Digiqole ad

Igenzura twakoze twasanze ingo 47 000 zifite ikibazo cy’ibiribwa – Min Mukeshimana

 Igenzura twakoze twasanze ingo 47 000 zifite ikibazo cy’ibiribwa – Min Mukeshimana

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi

*Mu Rwanda ngo nta nzara ihari ahubwo hari amapfa, ibi byateje impaka hagati ya Minisitiri n’abanyamakuru,

*Minisitiri Mukeshimana Geraldine yavuze ko abajya Uganda bababa bagiye gushaka akazi,

*MINAGRI irakora ibishoboka ngo ifashe abaturage binyuze mu kigega cya Leta, ariko igasaba abaturage gushoka ibishanga bagahinga,

*Umuti urambye ku kibazo cy’inzara ngo ni uguteza imbere ibijyanye no kuhira imyaka.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku kibazo cy’inzara imaze iminsi ivugwa mu turere tumwe na tumwe two mu Rwanda cyane mu Ntara y’Iburasirazuba, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Geraldine yavuze ko mu Rwanda nta nzara ihari ahubwo ngo hari amapfa, yavuze ko mu igenzura bakoze basanze ingo 47 000 zifite ikibazo cy’ibiribwa.

Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi Dr Mukeshimana Geraldine yavuze ko abasuhukira Uganda atari ikibazo
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Mukeshimana Geraldine yavuze ko abasuhukira Uganda atari ikibazo

Dr Mukeshimana yavuze ko amapfa yugarije u Rwanda yatewe n’imihindagurikire y’ikirere, kandi ngo si umwihariko kuko ikibazo kiri muri Africa aho abantu miliyoni 50 bafite ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa.

Mu Rwanda ngo imirenge imwe n’imwe yo mu turere twa Nyagatare, Kayonza, na Kirehe habayeho kuma kw’imyaka biteza inzara yatangiye mu gihembwe cya mbere (Saison A) cy’ihinga, aho ingo 18 000 zari zishonje.

Minisitiri Mukeshimana yavuze ko igihembwe cya kabiri cy’ihinga (Saison B) umusaruro hari aho wabaye mubi kurusha no mu cyambere aho Ha 16 000 z’imyaka zumye ku buryo ubu ingo 47 000 ziri mu kibazo cy’inzara.

Minisiteri y’Ubuhinzi ivuga ko mu rwego rwo guhanga n’iki kibazo, hashyizeho gahunda yo gutanga akazi ku baturage bagahembwa ibibatunga.

Ikindi ngo ni uko hatanzwe amahema manini yo gufata amazi yo mu binogo (Dam sheets) kugira ngo abaturage babashe kubona amazi yo kuhira inka n’andi matungo kuko ngo na yo ari mu byazahajwe n’amapfa.

Ati “Amapfa yakoze ku matungo mu buryo budasanzwe haba kubura amazi no kubura ubwatsi.”

Dr Mukeshimana asaba abaturage kwiga kuhira imyaka yabo kandi umusaruro babonye bakamenya guhunika imyaka bihereye ku mudugudu no ku kagari, aho gutegereza ko bazatungwa n’ibivuye i Kigali.

Leta ngo yabashije gufasha abaturage ikoresheje imyaka yahunitsw emu kigega cy’ingoboka, ariko ngo hasigaye T 7500 z’ibigori na T 2000 ku buryo ngo abaturage baramutse bashobotse ibishanga bagahinga ibigori, imboga n’umuceri byazabasha gusanganira ibyo biri mu kigega.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’Imari kandi, Leta ngo yateganyije miliyari 7,9 z’amafaranga y’u Rwanda yo kuzagura ibiribwa bijya mu kigega cy’ingoboka.

Yagize ati “Ubu umwaka w’ingengo y’imari watangiye, Leta yateganyije miliyari 7,9 azagurwamo imyaka yo guhunika mu kigega, tuzakomeza kugura nibiba na ngombwa tuzanatumiza ibiribwa hanze.”

Abanyamakuru basabye Minisitiri kwemera ko mu Rwanda hari inzara yanatumye hari bamwe mu baturage bahungira muri Uganda, Minisitiri Mukeshimana yavuze ko ibyo atari ikibazo kuko ngo umuntu wese aramutse akeneye kugira aho ajya hari amahirwe y’akazi yagenda.

