Digiqole ad

Gambia: Yahya Jammeh ngo yisahuye miliyoni 50$ mu kigega cya Leta

 Gambia: Yahya Jammeh ngo yisahuye miliyoni 50$ mu kigega cya Leta

Yahya Jammeh avugwaho kuba yarasahuye Ikigega cya Leta akacyumya

Urukiko rukuru rwa Gambia rwameje ko ubwo uwahoze ayobora kiriya gihugu yahungiraga muri Guinée Equatoriale umwaka ushize ngo yagiye asahuye ikigega cya Leta miliyoni 50 $. Uru rukiko rwafashe icyemezo cyo gufataho ingwate imitungo yose yasize muri kiriya gihugu.

Yahya Jammeh avugwaho kuba yarasahuye Ikigega cya Leta akacyumya

Yahya Jammeh arashinjwa kuba yarasahuye igihugu akoresheje kuriganya amafaranga ibigo byacuruzaga services z’itumanaho cyane cyane Ikigo cya Leta Gamtel.

Ubwo yahungiraga muri Guinée Equatoriale mu Ukuboza 2016 hari abamubonye bavuga ko yari aherekejwe n’imodoka nyinshi zihenze.

Jammeh yahunze nyuma y’uko atsinzwe amatora yari ahanganyemo na Adama Barrow waje kumutsinda.

Nyuma y’amatora Yahya Jammeh yemeye ko yatsinzwe ariko aza kwivuguruza avuga ko habayeho kwiba amatora.

Ibi byateye urujijo ndetse bituma amahanga cyane cyane ibihugu byo mu karere Gambia iherereyemo ahaguruka ajya guhuza impande zombi.

Nyuma y’igitutu kinshi cy’umuryango mpuzamahanga Jammeh yaje kuva ku izima yemera guhungira muri Guinée Equatoriale.

Kuri uyu wa Mbere nibwo Minisitiri w’ubutabera Abubacarr Tambadou yemeje ko uwahoze ayobora kiriya gihugu yasahuye mu isanduku ya Leta miliyoni 50$, akaba avugwaho kuyiba guhera muri 2006 kugeza 2016.

Uyu muyobozi ashinja Jammeh ko yajyaga ategekaga Banki y’igihugu gukura amafaranga kuri compte y’ikigo cya Gambia k’itumanaho Gamtel ikayashyira ku ye.

Tambadou yabwiye BBC ko urukiko rwategetse ko amafaranga ari kuri comptes 88 za Jammeh n’ibigo bye 14 bifatwaho ingwate mu rwego rwo kumubuza kuba yakomeza kubikoresha.

Hari amakuru avuga ko imikumbi y’amatungo ye nayo yashwe na Leta ndetse ngo na babyara be bari bashinzwe iyo mikumbi nabo barafunzwe.

Bikekwa ko umutungo wafashwe ni muto ugereranyije n’uwo Yahya Jammeh yaba yarakusanyije mu buryo butemewe n’amategeko mu gihe cy’imyaka 22 yamaze ategeka Gambia.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

en_USEnglish