Digiqole ad

Omar al-Bashir azaza mu Rwanda muri AU-Summit

 Omar al-Bashir azaza mu Rwanda muri AU-Summit

uva 2007, ICC yategetse ko Perezida Omar al Bashir ICC aho yajya hose yatabwa muri yombi

Perezida Omar al-Bashir wa Sudan kuwa gatandatu ngo nawe azaza mu Rwanda kwitabira imirimo y’inama ya 27 y’Umuryango wa Africa yunze ubumwe ubwo ikiciro cy’abakuru b’ibihugu kizaba kigezweho nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru SudanTribune.

uva 2007, ICC yategetse ko Perezida Omar al Bashir ICC aho yajya hose yatabwa muri yombi
uva 2007, ICC yategetse ko Perezida Omar al Bashir ICC aho yajya hose yatabwa muri yombi

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC)  mu 2007 rwashyizeho impapuro zo guta muri yombi Perezida Al-Bashir, we na Guverineri w’Intara ya Kordofan witwa Ahmed Haroun wari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu icyo gihe. Uru rukiko rubashinja ubwicanyi mu majyepfo ya Sudan.

Mu nama ya 26 y’Umuryango wa Africa yunze ubumwe iheruka kubera i Johannesburg muri Africa y’Epfo Bashir yagiyeyo, rumwe mu nkiko zaho rutegeka ko atagomba kuva mu gihugu agomba gufatwa, Leta yaho ariko yahise imworohereza aritahira uko byari biteganyijwe.

Nyuma y’iyi nama, byatumye bamwe batangira kwibaza uko bizagenda nagera mu Rwanda.

Muri Gicurasi uyu mwaka, Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda rudashobora guta muri yombi Omar al-Bashir naramuka yitabiriye iyi nama ya 27 y’Umuryango wa Africa yunze ubumwe.

Icyo gihe yagize ati “Perezida Omar al-Bashir ahawe ikaze i Kigali igihe icyo aricyo cyose. Azaba yisanga mu kindi gihugu cye.  Ntabwo tuzita kubya ICC bisaba kumufata, nta gikorwa na kimwe kigendanye nabyo tuzamukoraho.”

Muri Gicurasi uyu mwaka, Omar al-Bashir yasuye kandi ibihugu bya Uganda na Djibouti nubwo bwose nabyo byashyize umukono ku masezerano y’i Roma ashyiraho urukiko rwa ICC.

Kimwe n’ibindi bihugu byinshi bya Africa, u Rwanda narwo muri iki gihe ntabwo rushyigikira imigirire y’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ibihugu binyamuryango bisabwa kubahiriza ibisabwa n’amasezerano ya Roma. u Rwanda rwo ntabwo rwasinye kuri aya masezerano.

Ikinyamakuru Tribune cyo muri Sudan kiravuga ko cyamenye neza ko Omar al-Bashir azaza mu Rwanda kuwa gatandatu tariki 16 Nyakanga muri iyi nama iri kubera i Kigali.

Inama ya 27 y’Umuryango wa Africa yunze ubumwe iteraniye i Kigali kuva ku cyumweru tariki 10 Nyakanga kugeza kuwa mbere tariki 18 Nyakanga.

Ku cyumweru tariki 17 Nyakanga nibwo hateganyijwe inama (mu muhezo) y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma.

Aba bazagezwaho ibyaganiriwe mu nama zababanjirije, ziri kuba ubu, bazifateho imyanzuro.

Uwo munsi aba bayobozi bazanaganira kandi kuri gahunda ya Continental Free Trade Area by 2017 uko byakorwa n’inzitizi, banaganire kandi ku mpinduka mu muryango w’abibumbye(UN).

Kuri icyo cyumweru nyuma ya saa sita, nibwo biteganyijwe ko Perezida Kagame azavuga ijambo ryo gufungura iyi nama kumugaragaro, nibwo Perezida w’uyu muryango Idriss Deby Itno azavuga ijambo nawe afungura iyi nama, ijambo rya Dr Nkosazana Dlamini Zuma n’abandi banyacyubahiro batumiwe. Nyuma hakurikireho ibiganiro binyuranye.

ICC yareze Uganda na Sudan mu kanama k’umutekano ka UN

Nyuma y’uko Bashir agiye muri Uganda na Djibouti ntafatwe, ICC ivuga ko yagejeje ikibazo cy’ibi bihugu mu kanama gashinzwe umutekano ka UN ko byanze kumufata yegeze ku butaka byabyo.

Ibihugu binyamuryango bya ICC bitegetswe guta muri yombi Omar al-Bashir, ibihugu bya Africa ariko byinshi byavuze ko bitabikora kuko byubahiriza umwanzuro w’Umuryango wa Africa yunze ubumwe wo kudakurikiza amabwiriza ya ICC.

