Tags : Huye District

Abatagaragaza imibiri: Uwa CNLG ati ‘Ibanga mumaranye imyaka 23 ntirizabatera

Mu muhango wo kwibuka Abatutsi bishwe I Gatovu mu karere ka huye, umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya komisiyo yo kurwanya Jenoside, Dr Havugimana Emmanuel yavuze ko hakiri imibiri myinshi itarashyingurwa mu cyubahiro, asaba abazi aho iyi mibiri yajugunywe kwicungura bakahavuga. Ati “ Ibanga mumaranye imyaka 23 mubitse  mu nda ntirizabatera cancer?” Muri uyu muhango wo kwibuka […]Irambuye

Huye imbere kuri Malaria…Hatangijwe ibikorwa byo kuyihashya

*Mu kwezi kwa kabiri abantu 60 000 muri Huye babasanzemo Malaria. Mu mezi atatu ashize, akarere ka Huye kaje imbere mu kugira abarwayi benshi ba Malaria. Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Malaria hanatangizwa ibikorwa byo kurwanya Malaria, muri aka karere hatangijwe ibikorwa byo gutera imiti yica imibu. Muri iki gikorwa cyatangirijwe mu murenge wa Simbi, […]Irambuye

Hon. Fatou arasaba ab’i Karama kwiyubakira urwibutso ruhesha agaciro abahashyinguye

Huye- Kuri uyu wa 22 Mata, mu murenge wa Karama bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23. Muri uyu muhango waberye ku rwibutso rushyinguwemo imibiri y’Abatutsi ibihumbi 60, Visi perezida wa Sena Hon Harerimana Fatou yasabye abavuka muri uyu murenge n’inshuti zabo kwishakamo ubushobozi bakiyubakira urwibutso rukomeye ruha agaciro abahashyinguwemo. Senateri Harerimana Fatou ushinzwe […]Irambuye

Huye: Mu itsinda ry’abarokotse n’abakoze Jenoside biyambuye intimba n’ipfunwe

Mu murenge wa Karama mu karere ka Huye, ababyeyi bibumbiye mu itsinda ‘Ubutwari bwo kubaho’ rihuriyemo  abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi n’abakomoka mu miryango yagize uruhare muri jenoside bavuga ko mbere bataribumbira muri iri tsinda bahoranaga intimba kubera ibyo bakorewe abandi baratsikamiwe n’ipfunwe kubera ibyo bakoze ariko ko ubu bamaze guca ukubiri n’ibi byombi bakaba bashyize […]Irambuye

Huye: Urubyiruko ruravuga ko rukwiye kuza ku isonga mu kubaka

Urubyiruko rwiga muri kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye rusengera mu itorero ry’Abangilikani bibumbiye mu muryango RASA (Rwanda Anglican Students Association) bakoze igikorwa cyo gusanira no kubakira ubwiherero umukecuru w’incike ya Jenoside, ruvuga ko urubyiruko ari yo maboko y’u Rwanda rw’ejo, bityo ko ibikorwa nk’ibi bikwiye kubera urugero urundi rubyiruko. Aba basore n’inkumi bubakiye uyu […]Irambuye

Huye: Abantu 40 bituwe muri Girinka, ababoroje babaratira ibyiza by’iyi

Mu murenge wa Simbi mu karere ka Huye, abantu 40 borojwe inka bituwe na bagenzi babo bazihawe muri gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’, aba babituye babaratiye ibyiza byo korora inka kuko zabafashije kwikura mu bukene babifashijwemo n’ifumbire yabafashije guhinga bakeza n’umukamo bakomeje gukuramo amafaranga. Abituye abaturanyi babo babanje kubasogongeza ku byiza bya gahunda ya Girinka Munyarwanda […]Irambuye

Huye: Ikigo REMA binyuze mu mushinga LVEMP II, cyatanze inka

Muri gahuda yo gushyigikira iterambere ry’abaturage, Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA)  kuri uyu wa kane tariki ya 26 Mutarama cyatanze inka 33 ku banyamuryango ba Koperative ebyiri zo mu karere ka Huye, ahakorera  umushinga wo kubungabunga ibidukikije mu kiyaga cya Victoria. Izi nka zatanzwe binyujijwe mu Mushinga wo kubungabunga ibidukikije mu kiyaga cya Victoria, […]Irambuye

en_USEnglish