Yavuze ko mu Rwanda igihari ari amapfa, aho kuba inzara. Abanyamakuru bo bagaragaje ko iyi nzara yiswe Nzaramba hari aho yatumye abantu bafata imiryango yabo barasuhuka, atari uko bavuye iwabo ngo bajye guhahira imiryango ahubwo ari ukwanga kwicwa n’inzara.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

23 Comments

  • Ni byiza kwemerako hari nzaramba mu Rwanda

    • Nyamara mu Rwanda tuzazira Kwiyemera no Kwihagararaho. Harya ngo abanyarwanda bafite ikibazo cy’ibiribwa??? Ese mwakweruye mukavuga ko bafite ikibazo cy’inzara byabatwara iki? Aho kujijisha abantu muvuga ngo bafite ikibazo cy’ibiribwa? Ese ubundi Ikibazo cy’ibiribwa ni ukuvuga iki? Aho gukemura ibibazo, birirwa bahimba ibinyarwanda bidasobanutse kugira ngo dukunde dukomeze tugaragare uko tutari. None se amaherezo? Nzaramba izijyana?
      Reka mbibwirire rero, mu bintu udashobora guhisha inzara y’abaturage ni iyambere. Kuko umuturage ushonje arigaragaza na bya bindi babategeka gukoma amashyi no guseka ntibazabishobora kuko ibyo bikora umuntu ufite ikiri munda. Nagira inama Ministre yo gukemura ikibazo inzira zikigendwa kuko amazi yarangije kurenga inkombe.

  • ngo ibarura mwakoze mwabonye gusa ingo 47000 gusa zitagira ibiribwa? ayi ayinyaaaa!! muvuge ko 76% by ‘abanyrwanda ntacyo kurya bafite ,mureke kubeshya. Ubuse ni bangahe barya 2 ku munsi? yewe na rimwe biragoye. Hari abakozi bajya gusenga saa sita kubera kubura icyo kurya. Yewe iryo barura ryanyu ntiryumvika. Arega inzara bita NZARAMBA iratumara

  • Ingo 47000 zirimo abantu 47000X6=282000:11000000×100=2.6%. Ubwo se iyi mibare ninde wayemera ko ari rya tekinika ryeze mu Rwanda. Ikiriho kiravugwa, mutabare abaturage bamazwe na Nzaramba.

  • MU RWANDA ikibazo cy’inzara bita NZARAMBA giteye ubwoba cyane. Uyu ministry imibare atangaza ilimo rya tekinika ntabwo ari ukuli. Numva aho guhunga ikibazo ahubwo twasaba CROIX ROUGE,HCR,n’izindi ONG….zikazana imfashanyo,abanyarwanda bagahumeka aho guhora bahamba abantu bishwe n’inzara.Kubona no ku isoko,ibilibwa bihenda cyane koko?

  • ariko iyi nzara bita NZARAMBA yatewe niki? aho siyagahunda ya MINAGRI yo kubuza abaturage guhinga ibyo bashaka,kubambura ibishanga no kubategeka guhinga indabo cg kubaha imbuto zitaberanye n’ubutaka?

  • Twebwe ibyo ntabyo tuzikuko tuguterimbere, KCC, nibindi ibyo biturage byanyu bitaka inzara burigihe, ahubwo musuhutse byaba byiza kuko tumaze kurenga mio12.

  • iri ni ibarura mi mirenge imwe nimwe yo mu burasirazuba yagizweho ingaruka n’amapfa amaze igihe kinini ntabwo ari imibare yo mu rwanda hose.Bivuze ngo ntihabura indi miryango hirya no hino ifite inzara kabsa

  • Iki kibazo cy’inzara kimaze iminsi ahubwo abayobozi bari baravuniye ibiti mu matwi bakumva ko bitabareba na gato ariko aho inzara igereye kuri step yo kuvuza ubuhuha abantu bagasuhuka bigasakuza nibwo abategetsi batangiye guhaguruka kandi nziko babimenye kera cyane.
    Kuko mu ntangiriro za 2016 hari uwamvugishije uba i Rwinkwavu ambwira ko bamaze igihe bafite amapfa ko ariko abayobozi batabitayeho. Yanongeyeho ko bishoboka akabona itike nawe yakwambuka akigira muri Uganda ko ho hakiri ubuzima aho kwicwa n’inzara kandi afite amaboko yo gukora.
    None se niba bitarabaye k’ubushake kiriya gishanga cyajyaga kibaramira mu gihe cy’izuba impamvu itangwa y’uko bari barakibambuye ni iyi he???
    Harahagazwe ndababwiye kandi umunsi Imana yabajije abantu icyo bamariye abandi ndibaza ko ntawe uzabona igisubizo.
    Murabeho ariko Nzaramba iragakoze koko!!!!

  • Mu Rwanda ngo nta nzara ihari ahubwo hari amapfa, ibi byateje impaka hagati ya Minisitiri n’abanyamakuru. Nonese ko byose ari bibi kandi amapfa akaba ashobora kuba yanatera inzara ibyiza s’ uko buriya Hon Mukeshimana yatanga ibisubizo by’ ikibazo gihali kuruta ko ashakira hypothesis aho itari koko?! Ndabona ahubwo icyo kiganiro cyarakagombye kwibanda mu kwerekana za strategies minisiteri iteganya ku kibazo k’ ibiribwa bikeya kigaragara henshi cyane hariya mwavuze mu nkuru.

