Digiqole ad

Girinka: Harimo icyuho cy’Inka ibihumbi 96…Hamaze gutangwa ibihumbi 253

 Girinka: Harimo icyuho cy’Inka ibihumbi 96…Hamaze gutangwa ibihumbi 253

Gahunda ya Gira Inka yagiye ivugwamo amakosa menshi nk’uko n’ubushakashatsi bwa 2016 bwabigaragaje

*Inka 729 zo muri ‘Girinka’ zaburiwe irengero,…641 zahawe abo zitagenewe,
*Abantu 115 bahawe inka bagize icyo batanga,…929 banze kwitura,
*Abayobozi bazinyereza…Umuyobozi wa RAB ati ‘ntabwo ab’inda nini babura’
*Abakeneye ibiraro: Hon Ignacienne ngo abantu ntibakagondoze uwabagabiye…

Mu bigabiro Abadepite bagize Komisiyo y’Ubuhinzi, Ubworozi n’ibidukikije bagiranye n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), bagaragarijwe ishusho ya gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’ kuva yatangira muri 2006. Kuva iyi gahunda yatangira, hamaze gutangwa  Inka 253 354 mu gihe hari hihawe intego ko muri 2017 hazaba harorojwe abantu ibihumbi 350. Hakaba habarwa icyuho cy’inka ibihumbi 96.

Muri gahunda ya Girinka ngo harimo icyuho cy'inka ibihumbi
Muri gahunda ya Girinka ngo harimo icyuho cy’inka ibihumbi

Kuva muri 2008 (nyuma y’imyaka ibiri hatangijwe iyi gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’), inka zororwa mu rwanda ziyongereyeho 154 854 dore ko muri uyu mwaka wa 2008 kugeza muri 2015 mu Rwanda hari inka 1 349 749.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi (RAB) kigaragaza ko kuva iyi gahunda yo kworoza Abanyarwanda yatangira, hamaze gutangwa inka 253 354 zirimo 75 259 zatangizwe mu ntara y’Uburasirazuba, 69 691 mu ntara y’Uburengerazuba.

Mu ntara y’Amagepfo hamaze gutangwa inka nyinshi, horojwe hatanzwe 102 950, mu ntara y’Amajyaruguru 68 481 naho mu mugi wa Kigali hamaze gutangwa nke, hatanzwe inka 7 699.

Kuva mu mwaka wa 2010, Leta y’u Rwanda yari ifite intego ko mu myaka irindwi Abanyarwanda 350 000 bazorozwa inka muri iyi gahunda, gusa bisa nk’ibitashoboka kuko izimaze gutangwa ziri ku gipimo cya 72% mu gihe habura amezi abarirwa ku ntoki ngo twinjire mu mwaka wa 2017 wari wihawemo iyi ntego.

Depite Ignacienne Nyirarukundo uyoboye Komisiyo y’Ubuhinzi, Ubworozi n’ibidukikije yagararizwaga uko iyi gahunda ihagaze, avuga ko n’ubwo kugera kuri iyi ntego bitoroshye ariko hari uruhare rwa buri wese kugira ngo ibibazo bikomeje kuyigaragaramo bihagarare.

Ati “ Umuturage uhawe Inka ayorore ayibyaze umusaruro nk’uko bikwiye ariko agamije kwitura.” Asaba abayobozi bo mu nzego z’Ibanze gukurikirana iyi gahunda kuko hari abaturage bavuga ko bashatse kwitura ariko bakabura ubuyobozi ngo bubifashemo.

Iyi ntumwa ya rubanda avuga ko iyi ntego yanashoboka mu gihe Abanyarwanda boroye n’abandi bafatanyabikorwa ba Leta babishyiramo ubushake.

Ati “ Inka nyinshi zatanzwe ntabwo ari izavuye kuri budget ya Leta cyangwa FARG, Inka nyinshi zaturutse mu bafatanyabikorwa…n’abaturage bari basanzwe ari aborozi cyangwa abatunzi bakavuga bati njye nshobora koroza abantu babiri, batatu, bane, batanu…”

Hon Ignacienne avuga ko abifuza kubakirwa ibararo ari ukugondoza uwabagabiye
Hon Ignacienne avuga ko abifuza kubakirwa ibararo ari ukugondoza uwabagabiye

Abakeneye kubakirwa ibiraro: Hon Ignacienne ngo abantu ntibakagondoze uwabagabiye…

Hari abaturage bahawe inka muri gahunda ya Girinka bakunze kuvuga ko n’ubwo bagabiwe ariko bararana n’inka mu nzu kuko babuze amafaranga yo kubaka ikiraro dore ko baba bahisemo kuzibaha kuko baba batishoboye.

Hon Ignacienne avuga ko iyi gahunda igitangira abantu bahabwaga inka babanzaga kugaragaza ko bafite ikiraro, gusa akavuga ko hari abayoboz bagiye babirengaho bakazitanga batabanje kubisuzuma.

