Digiqole ad

Congo: Bazanye amarobo abafasha mu gucunga umutekano wo mu muhanda

I Kinshasa mu Murwa mukuru wa Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo bahazanye amarobo ‘Robots’ azajya bafasha Polisi  kubungabunga umutekano wo mu muhanda ayobora imodoka.

N'ubwo Polisi yageragezaga kuyobora imodoka hakomezaga kugaragara uruvuganzoga rw'imodoka zabuze uko zigenda
N’ubwo Polisi yageragezaga kuyobora imodoka hakomezaga kugaragara uruvuganzoga rw’imodoka zabuze uko zigenda

I Kinshasa hagaragaraga ikibazo cy’umutekano mucye  mu muhanda bitewe n’ubwinshi bw’imodoka ziba zibisikana muri uyu Murwa none ubu Polisi yabonye ubufasha bw’amarobo mu bijyanye no kuyobora imodoka bazereka ibyerekezo.

Amarobo abiri ‘robots’ agaragaye muri uyu Mujyi mu gihe abashoferi bamaraga amasaha n’amasaha mu muhanda babuze aho banyura.

N’ubwo aya marobo abasha kuyobora imodoka azereka ibimenyetse ngo  ntashobora gukumira cyangwa guta muri yombi abashoferi bakora ibyaha bitandukanye byo mu muhanda birimo gutanga ruswa.

Eng. Thérèse Izay wakoze aya marobo yagize ati:”Ku Isi hari ubwoko butandukanye bw’ibimenyetso biyobora imodoka ariko nababwira ko irobo ikora nk’umuntu, nk’umupolisi urimo kuyobora imodoka mu muhanda, aya marobo yakorewe Congo”.

Izay uyobora koperative y’abagore bakora ibijyanye n’ikoranabuhaga avuga ko yizeye ko abayobozi batandukanye bo ku mugabane w’Afurika bazishyura iyi koperative ikabaha amarobo bashinga  mu Mijyi yabo mu rwego rwo guteza imbere abagore b’abenjeniyeri bo mu gihugu cya Congo no gutuma bakomeza gukora aka kazi.

Kugeza ubu abanyamaguru bakomeje gutangazwa n’aya marobo afite urumuri rutukura imbere mu gituza cyayo n’inyuma , akanagira ibara ritukura ry’icyatsi ku mabaro yayo.

Umwe mu banyamaguru yagize ati:”amarobo arimo gukora akazi kayo neza, ni byiza kurusha mbere kuko ubu ushobora kwambuka nta cyo wikanga”.

Source:Al Jazeera
ububiko.umusekehost.com

 

0 Comment

  • Congo iteye imbere da nibakomereze aho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish