APR FC itsinze 2-1 Police, AS Muhanga ikomeje ibitangaza
Mu mikino y’umunsi wa 18 wa Shampiyona y’umupira w’amaguru “Azam Rwanda Premier League”, APR FC itsinze Police FC biyihesha gukomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona, mu gihe AS Muhanga yavuye ku mwanya wa nyuma.
Ku munota wa karindwi w’igice cya mbere Issa Bigirimana wa APR FC yafunguye amazamu, nyuma ahagana ku munota wa 31 Innocent Habyarimana wa Police FC atsinda icyo kwishyura bajya kuruhuka banganya.
Mu gice cya kabiri nabwo byakomeje kunanirana, amakipe yombi arasatirana, Police FC ihusha ibitego byinshi ariko bigeze ku munota wa 89 Iranzi Jean Claude wa APR FC abona igitego cy’intsinzi.
APR FC imaze kubona iki gitego habayeho gushwana bikomeye hagati y’abatoza Emmanuel Rubona wungirije wa APR FC na Cassa Mbungu Andre wa Police FC.
Umukino wa APR FC na Police FC wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo warimo ishyaka ryinshi cyane amakipe yombi adashaka gutakaza, ariko birangira APR FC ariyo itahanye intsinzi kuri iki gitego cya Iranzi Jean Claude.
Nyuma y’umukino umutoza wa Police FC Cassa Mbungu Andre yatangaje ko gutsindwa uyu mukino byatewe n’uburangare bw’abakinnyi b’inyuma bavuye mu myanya yabo bakajya gushaka ibitego imbere maze APR ikabona ahari icyuho ikababonamo igitego cya kabiri ati “kandi natwe byashobokaga ko uyu mukino twari kuwutsinda.”
Cassa abajijwe niba akiri mu bashaka igikombe yasubije ati “mu mibare biragoye kuko APR ubu irandusha amaonota icyenda yose kandi iyo ushaka igikombe ubanza gutsinda amakipe akomeye ariko nanone byose biba bigishoboka ubu.”
Ku makimbirane no gushyamirana yagiranye n’umutoza wungirije wa APR FC Emmanuel Rubona umutoza Cassa Mbungu ntiyavuze icyo bapfuye ahubwo yagize ati “Burya umuntu ntiwamushyiramo uburere adafite, buriya niko ateye.”
Emmanuel Rubona utoza APR FC yungirije umunyaTunisia yavuze ko gutsinda uyu mukino kuri we ari nko gutwara igikombe.
Naho abajijwe iby’imyitwarire ye yo gutunga intoki umutoza Cassa APR imaze gutsinda igitego cya kabiri ibintu byafashwe na Cassa nko kumushotora, Rubona yagize ati “Nabwira Cassa ko APR ari ikipe ikomeye gusa, muri sport bisanzwe ntacyo dupfa.”
Gutsinda kwa APR FC bitumye ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona n’amanota 40, ikaba itegereje mukeba Rayon Sports itakinnye kubera ko umukino wayo na Etincelles wasubitswe kuko Rayon ifite abakinnyi batatu mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 yari yagiye gukina umukino wo kwishyura na Uganda (yatsinzwe 2 kuri 1, ihita inasezererwa ku giteranyo cy’ibitego 3 kuri 2).
Mu yindi mikino, Amagaju FC iwayo yatsinzwe na Kiyovu Sports 2-0; Sunrise FC inganyiriza i Rwamagana na AS Kigali 0-0; Espoir FC yatsindiye iwayo Bugesera FC 1-0; Rwamagana City FC itsindirwa iwayo na Mukura VS 1-0; Marines FC inganyiriza iwayo na Gicumbi FC 1-1.
AS Muhanga ibifashijwemo n’abakinnyi bayo bakuze yasanze Musanze FC iwayo iyitsinda ibitego 2-1. Iyi ntsinzi ya kabiri kuva Shampiyona yatangira, itumye AS Muhanga igera ku mwanya wa 15 n’amanota 11 inganya na Rwamagana FC yahise ijya ku mwanya wa nyuma.
Ku rutonde rw’agateganyo APR FC irayoboye n’amanota 40 mu mikino 18 imaze gukina.
1 APR FC 18 40
2 Rayon 17 36
3 Mukura 18 35
4 Kiyovu 18 32
5 Police FC 18 31
6 AS Kigali 18 31
7 Gicumbi 18 24
8 Sunrise Fc 18 24
9 Bugesera 18 24
10 Espoir 18 19
11 Marines 18 19
12 Amagaju 18 19
13 Musanze 18 16
14 Etincelles 17 13
15 Muhanga 18 11
16 Rwamagana 18 10
Ngabo Roben & Jean Paul Nkundineza
UM– USEKE.RW
4 Comments
Umusirikare aba ari umusirikare uhubwo iyi police nayo ntiyoroshye 2 kuri 1 bagerageje.Bihangane bazajya batsinda abasivile.
POLE SANA CASA,WENDA HARINDI WATINYE KUVUGA REKA NKIKUVUGIRE,N’IMISIFURIRE NTIYARIJOROHEYE,NKA IRANZI RWOSE ABA YARABONYE ROUGE,RUBONA ABA YARAZAMUWE MUBAFANA .nibindi byinshi wakorewe ejo.
ARKO INAMA NAGIRA FERWAFA IJYE ITERURA IGIKOMBE IGIHE APR,SINZI IMPAMVU HABAHO CHAMPIONAT.
Nanjye niko mbibona nta mpamvu ya championat, Jye mbona APR yihagije yewe n’iyo batayibera yazitsindaguraaa! simbona impamvu MINISPOC na FERWAFA barihandagaza bagafata ikibuga cyubatswe n’imisoro y’abaturage cg abaterankunga bakacyegurira ikipe imwe? Bibaye ari ubufasha ihaye ikipe yari kugiha zimwe mu zikennye
WOWE WIYISE BAGABO, NIZERE KO UZI AMATEKA YA FOOTBALL.. AHUBWO UBULIYE UMUBYIZI MU KWE NTAKO ABA ATAGIZE
Comments are closed.