Digiqole ad

Ngoma: Urubyiruko rurakangurirwa kubyaza umusaruro amahirwe arukikije

Mu kiganiro cyahuje itsinda ry’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwihutisha Iterambere “Rwanda Development Board (RDB)” n’urubyiruko rwo mu Karere ka Ngoma rw’ ingeri zitandukanye kuwa gatatu tariki 19 Werurwe, urubyiruko rwakanguriwe gukanguka rugakoresha amahirwe menshi arukikije rukiteza imbere.

Urubyiruko rwari rwitabiriye ikiganiro.
Urubyiruko rwari rwitabiriye ikiganiro.

Iki kiganiro cyabereye ku kigo cy’Urubyiruko cya Ngoma, aho itsinda rigizwe n’abafatanyabikorwa ba RDB barimo abahagarariye DOT Rwanda, KEPLER, EDUCAT, INDIAFRICA n’abandi ryaganirije uru rubyiruko ku ngingo zitandukanye ndetse banabasangiza ubunararibonye bafite.

Iritsinda ryeretse urubyiruko uburyo hari byinshi bigaragara rushobora guheraho rurema ibitekerezo by’imishinga y’iterambere, hanyuma urubyiruko runabaza ibibazo rufite.

INDIAFRICA, ni kimwe mu bigo byaganirije uru rubyiruko, kikaba cyaragaragaje ubufatanye bwayo n’ikigo cya RDB mu guteza imbere urubyiruko rwitabira ishoramari binyuze mu marushanwa y’imishinga y’ishoramari iteguye neza, umushinga ukaba ushobora kwegukana ibihumbi 12 by’amadorali y’Amerika (12.000 $).

Mu bibazo byabajijwe n’urubyiruko, hagiye hagaragaramo ubumenyi buke ku itegurwa ry’imishinga ndetse no ku mpungenge zo kutagira ingwate.

Gusa hagaragayemo n’abagifite ubwoba bwo gukoresha ingwate zabo ngo bakorane n’ibigo by’imari.

Apollo MUNANURA, Umuyobozi waje ayoboye itsinda rya RDB, yashimiye abasore n’ inkumi bitabiriye ikiganiro abasaba gutekereza kuri ejo hazaza bakikuramo ubunebwe bihatira gukora ibyabateza imbere.

Yagize ati “Mushyire ibitekerezo byanyu mu nyandiko, hanyuma imishinga yanyu ijye mu bikorwa kugira ngo mugane inzira y’iterambere.”

Umuhuzabikorwa w’Ikigo cy’Urubyiruko cya Ngoma, — USENGIMANA Roger Dubain, akaba yarakanguriye urubyiruko rwari rwitabiriye iki kiganiro gukoresha impanuro bahawe bagatinyuka, kuko igihugu cyabo kirwitezeho umusaruro ufatika mu iterambere.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ubundi amahirwe aza rimwe mu buzima nta mpamvu yo kuyapfusha ubusa urubyiruko twese ni dukanguke dukore twiteze imbere n’igihugu muri rusange.

  • Ndemeranya nawe Sifa!Amahirwe ni rimwe mu buzima!!

  • i Ngoma, iki gikorwa naracyishimiye!Ahubwo izi gahunda bazazihe kiriya kigo kizidufashemo kuko ni cyo kitwegereye ni naho tujya twisanga n’ abandi barabivuze!

  • Urubyiruko rwitaweho!Ariko Leta yacu nishyire imbaraga mu kumenyekanisha izi gahunda!Hamwe usanga zitazwi. Ubundi ugasanga ziba nk’ aho zitunguranye!Ngoma go!

  • congz Ngoma

  • Jye iki gikorwa naracyishimiye cyane!! Amakuru umuntu atari azi, ikindi kandi guhita wandikisha ibyo ukora aho ngaho!!

Comments are closed.

en_USEnglish