Muhanga/Kamonyi: DUHAMIC ADRI yatanze miliyoni 200 zo gufasha urubyiruko
Urubyiruko rugera ku bihumbi 1 200 rwarangije amashuri yisumbuye rugahitamo kwiga imyuga n’ubumenyingiro rutangaza ko rugiye guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri binyuze mu guhanga imirimo mito yinjiza amafaranga menshi, nyuma yo kurangiza kwiga binyuze mu nkunga y’umushinga DUHAMIC ADRI watanze amafaranga miliyoni 200 yo gufasha muri icyo gikorwa.
Mu muhango wo guha bamwe mu rubyiruko barangije amashuri yisumbuye, ariko bagahitamo kwiga mu gihe cy’amezi ane imyuga n’ubumenyingiro, impamyabumenyi, cyateguwe n’umushinga DUHAMIC ADRI (Duharanira Amajyambere y’icyaro) urubyiruko ruvuga ko rugiye guhanga imirimo.
TUZ– USENGE Théogène wo mu karere ka Kamonyi, avuga ko uretse ubumenyi bushingiye ku myuga n’ubumenyingiro bahawe, bigishijwe n’amasomo arebana no gukemura amakimbirane mu miryango agamije kubaka amahoro arambye.
Avuga ko bigishijwe ko ngo iyo umuryango ukennye nta mutekano abashakanye bashobora kugira kuko ngo bahora mu makimbirane y’urudaca bakabatoza bakaba bagomba kubatoza umuco wo kwizigamira.
BENINEZA Innocent Umunyamabanga nshigwabikorwa wa DUHAMIC ADRI, avuga ko hari amafaranga arenga miliyoni 200 uyu mushinga washoye muri iki gikorwa cyo kwigisha urubyiruko amashuri y’imyuga.
Muri ayo mafaranga harimo ayo kubishyurira amafaranga y’ishuri no kubagurira ibikoresho, avuga ko hari n’andi ibihumbi ijana na mirongo itanu (Frw 150 000) bagenera buri munyeshuri urangije y’igishoro.
TUYIZERE Thadée, Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Kamonyi, asaba urubyiruko gukoresha amahirwe bafite maze bakagana amashuri y’imyuga kuko ngo ari yo atanga umusaruro mu gihe gito.
Avuga ko kuva aho aya mashuri atangiriye byatumye umubare munini w’urubyiruko rwataga amashuri ugabanuka ku rugero rwiza.
Ati: “Umwana w’umufundi arabwirirwa ariko ntabwo aburara, aya mashuri ni yo twifuza ko abarangije ayisumbuye biga.”
Uyu mushinga wa DUHAMIC ADRI umaze imyaka itatu ukorera mu mirenge itandatu yo mu karere ka Kamonyi na Muhanga, abawuyobora bavuga ko ayo mafaranga miliyoni 200 yatanzwe mu byiciro bitandukanye.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga.
1 Comment
DuHaMiC adri ooooooye! komeza udufashyirize abana mu kwigira .
Comments are closed.