Nta gitaramo nk’iki byigeze biba mu Rwanda mbere y’iki. Umuntu umwe, ubuhanga budasanzwe, ubunyamwuga imbere y’abantu, ibyishimo bidasanzwe, umuziki unyuze amatwi byaranze igitaramo cya Stromae yakoreye ku Gisozi mu karere ka Gasabo. Inenge yabaye gutinda cyane gutangira ugereranyije n’igihe cyari cyavuzwe mbere. Imbaga nini y’abakunzi ba muzika y’uyu muhanzi w’umubiligi ukomoka mu Rwanda yari yakoraniye […]Irambuye
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) by’umwihariko kinafite mu nshingano iby’ubukerarugendo, cyatangije Ikigo cy’Ubukerarugendo bushingiye ku muco n’amateka (Rulindo Cultural Center) kuri iki cyumweru tariki 27 Nzeri, iki kigo kitezwemo ubukerarugendo buzazamura abatuye akarere n’igihugu. Kuri iki kigo hazwi cyane nko ku kirenge cya Ruganzu. Rulindo Cultural Center, ni ikigo kigizwe n’inzu zirimo amateka ya kera […]Irambuye
Mu mukino w’ishiraniro wahuzaga ikipe ya Police FC n’ikipe ya Gisilikare APR FC, warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1, umukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona. Ni umukino wabereye ku Kicukiro kuri uyu wa gatanu, imbere y’imbaga y’abakunzi ba ruhago, bari bitabiriye ku bwinshi, kureba uko aya makipe abiri akomeye mu Rwanda, bategereje kureba uko yisobanura. […]Irambuye
Bugesera – Inzu ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 6 437 218 kuri buri muryango n’inka imwe (ifite amaraso avanze) yo korora, byaherekejwe n’ibiryo byo kubafasha mu gihe cy’ukwezi. Igikorwa cyo kubashyikiriza izi nzu cyayobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza, Alvera Mukabaramba. Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 16 […]Irambuye
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame witabiriye igikorwa cyo kwita izina abana b’ingagi, mu Kinigi mu karere ka Musanze, yongeye gushimangira ko u Rwanda rufite umutongo kamere n’amabuye y’agaciro, ashimangira ihame ry’uko ibiva mu mutungo kamere bizajya bisaranganywa haherewe ku bawuturiye. Muri uyu muhango hiswe amazina abana b’ingagi 24, bavutse mu miryango itandukanye y’ingagi […]Irambuye
Nyuma yo kumara hafi amezi umunani abahanzi bakunzwe ku Rwanda kurusha abandi bahatanira kuzasigaramo umwe uzatwara igihembo gihabwa umuhanzi ukunzwe kurusha abandi mu Rwanda buri mwaka cya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya gatanu , kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 15, Kanama 2015, abafana bamenye uwo ariwe uwo akaba ari Butera Jeanne […]Irambuye
Mu kumurika imihigo ya 2014-2015 no guhiga imihigo mishya y’uturere imbere ya Perezida wa Republika, Akarere ka Huye niko kaje imbere y’utundi kageze ku mihigo ishize ku kigero cya 83%. Uturere twaje inyuma ni Karongi na Gakenke, gusa Perezida Kagame yongera guhwitura uturere tw’Iburengerazuba ndetse anibaza kuri Gatsibo yongeye kuza mu turere dutandatu twa nyuma. […]Irambuye
Mbere itorero ry’Igihugu Urukerereza ryaserukiraga u Rwanda ariko abantu bakaribona nk’itorero rigaragaza umuco w’Intara y’Amajyepfo bitewe n’amateka iyi Ntara yagize ahanini ashingiye ku ngoma ya cyami. Uyu munsi Urukererezabagenzi rubyina imbyino zose ugendeye ku miterere y’u Rwanda. Ku munsi w’Umuganura i Nyagatare abantu barishimye kandi batangazwa n’imbyino zabo. Nk’uko byasobanuwe n’Umusaza Straton Nsanzabaganwa, yasobanuye ko […]Irambuye
Mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru w’Umuganura mu Rwanda, Perezida wa Sena Bernard Makuza wari woherejwe na Perezida Paul Kagame ngo amugereze ubutumwa ku baturage, yavuze ko Umuganura ari umunsi ugaragazaza ubumwe n’ubufatanye by’Abanyarwanda, avuga ko uyu munsi ugomba kubaho bihereye mu muryango, yizeza abaturage ko mu bufatanye bwabo u Rwanda nta cyananirana kugerwaho mu […]Irambuye
*Buhanga ECO PARK aho Umwami wimye ingoma yakubitirwaga ibyuhagiro (agahabwa imitsindo) *Iriba yogeragamo rirahari riri mu buvumo *Nkotsi na Bikara ni iriba ryuzura amazi mu gihe cy’Impeshyi (izuba ari ryinshi) akagabanuka mu itumba *Iri riba hari Bourgmestre wahatse kuryimura, inzoka zimara igihe zigaragambya ku biro bye Ubwo nari i Musanze, twasuye Urugo rw’Umwami ruri mu […]Irambuye