Tariki 11 Nyakanga 2016 urukiko rwa ICC rwasohoye itangazo ruvuga ko “Uganda na Djibouti byananiwe kubahiriza ibyo byiyemeje mu masezerano ya Roma ashyiraho ICC, byanga guta muri yombi Omar al-Bashir, ko bityo akanama k’umutekano ka UN gakwiye kubifatira imyanzuro ikwiye kubera icyo kibazo.”

UM– USEKE.RW

 

GUSABA IMBABAZI ABASOMYI: Iyi nkuru igisohoka, habayeho kwibeshya ko u Rwanda rwasinye amasezerano y’i Roma yemejwe muri Nyakanga 1998, u Rwanda NTABWO rwasinye kuri aya masezerano. Ubu yemewe kandi yasinywe n’ibihugu 124 ku Isi.

Ibihugu 42 birimo; Ubushinwa, Cuba, Ethiopia, Ubuhinde, Iraq , Korea ya ruguru, Libya, Qatar, Togo, Vietnam n’u Rwanda ntabwo byasinye kandi ntibyemera ibikubiye muri aya masezerano.

Umuseke urasaba imbabazi abasomyi baba basomye mbere ko u Rwanda ruri mu bihugu byasinye kuri aya masezerano.

******

14 Comments

  • Murebe neza; U Rwanda ntabwo rwasinya amasezerano y’i Roma ishyiraho ICC. Niyo mpamvu rutarebwa cyane nka za SA n’ibindi n’ibyo guta muri yombi al Bashir. Mwibuke ko ahubwo muri iyi nama hashobora no kwigirwamo unkuntu n’bindi bihugu by’Afica byava muri ICC.

  • U Rwanda ruri mu bihugu bitarasinya imasezerano y’i Roma ashyiraho ICC. Bityo ntirurebwa no gufata Bashir keretse hakurijwe andi masezerano cyangwa amategeko mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu.

  • Birancimishije cyane ko azaza , kandi nshimye cyanee rwose icyemezo cyiza HE yafashe, ndumva muri iyi nama ibihugu bizayitabira byanafata umwanzuro wo kuva muri ICC burundu, bigashaka uko byashyiraho urukiko rwa Africa ariko bakitonda kuko Abazungu barwinjirira.

    • Wowe wishimiye ko abanyabyaha baregwa genocide badafatwa ? iyi double standards yawe iteye ubwoba !

      • Numvise ngize emotions zo kugusubiza Nkota.. icyo dushyigikiye si umuyobozi ukandamiza abo ayobora… Gusa nanone ntagukandamiza kurenze kuba ICC ari iyo gufatira imyanzuro Africa gusa why..! Ubuse America, ubwongereza, ubufaransa, Syria, N abandi bamaze kwicisha no kwica inzirakarengane zingana iki? Ariko ibyemezo biboneye n ibifatirwa aba prezida ba Africa gusa..! Niba bafite amakosa,. AU nishyireho urukiko rwa Africa ruzajya rukurikirana abanyafrica ubwabo. Kuko ntago abazungu aribo bazi ubutabera gusa. Thks

  • Ahawe ikaze murw’imisozi igihumbi

  • Ni ngombwa rwose ko abayobozi ba Afrika bakingirana ikibaba kugira ngo ruriya rukiko rutagira uwo rwongera kuburanisha, biriya ni agasuzuguro k’abazungu. Buri wese mu gihugu ategeka agomba kugira uburenganzira bwo kubikora uko ashaka.

    • Ndagusetse

  • Ariko nubwo ntashima imikorere ya ICC Ntanubwo shyigikiye abayobozi bakora ibyaha ntibakurikiranwe,

    niba Africa ihisemo kuva muri ICC nishyireho uburyo bwo gukurikirana abayobozi bakomeye bakorera ibyaha abobashinzwe kuyobora.

    Bashir simwishimiye nagato kuko yakoze byishi bitaribyiza kubaturage ba Darful, kandi igihugu cye kirangwa nokutubahiriza uburenganzira bwumuntu

  • Ibyo kudafata Bashir kubera ICC ndabishimye ariko reka twibaze nanone, umugenocidaire agiye yidegembya kwisi hose nkatwe abanyarwanda tubifata dute? Ese ko twe dukenera ubutabera kubacu bishwe kuki abandi bazize urwagashinyaguro bo tutabasabira ubutabera? Ese ubwo twavuga ko turwanya Genocide n’inge gabitekerezo yayo gute mugihe ducumbikira abayishyira mubikorwa? Nge ibi byo kwikura murukiko rwa ICC ngo kuko batafashe Bush na Blair bisekeje. Ubu se uwo Blair musabira gufatwa ko ari umujyanama wa President wacu ubwo byo mubisobanura gute? Niba se Blair ari umwicanyi tumugira umujyanama wacu gute? Iyi politiki yo guhishira abicanyi kubw’inyungu zacu nazo zitanagaragara ntaho izageza Africa. Uwo Bashir nibareke kumufata ariko nibareke no kumutumira da.

