Imanza za Jenoside zahawe umwanya wa mbere mu kuburanishwa- Prof Sam Rugege
Mu muhango wo kwibuka abahoze bakoreraga inzego zo hjuru z’ubutabera bw’u Rwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata- Nyakanga 1994, wabaye kuri uyu wa Gatanu ku cyicaro cy’Urukiko rw’Ikirenga ku Kimihurura, Prof Sam Rugege yabwiye abari aho ko imanza z’abakoze Jenoside zihawe umwanya wa mbere mu kuburanishwa kuko Jenoside ari icyaha kiruta ibindi byakorewe ikiremwamuntu.
Muri iki gikorwa, hibutswe abari abakozi b’inzego z’ubutabera bagera ku 103 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abatumirwa batandukanye barimo Senateri Bizimana na Dr Munyandamutsa Naason ndetse n’abandi batanze inama ku bakozi bakorera inzego z’ubutabera muri iki gihe z’ukuntu barushaho kunoza imikorere yabo bityo Abanyarwanda bakaboana ubutebera ngo kuko babukeneye cyane.
Umuyobozi w’Urukiko rw’Ikirenga Prof Sam Rugege yavuze ko ikibabaje kurusha ibindi ari uko abakoraga mu nzego z’ubutabera bo babwimwe bakicwa nyuma y’itotezwa ry’igihe kirekire
Prof Rugege yavuze ko inzego z’ubutabera zikomeje guhangana n’abafite ingengabitegerezo ya Jenoside, abafobya Jenoside ndetse n’abarangwa n’amacakubiri,
Avaga ko inyinshi mu manza z’imitungo y’imfubyi za Jenoside zamaze gucibwa hakaba hasigaye 6 zizaba zarangiye muri Nyakanga 2014.
Yagize ati “Hashyizweho amategeko ahana ibi byaha. Imanza zabyo zihabwa ubwihutirwe kandi abahamwe n’ibyaha bahanwa hakurikije amategeko.”
Kubwa Prof Sam Rugege, ngo imbogamizi bahura nazo zishingiye kukuba ibi byaha bifite umuzi ukomeye ushingiye mu mitima ya bamwe.
Uhagarariye Umuryango Ibuka yabwiye Umukuru w’urukiko rw’ikirenga ko ubu bafite imbogamizi z’imanza zasubirishwamo mu Nkiko Gacaca.
Prof Rugege yasezeranyije ko izi mbogamizi bazumva bazabikemura. Yongeyeho ko hagiye kuzubakwa urwibutso rw’abakozi bazize Jenoside bakorerega inzego z’ubutabera kandi ko umwaka hari ikizaba cyakozwe.
Minisitiri w’ubutabera Johnson Busigye yiabajije impamvu abakoraga mu buatabera aribo babwimwe abandi, bakabica urubozo.
“Sinumva ukuntu umuntu ukora mu rwego rwose rw’ubutabera yakuzura urwango akijandika muri Jenoside. Kugira ngo ubutegetsi nabwo butekereze ko abantu nibicwa haboneka igisubizo, burya icyerekezo k’igihugu kiba cyahagaze.”
Senateri Damascene Bizimana yagaragaje uruhare rw’inzego z’ubucamanza mu gutegura Jenoside, kuyishyira mu bikorwa no kuyipfobya.
Yavuze ko umuco wo kudahana wimitswe mu Rwanda muri Repubulika ya mbere n’iya kabiri yateguye Jenoside ariwo watumye abicanyi bumva ko gukora Jenoside atari icyaha bikayitiza umurindi.
BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com