Police n’inzego z’ibanze niho hagaragaye ruswa cyane mu 2015 – Transparency
*Umuntu umwe kuri batanu babajijwe avuga ko yasabwe ruswa
*Ruswa mu Rwanda iri ku gipimo cya 16%
*Police n’inzego z’ibanze iri kuri 42%
Umuryango mpuzamahanga utagengwa na Leta urwanya ruswa, Transparency International-Rwanda, wamuritse ibyo wabonye mu bushakashatsi ngarukamwaka bwerekana urwego ruswa ihagazeho mu gihugu, muri Police no mu nzego z’ibanze niho yagaragaye kurusha ahandi.
Uko inzego zikurikirana muri ubu bushakashatsi;
Police
Inzego z’ibanze
Ubucamanza
Urwego rw’abikorera
Business licencing agency
Serivisi z’amazi n’amashanyarazi
Ubushakashatsi bwerekanye ko mu Rwanda uyu mwaka ruswa iri ku gipimo cya 16%. Mu Rwanda, mu karere niho ruswa iri ku gipimo cyo hasi ugereranyije n’ibindi bihugu.
Albert Kavatiri wari mu itsinda ryakoze buriya bushakashatsi yavuze ko babukoreye ku bantu 2 414 barengeje imyaka 18 y’amavuko.
Muri bo ngo abagabo nibo bari benshi kuko bangana na 55,3% naho abagore ngo bari 44,7%.
Impamvu babajije abagabo benshi ngo ni uko aribo bakunda kwaka serivise kurusha abagore, ibi bikaba byatuma aribo bahura no gutanga cyangwa gusaba ruswa kurusha abagore.
Bibanze kandi ku mijyi kurusha mu cyaro ariko cyane cyane mu turere duturanye n’imipaka kuko ariko hinjirira cyangwa hagasohokera ibicuruzwa bya magendu bishobora gutuma hatangwa ruswa mu buryo runaka.
Ku rwego rw’igihugu, Police n’inzego z’ibanze byombi byihariye 42% bya ruswa yose yagaragaye mu nzego zose zakozweho ubushakashatsi.
Ngo ibi biterwa n’uko abatwara ibinyabiziga iyo badashaka ko ibyangombwa byabo byo gutwara ibinyabiziga bifatiirwa, bahitamo guha ruswa umupolisi ku muhanda bakabibasubiza.
Ababajijjwe bo ku mipaka bemeje ko baha police ruswa kubera ko iyo bafatanywe ibicuruzwa runaka bitemewe kandi babiranguye bahitamo guha bamwe mu bapolisi cyangwa abandi bashinzwe umutekano mu nzego z’ibanze ruswa bityo bakabona ibyabo mu buryo bworoshye.
Mu rwego rw’uburezi, bavugwa ruswa muri TVET aho abanyeshuri barangiza kwiga iriya myuga bakwa ruswa n’abarimu babo kugira ngo bazabafashe kugera kubabaha akazi batazi aho bashakishiriza.
Ikindi cyagaragajwe ni uko mu mashuri yisumbuye na za Kaminuza hakiri ruswa. Iyi ruswa ngo akenshi iba ari iy’igitsina kandi yakwa n’abarimu kugira ngo bahe abanyeshuri amanota runaka bakoreye cyangwa se batakoreye bityo bakabasha kwimuka.
Ahandi Transparency Rwanda yabonye ruswa ngo ni muri gahunda nka “Gira Inka” n’izindi zireba kuvana abaturage mu bukene aho abayobozi bo mu nzego z’ibanze baka abaturage ruswa kugira ngo bashyirwe ku rutonde rw’abakwiriye guhabwa serivise runaka z’iterambere.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko umuntu umwe mu bantu batanu babajijwe yemeye ko yatswe ruswa.
Assistant Commissioner of Police Theos Badege umuyobozi w’ishami rya Police y’igihugu rishinzwe iperereza ku byaha (CID) yatangaje ko Police ivugwa mo ruswa kuko ari yo ikorana n’abaturage bya hafi.
ACP Badege avuga ko kubera ubukangurambaga n’ibihano bihabwa abapolisi bafatiwe muri ruswa ubu ngo yagabanutse nubwo bwose itaracika nk’uko byagaragaye.
Raporo zikwiye kugira ibizikurikira
Ubu bushakashatsi butangajwe mu gihe mu Rwanda hari ibikorwa byo kuzirikana icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa cyateguwe n’Urwego rw’Umuvunyi.
Abari muri iki kiganiro mbwirwaruhame cyo kumuria ubu bushakashatsi basabye Transparency Rwanda ko gusohora raporo buri mwaka bidahagije ahubwo Transparency Rwanda ikwiye no gusaba ko ibihano bikomezwa ku bafatiwe muri ruswa.
Mupiganyi Appolinaire ushinzwe guhuza ibikorwa muri Transparency International Rwanda yasubije ko inshingano yabo ari ukwerekana uko ibintu biteye hanyuma bakabishyikiriza inzego bireba zikabikurikirana.
Gusa ngo iyo zitinze kubikemura, Transparency ikorera ubuvugizi abagizweho ingaruka n’ikibazo kugeza gikemuwe.
Mu byifuzo byatanzwe kugira ngo ruswa irusheho kubanuka harimo kongera umurego mu kwigisha abaturage ububi bwa ruswa no kuremereza ibihano ku bahamijwe ruswa mu nkiko.
Photos/JP Nizeyimana/Umuseke
Jean Pierre Nizeyimana
UM– USEKE.RW
5 Comments
kabisa muba avocat nta kigenda, resswa ivuza ubuhuha,,tubyamagane
umva ayamakuru niyo niyo police muri ruswa niyambere peeee
munzego zibanze abombona cyane nibagitifu butugari nabunzi abamvuze ruswa bayirya izuba riva
Umuntu wavuze uburezi nibyo, uzi IPRC kugira ngo ubone akazi? uzi Comite z’inama z’ababyeyi ukuntu bakorana na ba Directeur bakanyonga imitungo y’ibigo bayoboye? Uzi kugira ngo ubone akazi ko kwigisha muri secondaire cg primaire ayo uba watanze? Muzatubaze twe abarimu twarumiwe
Ariko muransetsa, none se Polisi iyi muvuga ko yahawe byose niyo irenganya,igahana yabishaka ikanababrira cyangwa se igakanyaga:
Araguhagarika ati uriruka camera ibyapa byo n’aho bitari baragufata uko bashaka iyo agufashe ugasobanuza bavuga ngo usuzuguye amategeko ati ni ukukwandikira 50,000 Rwf yo kwiruka na 25,000 rwf yo gusuzugura noneho bayahaye indi nyito ntibuka nyuma gato akakubaza ati nadike ? uti mbabarira nawe ati none nkore iki mugatangira kumvikana wamuha 5000 ati ngaho genda.
Inama nabaha :Niba mushaka guca ruswa mugabanye amananiza naho ubundi inyoroshyo izajya ikora akazi kayo.
Ibaze bakwandikiye ko wanyoye inzoga ni 180,000 ubwo se umuhereje akakureka waba uhomba? Ubwo akarengane ko ntiwareba kandi ntiwakwiteranya na polisi yo mumuhanda keretse utaribuwunyuremo mbese ni nk’umuhinzi n’inyoni.
Ibi ni ukuri pee
Comments are closed.