Digiqole ad

USA: Miliyoni 90 $ zizagenda ku mihango yo kurahira kwa Donald Trump

 USA: Miliyoni 90 $ zizagenda ku mihango yo kurahira kwa Donald Trump

Donald Trump watsinze Hilary Clinton bari bahanganye mu matora yo kuyobora America

Ku wa Gatanu w’Icyumweru gitaha nibwo Donald Trump uherutse gutsinda amatora nka Perezida wa USA azarahirira imirimo ye mishya. We n’umuryango we n’abandi bamaze gukusanya miliyoni 90 z’amadolari zizakoreshwa mu birori bizakurikira kurahira kwe nyirizina.

Donald Trump watsinze Hilary Clinton bari bahanganye mu matora yo kuyobora America

Aya mafaranga ngo yenda kungana n’ayo Obama yakoresheje mu birori yakoze inshuro ebyiri ubwo yarahiriraga  kubora USA.

Obama arahira bwa mbere yakoresheje miliyoni 55$ naho ubwa kabiri akoresha miliyoni 43$.

Trump azaba aciye agahigo mu bayobozi ba USA ko gukoreshe amafaranga menshi mu muhango wo kurahira kwe.

Indahiro y’Umukuru w’igihugu muri USA iba igizwe n’amagambo 35 gusa.

Steve Kerrigan wari uhagarariye abayoboye imihango yo kurahira kwa Barack Obama yanenze ibi avuga ko ari ugupfusha ubusa bikabije.

Nubwo abo ku ruhande rwa Trump bishimira ko bateguye ibirori by’akataraboneka, ngo bahangayikishijwe n’uko itsinda ry’ababyinnyi ba kabuhariwe bari basanzwe babyinira Umukuru w’igihugu mu gihe cyo kurahira kwe batazabikora kuko ngo batishimiye gutsinda kwe.

Nyuma y’iminsi 90 izakurikira kurahira kwa Trump, itsinda ribishinzwe rizatangariza Abanyamerika abateye inkunga kiriya gikorwa, ariko ibinyamakuru nka Daily Mail biremeza ko hari abamaze kumenyekana barimo Boeing yatanze miliyoni imwe y’amadolari na Chevron yatanze ibihumbi 500$.

Donald Trump ni umwe mu bantu bakize ku isi kuko afite umutungo ubarirwa muri za miliyari z’amadolari ya USA akura mu bucuruzi no mu bindi bikorwa umuryango we ufite hirya no hino.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish