IS yabambye ‘maneko’, umujura imuca akaboko, umutinganyi imuhanura mu nzu
Mu bwoba bwo kwamburwa burundu umujyi wa Mosul yari imaze iminsi yarigaruriye, Islamic State Umutwe ugendera ku matwara akomeye ya Islam, yahannye yihanukiriye abo ikeka ko ari ba maneko baha amakuru igisirikare cya Iraq gitozwa n’ingabo za America.
Umwe mu bo IS yita maneko yamubambye, umurwanyi wayo amurasa mu mutwe. Hari kandi undi mugabo baciye ikiganza bamushinja ubujura, naho umugabo wavugwagaho ubutinganyi ajugunywa hasi y’igorofa rirerire.
Nk’uko yakunze kubikora mu bihe byashize, IS ikorera ibikorwa nka biriya ahantu yateranyirije abantu benshi mu rwego rwo kubaha gasopo.
Amafoto yatangajwe n’uyu mutwe aherekejwe n’inyandiko igira iti: “Tuba dushyira mu bikorwa itegeko ry’Imana kugira ngo Allah Ukomeye akomeze aganze.”
Ibi bikorwa byabereye ahitwa al-Jazirah mu Majyaruguru ya Mosul, muri Iraq.
Mu minsi mike ishize abarwanyi ba IS bivugwa ko bicishije abantu bagera kuri 30 umiriro w’amashanyarazi bashinjwa ko batanga amakuru y’ubutasi ku ngabo za Iraq.
Urubuga rwa Daily Mail rwanditse ko abakuru b’abarwanyi ba IS basaba abarwanyi babo kumvisha abaturage kwifatanya na bo muri uru rugamba bagahashya ingabo za Iraq zigerageza kubambura umujyi.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
8 Comments
abagome
Hari nabana babanyarwanda biciwe kuri training wing.
Ndabemeye,
Maneko we aba abizi ko na fatwa
Nta mikino. Ahubwo uwo mujura
Bamurenganyije kandi nabo biba
Lisansi ya Iraq $ Syria. Abatinganyi
Uwaboherereza n’ab’inaha, wenda iyo
Mico yasubira iyo yavuye.
Icyo nicyo gitekerezo cyawe kweli cyo kuvugira kuri website?
ikiosore naho urafunzwe karabaye
amategeko abamenshi ayayo nidange ariko
Ndabemera ntamikino bagira,noneseko naho badahamba.
aho kuza hano iwacu murwanda kubibera hanze,afathali wakwigira muri IS cg ukambara igisasu bikagira inzira.
iyo urihano bakugerekaho ibyaha bidasaza no kwanga ubuyobozi buriho numukuru wigihugu.
aho
Ndagaswi
Aho kuba mu rwanda naba muri IS kuko ho umenya igihe uzapfira naho mu rwanda bakugerekera ibitabaho ngo ingengabitekerezo utabumbuye n’umunwa, ngo waremye umutwe urwanya leta utagira itsinda na rimwe ubamo, ngo watutse president kandi wararezwe neza. Urugo rubi rurutwa na gereza.
Comments are closed.