Avuga ko mu ngendo bakoze basuzuma iyi gahunda yagiye atangazwa n’abaturage bataka ibiraro. Ati “ Njye narababazaga nti ariko araguha inka, aguhe ikiraro, aguhe umuti, aze kuyikama, aze kuyiragira.“

Avuga ko umuntu wahawe inka adakwiye kugondoza uwamugabiye bityo na we akishakamo ibizubizo akiyubakira ikiraro. ati “ Kumva ko wahawe inka ubundi wakabaye uvuga uti n’ubundi icyo nari nkeneye kirahagije n’ibindi nabyikorera.”

Dr Mark Cyubahiro Bagabe uyobora RAB avuga ko abanyereza inka zo muri Girinka ari ababaye imbata y'inda nini
Dr Mark Cyubahiro Bagabe uyobora RAB avuga ko abanyereza inka zo muri Girinka ari ababaye imbata y’inda nini

Abayobozi banyereza inka…Umuyobozi wa RAB ati ‘ntabwo ab’inda nini babura’

Gahunda ya Girinka yakunze kuvugwamo ibibazo bishingiye ku bayobozi bo mu nzego z’ibanze banyereza izi nka ziba zigenewe abatishoboye cyangwa bakaziha abatazigenewe babahaye ruswa.

Ibi kandi bigaragazwa n’imibare ya RAB, igaragaza ko kuva iyi gahunda yatangira Inka 729 zaburiwe irengero, mu gihe abantu 641 bazihawe batazikwiye, naho abandi 115 bazihawe babanje kugira icyo bahonga abayobozi bo mu nzego z’ibanze zifite mu nshingano gutanga izi nka.

Umuyobozi wa RAB, Dr Mark Cyubahiro Bagabe avuga ko iyi gahunda yagiye ikomwa mu nkokora n’abayobozi baba bashaka kwikubira.

Ati “ Ni ibibazo bya accountability (kutita ku nshingano), n’ubwo Leta turwana n’ubusambo n’inda nini ariko nta na rimwe uzaca muri sosiyete abantu nk’abo.”

Uyu muyobozi wa RAB avuga ko Leta itazihanganira abayobozi bakora ubu buriganya, akavuga ko n’ubu hari abantu bari gukurikiranwa mu nkiko bakurikiranyweho kunyereza iyi mitungo iba yagenewe kuzamura imibereho y’abaturage.

Bagiranye ibiganiro
Bagiranye ibiganiro
Itsinda ry'Abadepite bagize Komisiyo y’Ubuhinzi, Ubworozi n’ibidukikije basabye RAB kubasobanurira ibya Girinka
Itsinda ry’Abadepite bagize Komisiyo y’Ubuhinzi, Ubworozi n’ibidukikije basabye RAB kubasobanurira ibya Girinka
Basobanuriwe byinshi mu buhinzi n'ubworozi byo mu Rwanda
Basobanuriwe byinshi mu buhinzi n’ubworozi byo mu Rwanda
Abakozi ba RAB batanze ibisobanuro ku ishusho y'ubuhinzi n'ubworozi
Abakozi ba RAB batanze ibisobanuro ku ishusho y’ubuhinzi n’ubworozi

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Inka ntabwo ari itungo ry’umukene. Ubuso bw’ubwatsi igomba gutererwa, burenze ubutaka ingo zirenga 65% ku ijana zifite mu Rwanda, kuko zitarenza are 30 kandi haba hakenewe are 50 z’ubwatsi ku nka imwe yororerwa mu kiraro ifite inyana itangiye kurisha. Umuturage aravuga ati jye nimumfashe mu bworozi bw’ingurube, inkoko cyangwa inkwavu, bagakomeza kumuhata ibyo kworora inka, kubera izindi nyungu zitari ize. Reba noneho baraniyemerera ko bamaze amezi arenga atandatu badafite ibya ngombwa byo kuzitera intanga! Gutekerereza umuturage nk’aho ari umwana w’igitambambuga bizahagarara ryari?

  • Nibyo koko, inka kuyorora ntabwo ari ikintu cyoroheje. Inka kuyiha umukene ngo ayorore adafite isambu yo guhingaho ibyatsi byo kuyigaburira ntacyo bivuze, iyo nka umuhaye ntabwo azashobora kuyorora.

    N’ubwo igitekerezo cyo koroza abakene ari cyiza, ariko hakagombye kurebwa niba koko abo bakene bafite ubushobozi nyabwo bwo korora/gutunga inka. Ibyo korora inka y’umurimbo gusa ntacyo byaba bivuze mu gihe nyirayo nawe atunzwe n’abagiraneza.

    Hakwiye kwigwa uburyo Leta yakoroza abaturage bakennye amatungo magufi kuko niyo bafitiye ubushobozi mu kuyatunga no kuyorora. Leta yari ikwiye gushyiraho gahunda ihamye ku baturage batifashije ikabafasha ku bijyanye no korora/gutunga amatungo magufi: intama, ihene, ingurube, inkoko, inkwavu.

  • Banyakubahwa baba barayashoyemo erega kandi bakeneyinyungu.

Comments are closed.

en_USEnglish