S.Korea: Perezida mushya ngo azasura Korea ya Ruguru
Perezida mushya watorewe kuyobora Korea y’Epfo, Moon Jae-in yarahiriye kuyobora igihugu yiyemeza kuzavugurura ubukungu bw’igihugu no kunoza umubano na Korea ya Ruguru.
Moon Jae yavuze ko ashobora gusura Kiea ya Ruguru bitewe n’impamvu zumvikana. Uyu mugabo yarahiriye kuyobora Korea y’Epfo mu ngoro y’Inteko iri mu mujyi wa Seoul.
Uyu mugabo waharaniraga uburenganzira bwa muntu nk’umunyamategeko akaba n’umwana w’impunzi zaturutse muri Korea ya Ruguru azwiho cyane kugira ibitekerezo byisanzura.
Agace karimo Korea zombi kamaze iminsi mu bihe bikomeye by’umwuka w’intambara ututumba hagati ya America na Korea ya Ruguru ishinjwa gushaka kugera ku ntwaro kirimbuzi.
Perezida Moon Jae yavuze ko azunga igihugu cya Korea y’Epfo kimaze igihe ubutegetsi bushinjwa ruswa, kugera ubwo uwari Perezida, Park Geun-hye, yaterewe ikizere n’Inteko Nshingamategeko agatangira gukurikiranwa n’ubutabera.
Ubwo yarahiraga yagize ati “Nzakora ibyo nshoboye byose akarere karimo Korea kagire amahoro.”
Yavuze ko bishobotse yahita afata indege akajya muri America “Washington”, akajya mu Bushinwa “Beijing” no mu Buyapani “Tokyo” ndetse no muri Korea ya Ruguru “Pyongyang” kubera ikibazo cy’umwuka mubi uri mu gace ka Korea zombi.
Yavuze ko ashobora kuzagirana ibiganiro na America n’UBushinwa mu bijyanye n’ibikoresho bw’ubwirinzi bwa missile America yajyanye muri Korea y’Epfo.
Kuva intambara y’ubutita, yiswe iya Korea yahagarikwa mu buryo bw’agahenge (armistice) mu 1953, habayeho guhura kw’abayobozi ba Korea inshuro ebyiri gusa, inama zombi zabereye mu mujyi wa Pyongyang.
America, UBushinwa n’UBuyapani byose byatangaje ko byishimiye itorwa rya Moon Jae kandi ko bizakomeza gukorana na Korea y’Epfo.
Ibyavuye mu matora bigaragaza ko Moon Jae yagize amajwi 41.1% mu matora yo ku wa kabiri, uwo bari bahanganye Hong Joon-pyo yagize amajwi 25.5%.
Undi mukandida wari witeguweho guhatana cyane, Ahn Cheol-soo, yagize amajwi 21.4%.
BBC
UM– USEKE.RW
1 Comment
yaba aje neza mugihe yaba aharanira ubumwe n’amahoro
Comments are closed.