ijoro kuri uyu wa kane kuwa 11 Nzeri, Kantengwa Angelique ari mu maboko ya polisi akurikiranweho ibyaha birimo gukoresha nabi […]Irambuye