Huye: Ubumwe n’Ubwiyunge ni ibikorwa si amagambo- Hon Makuza
Mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe Ubumwe n’Ubwiyunge, kuri uyu wa 01 Ukwakira, Perezida wa Sena, Makuza Bernard yasabye abaturage bo mu murenge wa Karama mu karere ka Huye ko Ubumwe n’Ubwiyunge bitarangirira mu magambo ahubwo ko bijyana n’ibikorwa.
Muri ibi biganiro byabimburiwe n’igikorwa cy’umuganda, Hon Bernard Makuza wari wifatanyije nabo muri iki gikorwa, yibukije aba baturage ko ubumwe n’ubwiyunge bugaragazwa n’ibikorwa hagati y’abahemukiranye bakaza kumenya ko inzira y’ubumwe n’ubwiyunge ari icyomora kuri buri wese.
Ati ” Ibikorwa byiza bikorerwa mu Rwanda ni byo bya mbere bigaragaza ko hari ubumwe n’ubwiyunge, kuba abantu bashyingirana, bagahana inka ni bimwe mu bigaragaza ubumwe n’ubwiyunge.”
Komisiyo y’Ubumwe n’ubwiyunge, iherutse kumurikira Abadepite raporo ku gipimo cy’Ubumwe n’ubwiyunge, igaragaza ko ubumwe n’ubwiyunge buri kuri 92.5% bivuye kuri 80% byariho muri 2010.
Perezida wa Sena yasabye aba baturage gukomeza gushimangira ibi bipimo byiza bimaze kugerwaho. Ati “ Biradusaba kureba kure kugira ngo turusheho kubaka u Rwanda ruzabaho neza kandi mu buryo burambye.”
Ibi yabivugaga nyuma y’ubuhamya bwatanzwe na bamwe mu bagize itsinda ‘ubutwari bwo kubaho’, rihuriwemo n’abapfakazi ba Jenoside na bamwe mu bagore bafite abagabo bagize uruhare muri jenoside bagasaba imbabazi ubu bakaba babanye mu mahoro.
Mukagatare Francoise uhagarariye itsinda ‘Ubutwari bwo kubaho’ rikorera mu murenge wa Karama avuga ko nk’abarokotse byari bigoye kwakira abari barabahemukiye ngo babashe kubana mu mahoro.
Avuga ko nyuma bagiye bumva akamaro k’ubumwe n’ubwiyunge, ubu bakaba bari gusoroma imbuto ziryohereye basaruye muri uku kunga ubumwe.
Ati ” Jenoside ikirangira, ntitwabashaga no kuba twavugana n’umuntu wese ufite aho ahuriye n’Abahutu, sinabashaga kuba namusuhuza ariko kugeza ubu tubanye mu mahoro twese turi Abanyarwanda.”
Mukangwije Triphine ukomoka mu muryango wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko baaterwaga ipfunwe no kuba bahura n’abo ababo bahemukiye kuko n’iyo yabonaga agiye guhura n’uwitwa Umututsi, yihishaga mu gihuru.
Ati ” Iyo twabaga tugiye kugemurira abacu bafunze, twagendaga twihishe ngo hatagira utubona kuko banaduteraga amabuye, ariko natwe twumvaga tutifuza kubona umuntu wese witwa Umututsi, twatekerezaga ko ari butwice akihorere.”
Muri iki gikorwa cy’umuganda cyo gutangiza icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge, hubakiwe abacitse ku icumu batishoboye, banabafasha kubahingira imirima.
Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/HUYE
10 Comments
eeh good then,,,
Uyu mugabo ibyo avuga nibyo ariko Ise yari indashyikirwa.Umunyarwanda wa mbere wabonye dipolome ya inivestite mu Rwanda. “A ce que Makuza a dit je n’ajoute rien”
Hahahaha nibutse ako ga term rwose. Urakoze cyane
Anastase Makuza ntabwo ariwe munyarwanda wambere wabonye impamyabumenyi ya kaminuza mu Rwanda. Uwa mbere ni Padiri Déogratias Mbandimfura (1918-1971) wabonye doctorat en droit canon muri Université Urbanienne i Roma mu Butaliyani muri 1950.
Makuza yabonye licence en sciences politiques et administratives au Centre universitaire congolais “Lovanium” i Kisantu muri Congo belge muri 1955. Yarikumwe na Gaspard Cyimana, Paul Karekezi na Isidore Nzeyimana. Muri uwo mwaka Musenyeri Alexis Kagame yabonye doctorat en philosophie muri Université Grégorienne i Roma. Ibyo byanditswe mu gitabo “Une nouvelle page de la nouvelle université rwandaise,de Georges-Henri Lévesque à Mike O’Neil, page 18 na 20, Editions Les Impliqués, 2014).
@Ruhande ni byiza cyane kujya mubwira abantu batagifata umwanya wo gusoma mbere yo kwivugira ibyo bashatse kuri za forums hirya no hino..barangwa n’ubuswa bukabije.
