Digiqole ad

Gushaka ireme ry’uburezi mwarimu abayeho nabi ni ugukora ubusa-Dr. Belay

 Gushaka ireme ry’uburezi mwarimu abayeho nabi ni ugukora ubusa-Dr. Belay

Dr. Belay Begashaw avuga ko ireme ry’uburezi ritagerwaho mu gihe imibereho y’abarimu itarahinduka

*Ngo mu burezi, umwarimu ni we ukwiye kwibandwaho,
*Mu Rwanda ngo uburezi kuri bose byagezweho ariko ireme riracyacumbagira,…

Dr. Belay Begashaw uyobora ikigo gishinzwe kwihutisha intego z’iterambere rirambye muri Afurika SDGC/A avuga ko ireme rw’uburezi mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere rikiboshywe n’imiberereho mibi y’abarimu.

Dr. Belay Begashaw avuga ko ireme ry'uburezi ritagerwaho mu gihe imibereho y'abarimu itarahinduka
Dr. Belay Begashaw avuga ko ireme ry’uburezi ritagerwaho mu gihe imibereho y’abarimu itarahinduka

Kuva kuri uyu wa Gatatu, i Kigali hateraniye inama y’iminsi ibiri yateguwe n’ikigo ikigo gishinzwe kwihutisha intego z’iterambere rirambye muri Afurika SDGC/A igamije kwiga icyakorwa kugira ngo ireme ry’uburezi mu mashuri makuru na za kaminuza ritere imbere.

Uburezi bufite ireme kuri bose  ni intego ya kane mu ntego 17 z’iterambere rirambye, iyi ntego kandi ifatwa nk’inkingi ya mwamba muri izi ntego kuko ari yo ishobora kuba imbarutso yo kugera ku zindi 16.

Mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, ngo intambwe imaze guterwa mu kugeza uburezi kuri bose ariko ireme ryabwo riracyacumbagira.

Minisitiri w’uburezi mu Rwanda, Dr Musafiri Malimba Papias avuga ko u Rwanda na rwo rugifite icyuho mu ireme ry’uburezi.

Ati “Ni mu nzego zose z’uburezi uhereye mu mashuri y’incuke, mu mashuri abanza, mu yisumbuye no muri za kaminuza.”

Dr. Belay Begashaw uyobora ikigo gishinzwe kwihutisha intego z’iterambere rirambye muri Afurika (SDGC/A-Sustainable Development Goal center for African) avuga ko imibereho mibi y’abarimu ari yo ntandaro y’ibi bibazo bikiboshye ireme ry’uburezi.

Ati “Ushobora kugira buri kimwe gikenewe kugira ngo ugire ireme ry’uburezi, ushobora kuba ufite imfashanyigisho nziza, ibikorwa remezo bihagije, ibijyanye n’ikoranabuhanga bigezweho  ariko ikintu cy’ingenzi mu burezi ni mwarimu.

Akomeza agira ati “Ufite abarimu batishimiye ibyo bakora kuko batabonamo inyungu ibyo wakora byose kuba ari nko gusera mu ruzi uvuze ngo urasha ireme ry’ubuzima.”

Avuga ko mwarimu akwiye gushyigikirwa no  gafashwa kubaho neza kugira ngo aterwe ishema n’ibyo akora kuko ari we mukozi ukora akazi gakomeye mu burezi.

Ati “Ibyo akora ni ukurema ejo hazaza, nta muntu n’umwe ukora akazi keza nk’ako mwarimu akora, abarimu baraturema, bashobora kutugira  beza kurushaho, tugomba kububaha tugomba kubitaho uko bishoboka.

Minisitiri w’uburezi w’u Rwanda, Dr Musafiri Malimba Papias yemera ko gufasha abarimu ari kimwe mu bishobora gutuma ireme ry’uburezi rikataza, akavuga ko Leta y’u Rwanda yashyizeho polikiko zitandukanye zo kuzamura imibereho y’abarezi.

Avuga ko hashyizweho sitati yihariye y’abarimu igena uko bajya mu mirimo n’uko bagomba kuzamurwa mu ntera, ubu ikaba  yaratangiye kubahirizwa.

Ngo ku ngengo y’imari ya 2017-2018 hiyongereyeho miliyari zigera ku 100 Rwf zizakoreshwa mu gushyira mu bikorwa iyo status yihariye ya mwarimu.

Avuga kandi ko hari n’ibindi bikorwa bashyizweho bigamije guhindura imibereho y’abarimu nk’ikigo cy’imari cya Umwarimu SACCO gishobora kubafasha kubona inguzanyo.

Ngo iki kigega leta igishyiramo agera kuri miliyari 5 Frw buri mwaka ariko ngo kuzongereye ku mishahara y’abarimu ntacyo byahindura ku mibereho yabo.

Ati “Ibaze rero ufashe ya mafaranga miliyari eshanu ukayongera ku mishahara y’abarimu. Buri mwarimu yabona yenda amafaranga atageze ku 1000 Frw cyangwa se 500 Frw. 500 Frw se yamumarira iki?”

Minisitiri avuga ko ari yo mpamvu Leta yashyize aya mafaranga muri iki kigega cyafasha uwifuza guhabwa inguzanyo.

Abarimu na bo bavuga ko bitaborohera kubona uko babyaza umusaruro iyi nguzanyo kuko igihe kinini bakimara bari mu kazi ko gutanga uburere.

Niyomugabo Emmanuel wigisha mu mashuri abanza agira ati “Reba nkanjye ndi ingaragu, wenda tuvuge ko natse iyo nguzanyo baranayimpaye ubwo se nzayicunga nte n’akazi ko uzi ko gakorwa iminsi yose.”

Minisitiri Dr Musafiri avuga ko kubera Umwarimu SACCO hari byinshi bizahinduka
Minisitiri Dr Musafiri avuga ko kubera Umwarimu SACCO hari byinshi bizahinduka
Dr. Belay Begashaw na Minisitiri Papias baherutse kuganira n'itangazamakuru
Dr. Belay Begashaw na Minisitiri Papias baherutse kuganira n’itangazamakuru

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

21 Comments

  • Ikibazo niko abategetsi bacu batajya bemera ko ibibazo biriho. Ku birebana na mwalimu ubu byasubiye irudubi n’ubwo na kera umwarimu atari mu bahebwa agatubutse ariko nibura mwalimu wa kera yari abayeho neza. Niba twemera ko mwarimu atuvana kuri zero tukagera iyo turangiza kaminuza tugomba kwita kuri mwarimu. Nyakubahwa minisitiri aravuga ko hagiyeho ikigo kiguriza abarimu gukora imishinga, yigeze akora évaluation ngo arebe ko icyo kigo kimariye abarimu?i Rwose niba dushaka ireme ryiza ni dufate neza abarimu tubahemba umushahara ujyanye n’uko ubuzima buhenze. Tubareke bagire syndicat yabo yigenga. Ahandi usanga kuri primaire hari parking irimo imodoka z’abarimu mu gihe mwarimu wacu adashobora no kwigondera igare.Igihe kirageze kugira ngo mwarimu yitabweho naho ubundi tuzaba tuvomera murutete.

  • Sacco se niyo izazamura umushahara wa mwarimu cyangwa ni abamuhemba bagomba kuwuzamura maze sacco igafasha uwifashije? Dr Papias wowe n’abakubanjirije mwahemukiye igihugu pe!

    Ireme ry’uburezi ryafashwe
    n’uburwayi kubwa Colonel Aloyizi
    Nsekarije, rijyanwa mu bitaro na
    Colonel Dr karemera, Emmanuel,
    Mudidi aribera umurwaza ripfira
    mu maboko ya Dr Mujawamaliya
    Jeanne d’Arc. Dr Daphrose
    Gahakwa ahageze asuka amarira
    ananirwa na kimwe, Nibwo Dr.
    Pierre Damien Habumuremyi
    aricukuriye imva maze Dr Vincent
    Biruta arimanura mu mva, Prof.
    Silas Rwakabamba arenzaho itaka
    birarangira. Dr. Papias Musafiri
    rero, ahora mu kwirabura
    arindiriye umuzuko w’ibyapfuye
    ubu twese twarahebye

    • haaaaaaa!

    • Eeeeh Kimonyo we, ko uturangije? ngo turindiriye umuzuko? Ibaze kweli!

    • @ kimonyo, Abize kubwa nNekarije tuzi ko ireme ry’ uburezi icyo gihe ryari ribayabaye. igihecye mwarimu yahembwaga nk’ abandi bakozi ba leta banganya diplome. mwalimu mushya yatangiriraga kuri 13000, burugumestre ahembwa 18.000 none ageze kuri 40,000 mayor afata ari hafi 2,000,000. Nsekarije kubwe abatomboraga amashuri bigaga nezaiyo atagira iringaniza ngo yime bamwe mu banyarwanda amashuri ntacyo tuba tumuveba. uzabaze n’ ubu abo yigishije mu gifaransa twirwanaho tukarusha icyongereza abari kukigamo kuva nursery school.

    • Hahaha
      (Uyu umenya ari Barafinda ubyanditse)

    • Kimonyo ,uyu muvugo wawe abantu bashobora kuwugira urwenya ariko ni ukuri kwambaye ukundi kuri.Kudashyira mu bikorwa nkana, kwirengagiza,guhindagura buri kanya programme , kudaha mwarimu agaciro, kutumva ababyeyi … ni bimwe mu byatumye ireme ry’uburezi ribura.Abakozi bo mu burezi ku rwego nk’uru bagombye kubazwa n’inkiko amakosa bakoze bigatuma ireme ry’uburezi ritagerwaho.Ni ukwica intellectuellement generation yose.Birasaba ko abanyamategeko babyigaho mu buryo bwimbitse.

    • Hahahahahahah. Uri umuhanzi kabisa

    • @Kimonyo we, wibagiwe kuvuga ko nyuma y’uko Dr. HABUMUREMYI Pierre Damien acukuye imva, Dr. MURIGANDE Charles ariwe waguze isanduku yashyizwemo umurambo w’ireme ry’uburezi, hanyuma Dr. BIRUTA Vincent akabona kururtsa iyo sanduku irimo umurambo mu mva.

