Digiqole ad

Gakenke: Bizihiza Kwibohora bababwiye ko bagiye kubaha kaburimbo

 Gakenke: Bizihiza Kwibohora bababwiye ko bagiye kubaha kaburimbo

Mu kwizihiza umunsi mukuru wo Kwibohora ku nshuro ya 25, umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Deogratias Nzamwita yabwiye abaturage ko n’ubwo habayeho kwibihora ibyo yise ubutegetsi bw’igitugu hari indi ngoyi ikomeye y’ubukene yo kwibohora. Yababwiye ko bidatinze bagiye kuzubakirwa kaburimbo kugira ngo yongere uburyo bwo guhahirana.

Abaturage babwiwe ko bitarenze amezi atatu imirimo yo kububakira kaburimbo izaba yatangiye

Kwizihiza uyu munsi ku rwego rw’akarere ka Gakenke byabereye mu murenge wa Karambo, ugizwe n’utugari dutatu.

Imiterere y’uyu murenge ngo ni inzitizi ku mihahiranire myiza hagati y’abawutuye n’abatuye mu yindi mirenge.

Umuyobozi wa Gakenke Nzamwita ati: “Abanyarwanda dufite ishimwe ryinshi kuko twabohowe ndetse tukanibohora.  Hari amateka mabi yaranze iki gihugu cyacu, cyarimo ubujiji ari na bwo bwatumye hari abumvira ababashukaka ngo ‘bice abandi’ Ubwo bujiji ni bwo bwatumye mu Rwanda habamo Jenoside .Iyo na yo ni ingoyi mbi twibohoye”

Yavuze ko ubu Abanyarwanda bari mu rugamba rw’iterambere rirambye, kandi ko imibereho myiza yabo na leta y’u Rwanda iyishyigikiye.

Ati: “Hari ibyiza tumaze kugeraho muri iyi myaka 25 ishize kandi tugomba no gusigasira. Mufite imyumvire myiza kandi iganisha ku iterambere, ariko kandi sinabura kubabwira inkuru nziza ko muri uyu murenge hagiye gukorwa umuhanda, nta kindi kibijemo ntibyarenga amezi atatu ari imbere  imirimo idatangiye, uwo muhanda kandi uzaba ari kaburimbo”

Mu karere ka Gakenke, hanyuramo umuhanda umwe gusa urimo kaburimbo, ari wo uva Rubavu  ujya Kigali.

Uriya muhanda uzaba ari uwa mbere uhuje aba baturage n’abo mu yindi mirenge.

Ahagiye gukorwa hakanashyirwamo kaburimo ni umuhanda Buranga-Kamubuga-Rutabo- Base; ungana n’ibilometero 50 n’undi uzaturuka Gashenyi-Karambo-Kinoni ungana n’ibilometro 10 na metero 900.

muri uyu mushinga kandi harimo undi muhanda uzubakwa mu murenge wa Janja uwuhura n’uwa Busengo, yose izubakwa ku nkunga ya Banki y’isi, ndetse ngo amasezerano y’ibanze yamaze gukorwa.

Abaturage barabyishimira…

Uwitwa Demukarasi Innocent utuye mu murenge wa Karambo avuga ko bishimira iterambere bakomeje kugezwaho nk’amashuri ndetse no ku munsi bizihiza kwibohora bakaba batashye ivuriro (poste de santé), ibyumba by’amashuri hamwe n’urugo mbonezamikurire y’abana bato rwuzuye ku rwunge rw’amashuri rwa Kirebe.

Aganira n’Umuseke yagize ati: “Inaha turimo kwegerezwa iterambere mu bintu byinshi, nk’uko namwe mubibona murabona ko abaturage ba Karambo dusobanutse, ariko noneho iyi kaburimbo batubwiye nirangira gukorwa tuzasirimuka kurushaho imodoka zikabasha kuza gupakira umusaruro wacu”

Umurenge wa Karambo ni umwe mu mirenge 19 igize akarere ka Gakenke.  Imirenge ya Gakenke, Gashenyi, Kamubuga na Nemba izwiho ubuhinzi bukomeye  bw’inanasi, ibisheke n’urutoki.

Abaturage bo muri iriya mirenge bari basanzwe bajyana ibicuruzwa byabo ku isoko bakoresheje umutwe cyangwa igare.

Deogratias Nzamwita yasezeranyije abaturage ko vuba aha hari umuhanda wa kaburimbo bazubakirwa

Emile DUSENGE
UMUSEKE.RW/Gakenke

en_USEnglish