Kompanyi yo muri Oman ije gucukura amabuye mu Bisesero ku masezerano ya m39$
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, Kompanyi y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciryo y’Abashoramari bo muri Oman yasinye amasezerano y’ibanze na Leta y’u Rwanda ihagarariwe na RDB n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibya mine, y’imirimo y’ubushakashatsi no gucukura amabuye y’agaciro mu Bisesero mu karere ka Karongi. Ni ishoramari rifite agaciro ka miliyoni 39 z’Amadolari ya Amerika.
Iyi Kompanyi yitwa “Tri Metals Mining(Rwanda) ikaba ari ishami rya Mawarid Mining LLC yo muri Oman muri Aziya.
Uyu uzaba ari umushinga wo gucukura Cassiterite (Tin),Niobo-Tantalite (Tantalum & Niobium) na Wolframite (Tungsten) biri mu misozi yo mu Bisesero mu burengerazuba bw’u Rwanda.
Iyi kompanyi yahawe aya masezerano nyuma yo gutsindira isoko, ikazahera ku gukora ubushakashatsi igakurikizaho ibikorwa byo kubaka mine hakazakurikiraho ibijyanye no gucukura byose bikubiye mu masezerano y’imyaka itanu kugeza kuri 20 bitewe n’ibizaba byavuye muri buri kiciro.
Tariq Al Barwani Umuyobozi mukuru Mawarid Mawarid LLC ije muri ibi bikorwa, avuga ko iyi kompanyi izafatanya n’u Rwanda kubyaza umusaruro umutungo warwo( amabuye y’agaciro) ndetse ko igiye guhita itangira gukora ubushakashatsi bugamije kugaragaza andi mabuye y’agaciro yaba ari mu Bisesero.
Leta y’u Rwanda ngo igamije gushyigikira abashoramari b’abanyarwanda n’abanyamahanga bakora by’umwuga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro hagamijwe iterambere ry’ubukungu bw’igihugu nk’uko byatagnajwe na Evode Imena, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibya Mine muri Minisiteri y’ubutaka amashyamba n’umutungo kamere.
Ubushakashatsi buheruka bwagaragaje ahantu hatandukanye mu Rwanda hakungahaye ku mabuye y’agaciro n’ahandi hagaragaza kuba hafite ubukungu bwinshi mu butaka kurenza uko bitekerezwa.
Hon Imena avuga ko iyi kompanyi ije gushora imari mu Rwanda isanzwe imenyerewe mu bucukuzi bwa Petrol n’amabuye y’agaciro kandi akaba atari ubwa mbere ishoye imari yayo mu Rwanda kuko yakoze mu mushinga wo gucukura Cortan i Nyanza mu bihe bishize.
Francis Gatare umuyobozi mukuru wa RDB avuga ko mu Rwanda hari ahantu henshi hari amabuye y’agaciro kandi u Rwanda rwiteguye guhamagarira abashoramari gushoramo imari bikazamura urwego rw’ubucukuzi mu Rwanda.
Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW
6 Comments
Wow ngaho da abasazi batangire ngo ntitwifitiye umutungo uhagije twe tuziko byose tubyibitseho abashoramali nibaze nibo dukeneye dushigaje gukora Imodoka
Wowe Innocent ujye ubanza ujye inyuma urebe maze uzasobanukirwa kuri byinshi.Ese wigeze umenya za Somirwa,na régie des Mines zabayeho mu Rwanda hanyuma zose zikaza guhomba byose bakabifunga kuko basangaga nta nyungu zirimo? Izo mines zose wumva rero zaracukuwe.Uti zahombejwe niki? icyo kibazo ukisubize kuko muri Zaire Kongo yubu nubwo amafaranga yagabanutse ariko bobakomeje gucukura.
Mwadufasha gute kubonana nabo bagabo bakaduha ibiraka ko natwe twabyize neza mining and geology
Iyi montage financier muyitege izamera nka kivuwatt nibindi..mutegereze gato gusa.
Mbese wowe nka MUGEMANA iyo ukwije biracitse wunguka iki ???
Kubwawe rero abanyarwanda baryame basinzire bo gukora ngo biteze imbere ?
Ubusa busa buruta ubusa, izibika zari amagi !!!
Harya iyo KIVUWATT ukomoje ho waba uzi ingufu irimo gutanga za mashanyarazi ubu tuvuga ???
Nezezwa ni terambere ryi gihugu cyawe ni rya banyarwanda kabone nubwo wowe waba utarabigeraho nukora cyane (ibizima) rwose nawe bizakugeraho nta kabuza !!!
Viva our HE PK
Viva vivaaa wana ice wa Rwanda
Viva RDF
Viva RPF
UMUSINGI WIBO BYOSE ni RPF…., ushidikanya arebe mu baturanyi bacu uko bihagaze anibaze icyabiteye kutaza mbere y’indege (1994)
@Munyaneza wari watangiye igitekerezo cyawe neza ariko ushoje nabi kuko usimbuje RPF,MRND,ugasimbuza RDF FAR ntaho waba utaniye ninterasi yo muri 1994.Imana iguhe ubwenge n’ubushishozi bwo kureba kure.
Comments are closed.