Digiqole ad

Ibiyobyabwenge bifite agaciro ka 19 000 000Rwf byatwitswe

 Ku kimoteri cya Nduba mu murenge wa Nduba mu karere Gasabo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 Nyakanga, Polisi y’u Rwanda yatwitse 350Kg  na bule ibihumbi  7 586 by’urumogi ndetse yangiza kanyanga n’izindi nzoga zitemewe byose bifite agaciro ka miliyoni zisaga 19 y’u Rwanda. Ibi ni ibyinshi ni ibyafashwe mu gihe cy’ibyumweru bibiri bishize.­­­­­­­­­­­­

Urumogi rwatwitswe ni rwinshi
Urumogi rwatwitswe ni rwinshi

Ingingo ya 594 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ahanisha igifungo kuva ku myaka 3 kugeza kuri 5 ufatanywe ibiyobyabwenge ndetse n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 500 kugera kuri Miliyoni 5.

Abafatanywe ibi biyobyabwenge bari mu maboko ya Polisi ngo ubutabera bukore akazi kabwo nkuko umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali abitangaza. Harimo umugore wafatanywe urumogi mu Gatsata.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Supt. Modeste Mbabazi yavuze ko ibi biyobyabwenge byafatiwe mu Rwanda ariko ibyinshi bituruka mu bihugu bituranye n’u Rwanda akemeza ko ibi ari ibiba byaciye mu rihumye inzego zishinzwe kubikumira.

Muri ibi byafashwe harimo urumogi rusanzwe rufatwa nk’ikiyobyabwenge mu Rwanda inzoga zizwi nka siriduwire, Super Gin ndetse na Chief Waragi. Supt Mbabazi avuga ko ibi byose ari ibiyobyabwenge bitemewe ndetse  bihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

Polisi y’igihugu irakangurira abaturarwanda kwirinda ibiyobyabwenge kuko byangiza ubuzima bw’abantu ndetse n’ubukungu bw’igihugu muri rusange.

Hashimirwa cyane abaturage bafatanya na Polisi mu gutanga amakuru y’ahari ibiyobyabwenge, kubikumira ngo ni abaturage bigirira akamaro kuko bicuruzwa ku bana b’u Rwanda bikabica ubwenge.

 

Imodoka ya Polisi ubwo yari izanye ibiyobyabwenge ngo byangizwe
Imodoka ya Polisi ubwo yari izanye ibiyobyabwenge ngo byangizwe
Inzoga bita Super Gin, African Gin, Furaha... zipfunyitse mu ducupa duto  ntizemewe mu Rwanda
Inzoga bita Super Gin, African Gin, Furaha… zipfunyitse mu ducupa duto ntizemewe mu Rwanda
Imifuka yuzuye za Kanyanga yafashwe
Imifuka yuzuye za Kanyanga yafashwe
Amakarito y'inzoga za Chief Waragi na Kick yaje kwangizwa
Amakarito y’inzoga za Chief Waragi na Kick yaje kwangizwa
Iyi ni imifuka yuzuye urumogi
Iyi ni imifuka yuzuye urumogi
Aka gacupa karimo ibyo abatekamutwe bacuruza ku bantu bababeshya ngo ni Zahabu
Aka gacupa karimo ibyo abatekamutwe bacuruza ku bantu bababeshya ngo ni Zahabu
Kanyanga yazanywe kwangizwa
Kanyanga yazanywe kwangizwa
Abakozi bo ku kimoteri bari kwangiza inzoga zafashwe
Abakozi bo ku kimoteri bari kwangiza inzoga zafashwe
Igifuka cy'urumogi gitaburwa
Igifuka cy’urumogi gitaburwa
Urumogi rufungwa ari rwinshi mu mufuka umwe
Urumogi rufungwa ari rwinshi mu mufuka umwe
Barutatanyije ngo barutwike
Barutatanyije ngo barutwike
Iki kiyobyabwenge kiganje mu biri kwangiza urubyiruko rw'u Rwanda
Iki kiyobyabwenge kiganje mu biri kwangiza urubyiruko rw’u Rwanda
Babishumitse babiha inkongi
Babishumitse babiha inkongi
Abandi ku ruhande barangiza inzoga zitemewe
Abandi ku ruhande barangiza inzoga zitemewe
Abakozi ku kimoteri bangiza ibi biyobyabwenge
Abakozi ku kimoteri bangiza ibi biyobyabwenge
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali asaba ko buri munyarwanda bakomeza gufatanya na Polisi kurwanya ibiyobyabwenge kuko byica abana b'u Rwanda
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali asaba ko buri munyarwanda yakomeza gufatanya na Polisi kurwanya ibiyobyabwenge kuko byica abana b’u Rwanda

 

Photos/Eric BIRORI/ububiko.umusekehost.com

Eric BIRORI
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • nawe undebere kubona umuntu muzima ufata amafaranga anaga atya akayashobra muburozi bwo kwangiza ubuzima bwanyarwanda ibi rwose ni ikibazo gikomeye , polisi ni iyitwike rwose kandi natwe abnayrwanda duhaguruke turwanye rwose abantu nkaba bashaka kwangiriza ubuzima bwanyagihugu bwimbere ejo hazaza , ubuhagendera cyane ni ubwurubyiruko

  • uwamp icyo gifuka !!!!!!!  mbega weeeedddd weeeeeee !!!! hano muri  holland   twzibuze none muri kuzipfusha ubusa kweriiiiiiii????? nukwisubiraho   leta    ikabyaza umusaruro  icyo  gihjingwa gitagatifu !!!!  JAH BLESS BASOMYI BEZA 

Comments are closed.

en_USEnglish