Tanzania: Abantu 7 bakekwaho uburozi bishwe batwitswe
Abantu barindwi bo mu miryango ine itandukanye bishwe ndetse hatwikwa inzu zigera kuri 18 kuwa kabiri w’iki cyumweru, mu cyaro cy’ahitwa Murufiti mu karere ka Kasulu mu ntara ya Kigoma, ni nyuma y’aho abaturage bariye karungu bagabye igitero kuri iyo miryango bayishinja amarozi.
Abo mu miryango y’abiciwe abantu batangarije ikinyamakuru Mpekuzi cyo muri Tanzania ko ibyo bintu byabaye nijoro.
Nyuma y’ibintu byavugwaga muri ako gace, abantu baho biyambaje umupfumu ngo ababwire abantu baroga muri ako gace, ibyo rero byatumye abaturage bagaba igitero ku miryango y’abantu batangajwe n’uwo mupfumu.
Mu bishwe uko ari barindwi harimo uwitwa John Mavumba, Elizabert Kaje, Dyaba Kitwe, Vincent Ntiyaba, Herman Ndabiloye, Redamta Mdogo na Ramadhani Kalaliza, aba bose bari bafite imyaka iri hejuru ya 55, abo mu miryango yabo bakwiye imishwaro.
Umuyobozi wa Polisi mu ntara ya Kigoma, Kafari Mohamed yatangarije ibiro ntaramakuru AFP ko abantu 23 bakekwaho uruhare muri ubwo bwicanyi batawe muri yombi muribo hakaba harimo n’umuyobozi w’ako gace ka Murufiti, Evarist Ruhaya.
Yatangaje ko Polisi igikora umukwabo wo gushakisha abandi babigizemo uruhare barimo n’umupfumu wo muri ako gace witwa Faustino Ruchagula ukekwaho kuba nyirabayazana w’ibyo bihuha byatumye abo bantu bicwa, batwitswe.
Ibi bintu by’uburozi mu gihugu cya Tanzania si ubwambere bihavugwa, kuko by’umwihariko muri iyi ntara ya Kigoma, mu mwaka ushize umuturage mu gace ka Kibwigwa yishwe n’abantu batemenyekanye n’imyaka ye irangizwa akekwaho uburozi.
UM– USEKE.RW