  • Nibazane iriya Kigali Convention Center Birirwa barata tuyirye turebe ko twacuma iminsi.

  • Izo ngo se zifite inzara kubera amapfa zituye zonyine. Inzara iratwishe, twibaza ukuntu twatangira kurya rimwe (umunsi umwe) tukiyiriza undi kugira ngo turebe niba ibyo dufite byadutunga igihe kirekire.

    Mutange amakuru nyayo

  • Uraho uracyina n’amagambo gusa…njywe nta kintngaje mu byo uvuze kubera ko n’ubundi nta gisubizo nari nkwitezeho gukemura.

  • A hungry mob is an angry mob. Ibyo ntusanzwe ubizi Minister, ko abaturage bashonje aba ari abaturage b’abarakare? Nudashaka ingamba zifatika vuba, wazabona nawe urezwe kwangisha ubutegetsi buriho abaturage. Ni icyaha cy’injyanamuntu muri iki gihugu.

  • ahhhhhhhh! harya kutagaragaza ikibazo nibyo bita kwiha agaciro! ko mperuka tubwirwa ko imfura iciye aha ari iyariye ra! nako ngo amazu y’ibitangaza! abanyarwanda barashonje kandi ni mu mirenge yose igize igihugu! utabibona ni udashaka kubibona nk’uyu muyobozi ukivuga ko hari ingo nkeya zifite IKIBAZO CY’IBIRIBWA! nyakubahwa Minister wadusobanurira icyo kibazo? n’ibiribwa byanduye,bikennye ku ntungamubiri? n’ikihe kibazo?!!!!! ushaka gukira indwara arayirata! twemere ko dufite inzara hanyuma hashakishwe ingamba zo kuyirwanya! aho guhora tuyishakira utubyiniriro kandi abanyarwanda inzara yarabahinduye imisambi! usigaye uhura n’umuntu akakubaza ngo warwaye ryari? MINAGRI,RAB,NAEB,etc nibaza icyo muzavuga ko mwamariye abanyarwanda?

  • Nyakubahwa Minisitiri icyo ushinzwe nugushyiraho Politique inoze kandi ifasha mwiterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi. Ikibabaje rero nuko numva utangiye kwiha inshingano zikigo cy’Igihugu gushinzwe Ururimi n’Umuco nicyomgifite inshingano zo gusobanura itandukaniro ririhagati y’Amapfa n’Inzara. Urumva President wa Repubulika icyo agutezeho cg agushakaho arukwirirwa usobanura itandukaniro ririhagati y’Amapfa n’Inzara, urumva se abaturage b’U Rwanda icyo aricyo bagutezeho? Birababaje cyane pe kumva Minisitiri w’Ubuhinzi avuga amagambo nkayo, wakabaye usobanura impamvu yateye inzara abaturage bakaba bashonje abandi barigusuhuka, ugatanga ingamba zirimo gukorwa kugira ngo abaturage bashonje babone icyo barya hanyuma ugatanga ingamba zihamye zizatuma iyo nzara icika burundu. Uzahora ubeshya abanyarwa nda na President wa Repubulika kugeza ryari? wabanje kubeshya president ko Abana bize muri Isiraheri wabahaye akazi I Nasho barakanga. NiBA UNANIWE EGURA ABANDI BAKORE!!!!

    • Minister siwe ushyiraho politiki y’ubuhinzi. Politiki y’ubuhinzi itangwa n’ishyaka riri ku butegetsi, hanyuma minister we agashaka startegies zo kuyishyira mu bikorwa. Minister ntabwo yakwanga politiki ishyaka riyobora rimuhaye (ribinyujije mu uyobora igihugu) kuko yakwirukanwa uwo munsi. Iyo habaye ikibazo nk’iki cy’inzara, hari igihe politiki iba ari nziza ariko nyamara bakora implementation barayikoze nabi; hari n’igihe rero na politiki ubwayo iba ipfuye. Kumenya kubitandukanya bisaba indi level abaturage akenshi muba mutarageraho, niyo mpamvu minister ababwira ko ari amapfa atari inzara.

  • Ibibyo guhuzubutaka, kurandura ubuhinzi gakondo byu Rwanda ngo ifumbire mvaruganda, ese izofumbire harimwiki? Izi kirabiranya zadutse intoki zoze ziterwa niki? Ese ISAR ya kera yariyavumbura igitera iyo ndwara? OGM abandi banze ziratumara, izi nka za kizungu batuzanira zisigaye ziryabantu hey munyarwanda haguruka ritararenga inkombe.

  • Banyarwanda ikibazo k’inzara nikintu gisa n’igihoraho mu Rwanda, gusa kigenda gihindagurika k’ubukana ariko buriya n’utazi umuco nyarwanda, umwana muto, umuzungu,umuyobozi ukora ibye byiza ariko adasobanukiwe ibibera mu zindi,department, ibanga ntarindi ni wumva ikivugwa bagihaye akabyiniriro nka (kagunira, tronc,commun, ruzagayuraruzagayura…) uzamenye koko ibintu byageze iwa Ndabaga utiriwe Uta umwanya ngo urabaza cg ngo urakora survey
    Gusa nta kintu kimbabaza nko kumva bavuga ngo bohereza abana kwiga hanze maze inzara ikarushaho kuba karande cg gutegeka abahinzi guhinga ibishyimbo n’ibigori mu ma terrasse ya LWH bagaca,imyumbati, ibijumba, imbuto kandi bazi neza ko abanyarwanda benshi dutunzwe n’ibyo twihingiye none murumva umuntu yatungwa n’ibigori gusa cg,ibishyimbo, ingano, bureste muzaba mwumva ivumbi rizatumuka mu maryaruguru aho LWH yageze bagategeka kudahinga mo icyo bashaka n’imusozi bakahatera ikawa! Ni byiza gusa ntibyigwaho neza ukouko bikwiye
    Muze reroom dufatanye turandure iyi nzara itaraba karande tureke kwitana ba mwana no kugoreka amagambo kuko siwo muti!

  • Banyarwanda ikibazo k’inzara nikintu gisa n’igihoraho mu Rwanda, gusa kigenda gihindagurika k’ubukana ariko buriya n’utazi umuco nyarwanda, umwana muto, umuzungu,umuyobozi ukora ibye byiza ariko adasobanukiwe ibibera mu zindi,department, ibanga ntarindi ni wumva ikivugwa bagihaye akabyiniriro nka (kagunira, tronc,commun, ruzagayuraruzagayura…) uzamenye koko ibintu byageze iwa Ndabaga utiriwe Uta umwanya ngo urabaza cg ngo urakora survey
    Gusa nta kintu kimbabaza nko kumva bavuga ngo bohereza abana kwiga hanze maze inzara ikarushaho kuba karande cg gutegeka abahinzi guhinga ibishyimbo n’ibigori mu ma terrasse ya LWH bagaca,imyumbati, ibijumba, imbuto kandi bazi neza ko abanyarwanda benshi dutunzwe n’ibyo twihingiye none murumva umuntu yatungwa n’ibigori gusa cg,ibishyimbo, ingano, bureste muzaba mwumva ivumbi rizatumuka mu maryaruguru aho LWH yageze bagategeka kudahinga mo icyo bashaka n’imusozi bakahatera ikawa! Ni byiza gusa ntibyigwaho neza ukouko bikwiye
    Muze reroom dufatanye turandure iyi nzara itaraba karande tureke kwitana ba mwana no kugoreka amagambo kuko siwo muti!

  • Uriya Minister agomba kuba ayoborana ubwoba iriya Minisiteri bamushinze. Atinya kuvuga ko hariho inzara kubera ubwoba yifitiye, naho ubndi mu mutima we nawe arabizi neza ko hari inzara.

    Aratinyuka akavuga ngo abaturage basuhukiye muri Uganda ntabwo babitewe n’inzara, ngo ahubwo bagiye gushakayo akazi nk’ibisanzwe ngo kubera ko East African Community yafunguye imipaka!! Mbega Minisitiri muzima ashobora kuvuga amagambo nk’ariya atabitewe n’ubwoba?? Ikibabaje ni uko atazi ko abo abwira bamuzi neza, bakaba banazi uko yageze kuri uriya mwanya.

    Abaturage barimo kwicwa n’inzara iyo bumvise amagambo nk’ariya ava mu kanwa ka Minister bibaza byinshi ku bayobozi dufite muri kino gihugu cyacu.

  • Prime minister ati hari imirenge imwe n’imwe yugarijwe n’Inzara Minister ati nta nzara ihari hari amapfa: muri aba bantu bombi ninde uvugisha ukuri?

  • N’abamukuriye iyo za Kimihurura bakandagira amagi ntameneke, none we muramushora ngo navugishe ukuri kose ku nzara mu gihugu? Nyakubahwa Minister, baragushuka rwose nibakureke ube uryaho kabiri, sakindi izabe ibyara ikindi. Bucyanayandi ni umwana w’umunyarwanda, kandi ngo utabusya abwita ubumera. Ariko se ubwo Geraldine amamera azi icyo ari cyo harya?

Comments are closed.

en_USEnglish