Kigeli amaze gutabarizwa i Mwima ya Nyanza….
Mu muhango ukomeye wo gusezera bwa nyuma Umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa, Umugogo we wageze i Nyanza mu Rukari uherekejwe n’abantu benshi bari mu modoka zisaga 100, harimo abo mu muryango we n’inshuti n’abavandimwe baje kumusezeraho bwa nyuma bwere yo kumushyingura.
I Nyanza ubuzima busa n’ubwakomeje uko bisanzwe, gusa bamwe muri rubanda rusanzwe baje kwifatanya n’umuryango w’Umwami mu misa no mu mihango yindi yo kumutabariza.
Ku isaha ya saa tatu n’igice nibwo Umugogo wa Kigeli V wari ugeze i Nyanza nk’uko byari biteganyijwe kuri gahunda, ukaba wakuwe mu buruhukiro bw’ibitaro byitiriwe Umwami Faisal aho wagejejwe tariki ya 9 Mutarama 2017.
Muri uyu muhango wo kumusezeraho bwa nyuma no kumutabariza, Leta y’u Rwanda ihagarariwe na Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne ndetse mu bashyitsi bakuru haje n’Umwami Butsitsi Karemba wavuye muri Congo Kinshasa.
Umwe mu baturage b’i Nyanza witwa Buzizi w’imyaka 65 yabwiye Umuseke ko kuba Umwami Kigeli atabarijwe i Nyanza mu Rwanda ari byiza cyane kubera ko n’aho yari mu buhungiro ishyanga bamukundaga.
Ati “Kera naramukubitiwe, namukundaga cyane niba n’Umuzimu we ubyumva ubimenye ko namukundaga cyane.”
Musenyeri Philipo Rukamba wa Diyoseze ya Butare, mu gitambo cya misa yavuze ko Umwami Kigeli V Ndahindurwa ari urugero rw’Abanyarwanda, nk’umuntu utaracitse intege mu bibazo yanyuzemo by’ubuhungiro no guhora atangira ubuzima kugera aho yitabiye Imana akiri impunzi muri America.
Yavuze ko Kigeli V Ndahindurwa yakiriwe na Kiliziya mu bwana bwe no kugeza ari mu kuru kuko ngo n’aho yaabaga mu buhingiro yarasengaga.
Amafoto ajyanye no gushyingura: Abantu barekeza i Mwima
Amafoto y’Umusezero w’Umwami Kigeli V Nadihindurwa:
Uragenda ubona amwe mu mafoto:
Ubu imihango ikaba ikomereje ku gasozi ka Mwima aho umugogo wa Kigeli ugiye gushyingurwa iruhande rw’ahari umusezero wa mukuru we Mutara III Rudahigwa.
Amafoto/ISHIMWE Innocent/UM– USEKE
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
12 Comments
sinzi imihango y ubwami ariko ngirango ni byiza umuntu guhambwa iwabo personelement nje ntakibazo mbibonamo
Umwami wanyuma wurwanda nashingurweneza mucyubahiro aliko ibyubwami birangiriraho burundu ntawundi. keretse abomumuryangowe nibatora gusa umutware wumuruango nkukobisanzwe nahandi. Ubundi amateka abafungiyaho bandikeho “the end” nkakumwe épisode yanyuma ya film irirangiras fini terminé kwishamaneno
bisigisigi byingoma yacyami birarangiye tugiye kujya tuvuga ngo kera habayeho gsa gutabariza umugogo w’umwami kigeli bifite icyo bivuze kumateka y’urwanda kubariho nabazadukomokaho
Umwami yarimye! Yuhi VI Bushayija Emmanuel! hhhh! Ariko ni ukuri ntababeshye ibi ni urwenya kabisa!
None se hatsinze nde? n’ubundi Leta y’u Rwanda yari yarasabye ko umwami Kigeli Ndahindurwa ataha nk’umuturage usanzwe. Ku kibuga k’indege umurambo wavanywe mu ndege nk’iyindi mizigo. Kumushyingura uhagarariye Leta y’u Rwanda ni NO ya kangahe muri protocole? iyo Kagame atabonetse asimburwa na Minisitiri w’umuco?
Ikibazo ubwo kirihe? Ntabwo harimo kurushanwa ariko.. Min w’Umuco ahagarariye Leta mugikorwa kyubahiriza umuco ubwo bitwaye iki?
Imana y’aba sekuruza bacu yakire mu bwami bwayo Umwami wa nyuma wacu. Ntago amateka azasibangana, uru Rwanda turukesha ubutwari n’ijabo bari bafite. Tuzakomeza iryo shyaka bari bafite. Imana izadufashe ubu bwami ntibukazime burundu nubwo batategeka igihugu , byibura tugakomeza kugira imizi igihugu cyashingiyeho.
Naruhukire mu mahoro. Sic Transit Gloria Mundi (ainsi passe la gloire du monde).
Mpyisi warakoze uri umuntu w’umusaza turakwemera
Igende His Highness King Kigeli V usange data Yozefu dore ko mwaniganye mu Indatwa I Astrida!
Umwami dusigaranye ni umwe gusa: Ni Kagame! Tuzamutora, twongere tumutore, twongere tumutore; azadutegeka kuzageza igihe na we tuzamutabariza! Ibyo mubyumve neza kandi mubyiteho!!!
Ngo umwami s’umututsi koko. Umuntu wayabe Umwami w’igihugu agatabarizwa nk’umusivile koko? ntihagire na cérémonie nimwe officielle ikorwa koko? ibi bintu mukoze amateka azabibabazaa