Umunyamategeko Maitre Fred Burende yanenze ko hari zimwe mu ngamba Leta ifata kugira ngo iteze imbere uburenganzira bw’umwana ariko ntizishyirwe mu bikorwa uko ziba zateguwe. Kuba abana bamwe bakurwa mu muhanda bagashyirwa mu miryango ariko nyuma y’igihe runaka bakagarukamo ngo akenshi biterwa n’uko haba hari ibitarakurikijwe mu murongo wo kubasubiza mu buzima busanzwe bubereye umwana. […]Irambuye
Tags : Leta
Urukiko rukuru rwa Gambia rwameje ko ubwo uwahoze ayobora kiriya gihugu yahungiraga muri Guinée Equatoriale umwaka ushize ngo yagiye asahuye ikigega cya Leta miliyoni 50 $. Uru rukiko rwafashe icyemezo cyo gufataho ingwate imitungo yose yasize muri kiriya gihugu. Yahya Jammeh arashinjwa kuba yarasahuye igihugu akoresheje kuriganya amafaranga ibigo byacuruzaga services z’itumanaho cyane cyane Ikigo […]Irambuye
Mu nama nyunguranabitekerezo yo kurebera hamwe uko abafite ubumuga bazagira uruhare mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Kanama, Depite Pierre Claver Rwaka wari umushyitsi mukuru muri ibi biganiro yavuze ko abatunze inzu zihurirwamo abantu benshi zitorohereza abafite ubumuga bagiye kunengerwa ku karubanda bakerekwa itangazamakuru. Ubwo yasozaga iyi nama, Depite Rwaka yavuze ko kuba hari abubaka […]Irambuye
Mu nama y’abahagarariye inzego z’abafite ubumuga mu Rwanda no muri Uganda iri kubera i Kigali, kuri uyu wa kabiri abayirimo barebeye hamwe imikoranire y’abafite ubumuga n’itangazamakuru bemeza ko ibinyamakuru muri rusange byirengagiza gukora inkuru zabo, ngo hari n’abazikora ntibazitangaze cyangwa bagasaba amafaranga. Margaret Ssentamu uyobora Radio yitwa Mama FM yo muri Uganda yavuze ko muri […]Irambuye
Raporo yabonywe na CNN irameza ko kuva Kim Jon Un uyobora Koreya ya Ruguru yajya ku butegetsi muri 2011 ngo yatanze amategeko yo kwica abantu bagera kuri 340 barimo abategetsi n’abandi bakozi ba Leta bagera ku 140. Muri 2014 yatanze itegeko ko bashonjesha imbwa zirenga 100 hanyuma bakazigaburira Nyirarume wavugwagaho kumugambanira. Ikigo cy’ubushakashatsi gikorera muri […]Irambuye
*Raporo nshya ku mikoreshereze y’ingengo y’imari y’umwaka wa 2014/2015 iragaragaza ko hakiri za miliyari zanyerejwe; *Haracyari ibikoresho nk’imiti, mudasoma, imashini, inyongeramusaruro,n’ibindi bipfa ubusha cyangwa bikanyerezwa; *2,6% gusa nibo banyereje umutungo wa Leta bakurikiranywe; *Abadepite bati “Harageze ngo ibi birangire burundu.” Kuri uyu wa gatanu, Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta Obadiah Biraro yagejeje ku nteko rusange […]Irambuye
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yatangaje ko mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’umubare uhora uzamuka y’abatishoboye basaba basaba Leta kubakirwa, ngo abantu bose baguze amazu Leta yari yubakiye abatishoboye bagiye kuyamburwa yongere ahabwe abandi batishoboye noneho bashaka kuyabamo. Minisiteri Francis Kaboneka ubwo yasobanuriraga Komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite ibibazo […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri, Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) cyatangaje ko kuva mu kwezi kwa Nyakanga kugera mu Kuboza 2015 cyinjirije Guverinoma imisoro n’amahoro igera kuri Miliyari 470.6 z’amafaranga y’u Rwanda, n’imisoro y’uturere igera kuri Miliyari 13.4. RRA yavuze ko mu mezi atandatu gusa y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2015/2016, binjije imisoro igera kuri Miliyari […]Irambuye
Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyubakire mu Rwanda kivuga ko mu cyaro cy’u Rwanda hari ingo ibihumbi 360 zituye nabi, n’izindi ibihumbi 10 zituye ku manegeka, aba bose kandi ngo bagomba kuba batujwe neza bitarenze umwaka wa 2018. Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane cyibanze cyane cyane ku myubakire n’imiturire mu mijyi n’ibyaro by’u […]Irambuye
Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ibiciro by’inzu ziciritse zubakirwa Abaturage cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, Guverinoma igiye kujya itanga 30% by’imishinga yo kubaka inzu ziciritse, ariko abashoramari nabo bakiyemeza kujya bazigurisha abaturage badasanzwe bafite inzu. Mu kiganiro twagiranye na David Niyonsenga, umukozi muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo (MININFRA) ushinzwe imyubakire yavuze ko uruhare rwa Leta […]Irambuye