Digiqole ad

Biracyagoye, ariko 96% namaze gutwara Tour du Rwanda 2016- Ndayisenga Valens

 Biracyagoye, ariko 96% namaze gutwara Tour du Rwanda 2016- Ndayisenga Valens

Natwara Tour du Rwanda 2016, azaba abaye umukinnyi wa mbere uyitwaye inshuro ebyiri, (2014 na na 2016)

Tour du Rwanda 2016 iri kugana ku musozo. Amahirwe menshi yo kwegukana iri rushanwa ry’amagare arahabwa Umunyarwanda Valens Ndayisenga, utsinze etape ya gatandatu (6). Umukurikiye aramurusha amasegonda 42 gusa. Uyu munyarwanda avuga ko afite ikizere kigera kuri 96% cyo kwegukana Tour du Rwanda 2016.

Natwara Tour du Rwanda 2016, azaba abaye umukinnyi wa mbere uyitwaye inshuro ebyiri, (2014 na na 2016)
Natwara Tour du Rwanda 2016, azaba abaye umukinnyi wa mbere uyitwaye inshuro ebyiri, (2014 na na 2016)

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 19 Ugushyingo, hakinwaga etape ya gatandatu (6) y’isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda rizwi nka ‘Tour du Rwanda 2016’. Agace (etape) kahagurutse i Musanze kagasorezwa kuri stade regional i Nyamirambo, ku ntera ya kilometero 90,9.

Etape zisorezwa i Nyamirambo zikunda guhira Abanyarwanda, kuko Biziyaremye Joseph yayegukanye 2012, na Jean Bosco Nsengimana abikora 2014. Uyu mwaka na wo ntacyahindutse, yegukanywe n’umunyarwanda Valens Ndayisenga, ukinira Team Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo.

Uyu musore ukomoka i Rwamagana yakoresheje amasaha 2’20’38 sec. akurikirwa na mugenzi we w’umunya-Eritrea Eyob Metkel bahuje ikipe, banakurikiranye ku rutonde rusange, aho amurusha amasegonda 42 gusa.

N’ubwo hakiri indi etape iteganyijwe kuri iki cyumweru igahita inasoza iri rusanwa rimae icyumweru, Ndayisenga Valens afite ikizere cyo gukora amateka akegukana Tour du Rwanda inshuro ebyiri kuko mu mwaka wa 2014 ari we wari wegukanye iri siganwa.

Ndayisenga ati “ Tour du Rwanda ni isiganwa rigoye cyane. Nk’uyu munsi byatugoye kurushaho kubera imvura, twahagurukanye kugera tumanutse umusozi wa Shyorongi. Nubwo bigoye nishimiye ko birangiye ntsinze iyi etape… »

Akomeza avuga ibanga yakoresheje, ati « Nacomotse mu gikundi tukimanuka uwo musozi, kuko nziko iyo ngera mu bilometero bya nyuma ndi kumwe nabo, sinari gutsinda aba ‘sprinteur’. Iyo Eyob yongera gutsinda, agakuramo andi masegonda, byari kungabanyiriza amahirwe cyane,

Akomeza avuga ko ikizere agicigatiye mu biganza bye. Ati « Ni njye utsinze, ndashimira buri umwe wabigizemo uruhare. Mfite ikizere cyo gukora amateka nkatwara Tour du Rwanda, nka 96% ndumva ari iyanjye. Imana ibimfashemo.”

Kuri iki cyumweru harakinwa etape ya nyuma, agace ka karindwi (7) ka Tour du Rwanda 2016, kazenguruka imihanda itandukanye y’umujyi wa Kigali, kagizwe n’ibilometero 108 km. Iyi etape umwaka ushize yegukanywe na Eyob Metkel, uhanganiye umwenda w’umuhondo na Valens Ndayisenga.

Eyob Metkel abwira Valens Ndayisenga ati uranyemeje
Eyob Metkel abwira Valens Ndayisenga ati uranyemeje
Valens Ndayisenga niwe wegukanye etape ya gatandatu
Valens Ndayisenga niwe wegukanye etape ya gatandatu

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish