Digiqole ad

Kiyovu byayinaniye, amateka mabi imbere ya APR yakomeje (AMAFOTO)

 Kiyovu byayinaniye, amateka mabi imbere ya APR yakomeje (AMAFOTO)

Nyamirambo – Ku mukino w’ikirarane w’umunsi wa cumi wa shampiyona urangiye APR FC yongeye gutsinda Kiyovu Sports ibitego 2-0 byinjiye mu minota icyenda ya nyuma. Kiyovu Sports yariho igerageza kuvanaho amateka mabi yo kudatsinda APR mu myaka 10 ishize, byayinaniye.

Kiyovu sports babanjemo ari nayo yari yakiriye APR iwayo i Nyamirambo
Kiyovu sports babanjemo ari nayo yari yakiriye APR iwayo i Nyamirambo

Kiyovu Sports yakiriye APR FC kuri stade ya Kigali i Nyamirambo. Umukino watangiye amakipe yombi yishakisha akinira hagati adasatirana bikomeye, byanatumye igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa, nta n’uburyo bukomeye bwo kubona igitego  bwabonetse ku mpande zombi muri iki gice.

Igice cya kabiri Kiyovu Sports y’umutoza Yves Rwasamanzi yaje igaragaza impunduka, yashyizemo Souleiman Kacyira (wahoze muri APR FC) na rutahizamu Jean Pierre Muhindo baguze mu Amagaju FC.

Kiyovu yahise yiharira umukino, Lomami Andre na Gashugi Abdoul Karimu bahusha uburyo bukomeye imbere y’izamu rya Olivier Kwizera.

Emmanuel  Rubona utoza APR FC nawe yahise yinjiza Janvier Benedata na rutahizamu Fiston Nkinzingabo bagabanye igitutu Kiyovu yabashyiragaho, aba basore bazwiho gutindana umupira, bacenga, kandi  bihuta.

Ibi byahiriye iyi kipe y’ingabo, ku munota wa 83 ifungura amazamu ku mupira wavuye kuri Michel Rusheshangoga na Fiston Nkinzingabo bacaga iburyo, bahinduye umupira usanga Janvier Benedata ahagaze neza aba atsindiye APR FC igitego cya mbere.

Benedata wazamukiye muri Kiyovu yanze kwishimira iki gitego mu rwego rwo kubaha iyi kipe yamureze.

Nyuma y’iminota ibiri gusa, Fiston Nkinzingabo yongeye gucenga Gad Niyonshuti wugariraga ibumoso ha Kiyovu, areba uko umunyezamu Bonheur wa Kiyovu ahagaze atera neza mu izamu, APR FC iba iyoboye umukino n’ibitego 2-0, ari nako umukino waje kurangira.

APR FC yabanje mu kibuga yaje yiteguye gukomeza kunanira Kiyovu
APR FC yabanje mu kibuga yaje yiteguye gukomeza kunanira Kiyovu
Issa Bigirimana agerageza gushota izamu rya Kiyovu
Issa Bigirimana agerageza gushota izamu rya Kiyovu
Ngabo na Sibomana barwanira umupira na Ombolenga (hagati), ariko birangira awubatwaye
Ngabo na Sibomana barwanira umupira na Ombolenga (hagati), ariko birangira awubatwaye
Fiston Nkinzingabo wajemo asimbuye, yatsinze igitego cya kabiri, aturutse ku ruhande acenga
Fiston Nkinzingabo wajemo asimbuye, yatsinze igitego cya kabiri, aturutse ku ruhande acenga
Ombolenga arwanira umupira na Sibomana Patrick mu gice cya mbere
Ombolenga arwanira umupira na Sibomana Patrick mu gice cya mbere
Uyu musore wo hagati Ombolenga witwaye neza muri CHAN uyu munsi nabwo yaziritse cyane APR hagati ariko kumusozo APR iratsinda
Uyu musore wo hagati Ombolenga witwaye neza muri CHAN uyu munsi nabwo yaziritse cyane APR hagati ariko kumusozo APR iratsinda
Benedata Janvier wazamukiye muri Kiyovu, yajemo asimbuye ahindura ibintu
Benedata Janvier wazamukiye muri Kiyovu, yajemo asimbuye ahindura ibintu
Mu gice cya kabiri APR FC yatangiye gusatira cyane iciye iburyo, hakinaga Rusheshangoga (ufite umupira)
Mu gice cya kabiri APR FC yatangiye gusatira cyane iciye iburyo, hakinaga Rusheshangoga (ufite umupira)
Mu minota ya nyuma Bohneur ufatira Kiyovu sports yakoze akazi katoroshye
Mu minota ya nyuma Bohneur ufatira Kiyovu sports yakoze akazi katoroshye
Djihad ashimira Benedata (wanze kwishimira cyane imbere ya Kiyovu yamureze)
Djihad ashimira Benedata (wanze kwishimira cyane imbere ya Kiyovu yamureze)
Emmanuel Rubona (wambaye ingofero) utoza APR yananiwe kwihangana ajya kwishimana n'abakinnyi igitego cya kabiri
Emmanuel Rubona (wambaye ingofero) utoza APR yananiwe kwihangana ajya kwishimana n’abakinnyi igitego cya kabiri
Umufana wa Rayon sports, uzwi nka 'Rwarutabura' yatengushwye na Kiyovu yafanaga ngo imutsindire mukeba
Umufana wa Rayon sports, uzwi nka ‘Rwarutabura’ yatengushwye na Kiyovu yafanaga ngo imutsindire mukeba
Mu minota ya nyuma Djihad Bizimana na bagenzi be bakoresheje imbaraga nyinshi
Mu minota ya nyuma Djihad Bizimana na bagenzi be bakoresheje imbaraga nyinshi
Fiston Nkinzingabo watenze umupira wavuyemo igitego cya mbere, anatsinda icya kabiri
Fiston Nkinzingabo watenze umupira wavuyemo igitego cya mbere, anatsinda icya kabiri

Photos/R.Ngabo/Umuseke

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • hahaaaaa ariko iyi ndwara yo gupfa kwambara uko abantu babonye tuzayikizwa nande? APR FC yambaye neza rwose en plus NIKE ! ariko ndebera goalkeeper wabo Olivier Kwizera yambaye Errea ! these are two different brands, inkweto n’imyenda bishobora gutandukana ariko ntabwo wakwambara umupira utandukanye n’ikabutura n’amasogisi! none se arongeye arabivanga nk’uko Bakame yari yabivanze ubushize yambara umupira w’Amavubi muri Rayon sport! ubuse ibi nabyo kubimenya muzarinda kujya mungando? i hate mediocrity kandi amakosa ni FERWAFA iyakora kuko bagize umuntu ubishinzwe akabyitaho ububuswa cg ubujiji byacika burundu. Ariko rwose Kiyovu Sport na APR Fc bose bari bambaye neza barakeye pe!

  • Mwarakoze gutsinda kd tubari inyuma uko byamera kose!

Comments are closed.

en_USEnglish