Makuza rwose ibyo yavuze nibyo, ubwiyunge n’ubumwe byagakwiye kuba mu bikorwa bikava mu magambo naza statistics zidafite agaciro. Ikigaragara nuko mu gihugu cyacu ikitwa ubumwe n’ubwiyunge cyaheze mu magambo gusa y’abanyeporotiki naho mu bikorwa ugasanga ntaho twigeze tujya. Ndayisaba buri munsi tubona aduha statistics zivugako ubwiyunge ngo ari 92.8% ariko wabaza aho iyo mibare iba yavuye ukahabura. Nyamara Ndayisaba arahindukira akavugako ingengabitekerezo ya genocide iri hejuru ya 50% mu turere twinshi tugize igihugu cyacu, aho izo statistics ntizerekanako wa mugani ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda ari amagambo aho kuba ibikorwa? Ni gute twiyunga kuri 92.8% twarangiza tukaningiramo ingengabitekerezo ya genocide ku kigero kirenga 50%? Oya twari dukwiye kuva mu magambo tukareba ibiba bikeneye gukorwa ngo ubwo bwiyunge n’ubumwe bigerweho. Mu Rwanda hari imiryango ikibuza abana babo gushakana ngo kuko badahuje amoko, hari abantu batanga imirimo bashingiye ku nkomoko, hari abicara bavuga amagambo avangura amoko kandi ku mugaragaro ntacyo bikanga, hari ibikorwa usanga bigenewe cyangwa bireba ubwoko runaka; nyamara icyo nkundira abanyarwanda byose bikorwa bakubwirako nta moko akiba mu Rwanda ngo asigaye iBurundi gusa da! Mu gihe cyashize ivangura ryakorwaga ku mugaragaro naho ubungubu risigaye rikorwa mu ibanga no mu bwenge kuburyo nta rusaku rubiherekeza, abantu bakabura ayo bacira nayo bamira. Turacyafite urugendo rurerure kandi abayobozi barasabwa kurufashamo abaturage kuko ku busanzwe bo ntacyo baba bapfa ahubwo bateranywa nabiyita abayobozi baba bashaka kwicara ku ntebe bakanayigumaho bakoresheje divide and rule.
Ikibi cyo mu Rwanda, uragira ngo se ibi bitekerezo byawe utanze hano bakwemerera ko ubivugira ku mugaragaro (not behind a computer screen), habaye nk’inama nk’iyo makuza yakoresheje? ….Uvuze ibyo benhi babona, ariko se babwire nde? Babivugire he?
Hahahhahahhaha
Nibyo rwose, Mwene MAKUZA Anastase abivuze ukuri, ubumwe n’ubwiyunge bikwiye kuva mu magambo bikajya mu bikorwa. Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge ikwiye kuvuga amagambo make ikerekana ibikorwa byinshi.
Abayobozi batanga akazi muri iki gihugu bakwiye guha akazi ugashoboye ntibagahe uwo baziranye kubera aho baturutse cyangwa kubera ko bahuje ubwoko.
Abanyeshuri bahabwa buruse yo kujya kwiga mu mahanga bagomba kuyihabwa hashingiwe ku bumenyi bwabo no ku manota bafite n’ubuhanga bagaragaza, hadashingiwe ku cyenewabo, hadashingiwe ko waturutse Uganda cyangwa i Burundi, hadashingiye ko uri Umuhutu cyangwa Umututsi.
Mu gisirikari no mu Gipolisi hagomba kujya mo abasore n’inkumi hashingiwe ku bushobozi bagaragaza no ku manota y’ikizamini batsinze, ntihagomba gushingirwa ku cyenewabo, ntihanagomba gushyingirw kuba uri Umuhutu cyangwa uri Umututsi.
Muri Leta nihashyirwemo abaminisitiri hashingiwe ku bushobozi no ku bumenyi bafite, hadashingiwe kuri nyirandakuzi. Abadepite n’abasenateri nibatorwe cyangwa bashyirweho hashingiwe ku bushobozi bw’abashobora koko kuba intumwa za rubanda, zaharanira kuvuganira abaturage bya nyabyo, atari ukuba gusa imizindaro ya Leta ibashyizeho. Abagore bashyirwa mu Nteko ishingamategeko nibashyirwemo hakurikijwe ubushobozi n’ubunararibonye bwabo, bareke gushyirwamo kubera ko baziranye na Kanaka w’igikomerezwa cyangwa ko bashobora kugirwa ibikoresho, ariko cyane cyane nibashyirwemo hadashingiwe ko bamwe barebwa nka ba “Nyirakalire k’Inyana” nka ba “mazi y’impfizi”.
Abasore n’inkumi bakundanye badahuje ubwoko, ababyeyi babo bari bakwiye kureka kwitambika mu rukundo rwabo, bakwiye kubareka bakarushinga uko babyiyemeje, abo babyeyi n’inshuti z’umuryango bakwiye kwikuramo ibitekerezo by’ivangura aho usanga mu miryango y’abatutsi bavuga ngo ntabwo bashyingira umukobwa wabo mu bahutu cyangwa se ngo batume umuhungu wabo ashaka umuhutukazi. Imiryango y’abahutu imwe n’imwe nayo ikwiye gucika ku ngeso yo kuvuga ko itashyingira mu batutsi. Urukundo ni urukundo nta bwoko rugira, nta n’ibara rugira. Kuva kera kose abahutu bashakaga abageni mu miryango y’abatutsi bakabahabwa kandi bakabana neza. MAKUZA Anastase yari Umuhutu ariko umugore we yari umututsikazi, KAYIBANDA Gregoire yari Umuhutu ariko umugore we yari umututsikazi, RWASIBO Jean Baptiste yari Umuhutu ariko umugore we yari umututsikazi, n’abandi n’abandi, n’abandi…..Erega abanyarwanda ubundi dupfa ubusa, ntabwo rwose twagakwiye kuryana no kwimakaza ivangura ridafite shinge na rugero.
Najye nunge muryamakuza,umwiyunge nibabuvane mumagambo babushyire mubikorwa,kd abategetsi basimburane kuntebe,hatabayeho abigize utumana kumwanya runaka,ndibuka nkambere 94 ntamuntu wigeze asimbura perefe wagisenyi,kuva habyara yafata ubutegetsi kurenda ahiritswe.so utumana nkutwo twangiza iterambere ryigihugu kuko tuvuga ibyo dushatse tugategeka ibyo twiyumvamo,Dr oye komerezaho wenda twaziyunga 92% nkuko bivugwa.
Comments are closed.