Birakwiye ko duhinduka, twandike amateka mashya ya Africa – Kagame
Perezida Paul Kagame amaze kuvuga ijambo ry’ikaze ku bitabiriye inama ya 27 y’Umuryango wa Africa yunze ubumwe iteraniye i Kigali, atangira yavuze ko UBUMWE ari igisobanuro cy’uko Abanyafrica bameze kunyuranye, ko Abanyafrica nibagira ubumwe ibintu byose bizahinduka hakabaho amateka mashya.
Perezida Kagame yavuze ko ibisubizo by’ibibazo bya Africa bizaboneka ari uko habanje kubaho ubumwe bw’ibihugu bya Africa kuko ngo n’ibibazo byoroshye gukemura usanga bigoranye mu gihe cyose bamwe baba babona abandi nk’abanyamahanga badasanzwe.
Perezida Kagame ati “Ubumwe bw’umugabane buzaduha ibisubizo birambye kuko bisaba ubufatanye bwa buri wese.
Mu myaka 22 ishize iki gihugu cyari hafi gusibangana kubera ingaruka za politiki yo gutanya abantu. Ubumwe nibwo twahereyeho mu gutangira guhindura iki gihugu, n’ubu kiri kuzamuka neza.
Abanyarwanda bashakiye hamwe ibisubizo ku kugira ngo bagire ubumwe. Twahereye ku byacu dufite no ku mahitamo y’abanyarwanda ubwabo.
Ubu twemera ko umunyarwanda ari umunyafrica w’ahantu runaka. Twumva ko buri munyafrica wese ari umuvandimwe, niyo mpamvu duhuriye hano nka Africa yunze ubumwe ngo tuganire ku bintu bikomeye biha umusaruro Abanyafrica.”
Perezida Kagame yavuze ko muri iyi nama bagiye kuganira ku bibazo by’amahoro n’umutekano kandi bagatora abayobozi bashya b’Umuryango w’ubumwe bwa Africa.
Yatangaje ko mu biganiro byabayeho ejo(kuwa gatandatu) babonye ko Umuryango wa Africa yunze ubumwe ushobora kwibeshaho mu bijyanye n’imari, asaba ko ibihugu byose bibishyiramo imbaraga bigakora ibyo bisabwa.
Ati “ Niba duhisemo guhora dukora ibintu uko bisanzwe ubwo twiyemeje guhera inyuma iteka ryose, birakwiye ko duhinduka…dukore amateka mashya ya Africa.”
Perezida Kagame yavuze ko hakwiye gukomeza kubaho inama nk’izi kugira ngo bamenye ibyihutirwa kuri Africa, ibibabuza kubigeraho no gushyiraho imirongo yo kubigeraho nta kabuza.
Ati “Bavandimwe, Africa iri kuzamuka, ariko si umusaruro w’umuntu umwe tudafiteho uruhare, akazi kacu ni ugukomeza kuyizamura hejuru kurushaho.
Ubumwe ni yo nzira yonyine izatugeza ku guha ubuzima bwiza Abanyafrica, ikintu cyose twakora kigaruka ku bumwe bwacu.”
Photos © Evode MUGUNGA/UM– USEKE
Venuste KAMANZI & Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
6 Comments
Byiza cyane rwoseH.E ni umushishozi kdi ibyo avuga ni ukuri pe.Twese dushyize hamwe nk’abanyafurica buri wese agashyiraho urwe ruhare byaba inzira y’iterambere ry’uyu mugabane wacu mwiza.
Bajye barebera ku Rwanda ruyobowe na Paul Kagame nk’uko abyivugiye. Amateka yarwo yaranditswe bundi bushya.
ba nyiribibazo bakagombye kuba bumva iri jambo nk’uburundi na sudan y’epho se barihe ko ntababona ,maroc se yo bavugaga ko yagarutse irahari?
U Rwanda ruyobowe n’Intore y’Indashyikirwa igaragiwe n’imbonezamihigo!
Ni ryari se Igihugu cyacu kigeze gitumbagira mu bushorishori muri Africa?
Ryari? Igihe se cy’ubukoloni bw’ababiligi?
Igihe se cyayoborwaga na Parmehutu na MRND?
DUSHATSE TWAKWEMERA!
HARI UBUDASA!
ariko umuseke, mufite abafotozi beza kweri, uziko iyi nkuru nayibonye ku gihe, iriya foto y,abakuru b,ibihugu bari kumwe, ntushobora kumenya buri muntu ,iri bizar ukuntu. camera z,umuseke n,abazikoresha byose n,ibinyamwuga kabisa.
Abafotozi gusa? Umuseke urakoraaaa
Comments are closed.