  • @macumu,Nizere ko ibyo uvuze wahagarara ukabivuga imbere yababuze ababo bakavanwa mu byabo mu gace ka darfur,muri make ni nko kubona bagosora agiye muri kimwe mu bihugu bya africa,uti ntibamushyikirize u Rwanda,wabifata ute?ntimugashyigikire ibibi ngo n ay’abazungu,umwicanyi n’umwicanyi.

  • Bashili shyigikiwe kafatwa agashyikirizwa ubutabera gusa kubwinyungu zanjye ndabona afashwe imodoka yanjye itazemera kunnywa amazi kbsa nibamureke

  • Nyuma y’ibyo kugiti cyanjye rwose am not a politician ariko niba hari ikintu kindya ni ukumva Inkiko z abazungu zifatira imyanzuro Africa. How..!? Leta y u Rwanda ndayishimira kuba yaranze ako gasuzuguro. Ahubwo Juana the baduhaga amahirwe tukajya kumihanda aho camera na International Media bitubona tugaha isomo abazungu nk iryo twahaye BBC. tugaha Bashir ikaze. Rwose tukabwira abazungu ko tutari ingaruzwamuheto anymore… Thank you.

  • ICC ni urukiko rukora nka bagashakabuhake kuko urebye aba nyafrika nibo ikurikirana gusa ukibaza niba nta bandi bategetsi b’ abagizi ba nabi baba ku yindi migabane.
    Tugarutse kuri Bashir we n’agatsiko ke bafite politiki y’ivangura ku buryo byanatumye Sudan icikamo ibice bibiri. Bashir n’abariya bandi mubona ku ifoto hamwe n’abandi banyasudani bake biyita abarabu icyambere kubera arirwo rurimi bavuga rwonyine bakaba n’abay’islamu. Muri afrika hari abanyafrika batakivuga ururimi rw’urunyafrika na rumwe. Nko muri Gabon i Libreville umugi ungana na kigali aba gabonais kavukire ngo barenga 30% bavuka bagakura bavuga igifaransa gusa nta rundi rurimi bazi rwo muri gabon. Urwo ni urugero rumwe hari n’izindi na hariya muri Sudan rero niko bimeze. Kariya gatsiko k’abanyaSudani kavuga icyarabu gakandamiza abandi banyaSudani bose kuko ibihugu by’abarabu birabafasha cyane nkuko abazungu bafashaga benewabo muri Afrika y’epfo. Aho bitandukaniye gato ni uko baryia barabu bo muri Sudani hafi ya bose ni abirabura uretse ko bamwe bagiye bavuka kumvange z’abarabu nyabo n’abanyaSudani ba kavukire. Icyarabu n’idini nibyo bagenderaho kugira ngo bakandamize abandi birabura niyo nabo baba ari abayislamu ariko ururimi kavukire rwabo atari icyarabu. Aha niho Bashir ajijisha abanyamahanga akavuga ngo twese turi abanyafrika, turi abayislamu nabangamira bene wacu nte? Icyo kinyoma cyanze gufata muri Sudani y’amajyepfo kuko abenshi si abayislamu kandi indimi zabo ni inyafrika. Sudan ya ruguru rero Bashir yirirwa yica abo muri darfur, kordofan, aba nuba… abo bose ni abayislamu ariko imico yabo n’indimi ni nyafrika. Abanyamahanga rero niho ikibazo cya sudani cyane cyane abanyaburayi n’abanyamerika kibayoberera kuko baribaza bati ko aba bose tubona ari abirabura cg abanyafrika kurwana hagati y’abarabu n’abatari abarabu bishoboka bite. Bashir kubera azi ibanga ry’uko avangura amoko ye ahita abawira ati ntakibabwira ko ibyo byose ari ibinyoma. Leta yacu iba ihanganye n’udutsiko twabaterabwoba nta vanagura riba hano. Abanyasudani hagati yabo nibo bazi neza uko bimeze ubu basigaye basobanurira international community uko ikibazo giteye n’amayeri bashir, nabamubanjirije ba gafar nimeiri… bakoresha.

Comments are closed.

en_USEnglish