Tags : Urumogi

Umugore wajyanaga urumogi i Kigali yafatiwe i Shyorongi

Polisi y’igihugu yafashe umugore wajyaga agemura urumogi mu mujyi wa Kigali, uyu yafatiwe i Shyorongi ku wa kane atwaye udupfunyika 1 500 mu modoka. Uyu mugore yavuze ko uru rumogi yari arukuye mu karere ka Rubavu arujyanye i Nyamata. Yabwiye Polisi ko ari nshuro ya kabiri yari atwaye urumogi, ngo yatangiye uwo mwuga ashutswe n’umugore […]Irambuye

Bafatanywe imodoka yuzuye Urumogi ruvuye muri Tanzania

Police y’u Rwanda ishami rya Kirehe ryataye muri yombi abasore batatu bemera ko imifuka umunani y’Urumogi bafatanywe yuzuye imodoka ya Rav4 ari urwo bari bavanye muri Tanzania baruzanye ku isoko ryo mu Rwanda. Aba bagabo Police y’u Rwanda yaberekanye i Kigali kuri uyu wa kane nimugoroba kuri station yayo ku Kicukiro. Aba bafashwe kuwa kabiri […]Irambuye

Ibiyobyabwenge ntibyaba bishakirwa mu rubyiruko biri mu bakuze?

Ni koko Urubyiruko nirwo runywa ibiyobyabwenge cyane, Inama y’igihugu y’urubyiruko ndetse na Minisiteri y’Urubyiruko n’indi miryango ifite inshingano zo kwigisha kureka ibiyobyabwenge bamwe bibaza niba hari inyigisho abantu bakuru bavugwaho kuba aribo bacuruza ibi biyobyabwenge hari inyigisho zihariye bahabwa. Urubyiruko sirwo rwinjiza amatoni y’urumogi, siriduwire, n’ibindi biyobyabwenge bidakorerwa mu Rwanda, urubyiruko kandi sirwo rwenga Nyirantare, […]Irambuye

Ibiyobyabwenge bifite agaciro ka 19 000 000Rwf byatwitswe

 Ku kimoteri cya Nduba mu murenge wa Nduba mu karere Gasabo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 Nyakanga, Polisi y’u Rwanda yatwitse 350Kg  na bule ibihumbi  7 586 by’urumogi ndetse yangiza kanyanga n’izindi nzoga zitemewe byose bifite agaciro ka miliyoni zisaga 19 y’u Rwanda. Ibi ni ibyinshi ni ibyafashwe mu gihe cy’ibyumweru […]Irambuye

Umugore n’umunyeshuri wa kaminuza bafatanywe udupfunyika 112 tw’urumogi

Gasabo – Kuri uyu wa 25 Kamena, mu kagali ka Masoro mu mudugudu wa Mubuga hafatiwe urumogi udupfunyika 112 dufite agaciro k’Amafaranga ibihumbi 300 y’u Rwanda. Agapfunyika  kamwe ngo gahagaze  amafaranga 300. Mu bafashwe muri iki gikorwa harimo umugore ukiri muto warucuruzaga, umusore waruranguraga ndetse n’abasore babiri barunywaga barimo umunyeshuri muri Kaminuza y’Abadventisiti ya Mudende. […]Irambuye

en_USEnglish