    • Hahahah Kimonyo, Yuri umuhanga pe ! Gusa into uvuze ntiwibeshya.

  • Gushaka ireme ry’uburezi mwarimu abayeho nabi si ugukora ubusa, ni ugukora ibara.

  • @ umusaza
    Ngo mwarimu ahembwa 40000 ku kwezi hafi US $ 50 ni kuvuga US $ 2 ku munsi? Harya umufundi ahembwa angahe? Genda mwarimu warakubititse!!!

  • haaaaaaaaa yewe kimonyo ufite courage nki z’ikimonyo koko ibi bigambo niba uri mwarimu ntacyo waba wigisha kabsa keretse niba uri comedian gusa !

    • Ahubwo yaba azi ubwenge cyane kuko yabasha no buhimda ibisigo kandi wenda wowe no kuvuga utabishobora! Komonyo uri umuhanga ariko abaswa nka pat ntacyo bakwiyumviramo kuko nabo bize muri mpereza igipapuro ibizamini si ngombwa. Harya ngo no dudefanda byavuyeho? n’igitabo bakakidodeesha bari muri groupe bagafatanya kwishyura contribution yacyo?

      mbega uburo bwinshi bw’abiga butagira umusaruro? Aho kwigisha abantu milioni 5 nibabashe no kwanika izina ryabo mu kinyarwanda nakwigisha abantu 20 bakajya bandkikira bakanasomera abandi ibiri byo!

  • ARIKO SE UBUREZI BUTAREBA MWARIMU BUZAVAMO REME KI? BYARABANJE BATI NTA MWANA WO GUSIBIRA CYANGWA KWIRUKANWA MWIBUKE KERA WARIGAGA WATSINDWA UGATAHA NDETSE HARI N’ABATAHAGA KUBERA IKINYABUPFURA GIKE KANDI ARI ABAHANGA MU ISHURI. MUREBE AHO BIGEZE NTA BURERE KU BANA B’UBU.
    UBUREZI UBUTABERA UBUGANGA NI IMIRIMO ISABA GUSHYIRAMO UMUNYAFU NIBITABA IBYO MUZAREBA INGIRWA NTITI TUZAGIRA MU MINSI IRI IMBERE

  • Guhemba neza mwarrimu nyuma ya 1994, byari kwihutisha iterambere ry’icyaro, centres z’ubucuruzi zose zikazanzamuka vuba, Umujyi wa Kigali ntube pole d’attraction y’abantu bose nk’uko bimeze ubungubu, bityo gahunda yo gushyira ubukungu bw’igihugu mu maboko y’abantu bakeya ntiyihute cyangwa ntishoboke. N’ikinyuranyo hagati y’umutegetsi n’abandi bamukikije kuva hejuru kugera hasi, bagomba kumuyoboka bamukeneyeho byose, ntikigaragare bihagije. Mwarimu tumuhaye pole. Yabaye igitambo cy’amahitamo nta kundi.

  • Ahubwo yaba azi ubwenge cyane kuko yabasha no buhimba ibisigo kandi wenda wowe no kuvuga utabishobora! Kimonyo uri umuhanga ariko abaswa nka pat ntacyo bakwiyumviramo kuko nabo bize muri mpereza igipapuro ibizamini si ngombwa. Harya ngo no kudefanda byavuyeho? n’igitabo bakakidodeesha bari muri groupe bagafatanya kwishyura contribution yacyo k’umudizi wize mugifaransa akabadodera icyongeresa bizemo?

    mbega uburo bwinshi bw’abiga butagira umusaruro? Aho kwigisha abantu milioni 5 ntibabashe no kwandika izina ryabo mu kinyarwanda nakwigisha abantu 20 bakajya bajya bandkikira bakanasomera abandi ibiri byo!

  • @Mambobado
    Niba nkumvise neza guhemba abarimu make ni politique d’aménagement du Territoire kugira ngo mu giturage hacyene,mu mujyi twubake imiturirwa ya mawonesho!!!

  • Leta ngo izamubeshya ko imuhemba ayibeshye ko akora!!!

  • muzambarize aba banyakubahwa tuzi dufata nk’intitibarimo Habumuremyi P Damien, Anastase Murekezi, Bernard Makuza,Rucagu w’umu D5, Shyaka Anastase n’abandi ntarondoye uko bigaga, byari buifashe bite? mwarimu yari muntu ki? ese babona nta musaruro batanze?mwarengeye uburezi koko niba mushaka ko hari aho abana b’abanyarwanda bageza igihu cyacu! harya abanyu ni uko mubohereza ibwotamasimbi!

  • Ubwo mubona abana bajye bize neza bakamenya abanyu ntibamenye sibyo nzungukiramo!abajye nibo bagomba kusimbura mumirimo myiza kko ntibahangana kumurimo ninjiji zanyu,ntacyo bimbwiye.ntabo nabyaye abo nabyaye bibereye washington

Comments are closed.

en_USEnglish