Digiqole ad

Libye: Ingabo za US zahitanye abarwanyi 80 ba IS

Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kiratangaza ko ibitero by’indege byagabwe ku barwanyi b’umutwe wiyita Leta ya Kisilamu (IS) muri Libye byahitanye abarwanyi basaga 80 b’uyu mutwe uvuga ko ugendera ku mahame akarishye ya Kisilamu.

Ni ibitero by'indege za US ngo byahitanye abasaga 80 ba IS
Ni ibitero by’indege za US ngo byahitanye abasaga 80 ba IS

Ni mu bitero byagabwe nyuma y’inkunga y’ibisasu 100 byatanzwe ku mabwiriza ya Perezida Barack Obama washyize umukono ku mwanzuro wo gutanga ibi bisasu kuwa Gatatu mbere y’uko ava muri White House.

Umunyamabanga w’igisirikare cya US, Ash Carter wemeje aya makuru, avuga ko mu bitero byagabwe muri Libye byahitanye abarwanyi basaga 80 bo mu mutwe wiyita Leta ya Kisilamu (IS).

Ati “ Ibi bitero byari bigamije kuburizamo ibitero byategurwaga kugabwa ku mugabane w’Uburayi.”

Avuga ko ibi bitero bya US bigamije kugaragaza ubushake bwo kurimbura umutwe wiyita Leta ya Kisilamu.

Ati “ Ibi byakozwe mu rwego rw’ubukangurambaga no gutanga urugero rwize rw’umuhate dufite mu gusenya ‘Leta ya Kisilamu’ atari muri Iraq no muri Syria gusa ahubwo n’ahandi hose uyu mutwe washinze ibirindiro.”

Iki gitero cya US cyanakuye mu birindiro abarwanyi ba IS bari barashinze ibirindiro mu mujyi wa Sirte, bagana mu bilimetero 45 uvuye muri uyu mujyi. Muri ibi bitero, hatewe ibisasu bibiri byo mu bwoko bwa B-2 mu mujyi wa Missouri.

Tumwe mu duce two mu gihugu cya Libya twabaye indiri y’imitwe y’iterabwoba nyuma y’urupfu rwa Gaddafi uwahoze ayobora iki gihugu rwakurikiwe no gucikamo ibice kw’igisirikare cya Libye.

BBC

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish