Digiqole ad

Nyagatare: Isange One Stop Center yafashije abahura n’ihihoterwa

 Nyagatare: Isange One Stop Center yafashije abahura n’ihihoterwa

Isange One Stop Center Nyagatare

*Nibura Isange One Stop Center ya Nyagatare yakira buri kwezi hagati ya 30 na 50 bahohotewe,

*Iyo ari mu gihe cy’ihinga ibyaha biragabanuka, ku mweru w’imyaka bikiyongera.

Abahuye n’ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ikigo Isange One Stop Center kibarizwa mu bitaro bya Nyagatare, mu Ntara y’Uburasirazuba, ibaha ubufasha bwihuse ku buryo bibarinda guhura n’indwara zitandukanye zandurarira mu mibonano mpuzabitsina.

Isange One Stop Center Nyagatare
Isange One Stop Center Nyagatare

Mu kiganiro Umuseke wagiranye n’abaganga b’ibi bitaro, bavuze ko bakira abantu bahuye n’ihohoterwa b’ingeri zitandukanye yaba abakubiswe n’abahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Dr. Nkunda Philippe Umuyobozi w’ibitaro bya Nyagatare avuga ko habaho ihohoterwa mu buryo bubiri, irishingiye ku gitsina n’irishingiye mu gukubitwa.

Iyo umuntu ahuye n’ihohoterwa afashwa byihuse, ku buryo atajya ku murongo nk’abandi kandi Polisi y’igihugu imufasha ku buryo abona icyangombwa cyo kujyana ku rukiko mu gutanga ikirego.

Yagize ati “Uwakorewe ihohoterwa turamufasha, tumuha imiti kugira ngo adahura n’indwara zandura.”

Avuga ko buri kwezi icyo kigo cyakira abantu hagati ya 50 na 40 bahuye n’ikibazo cy’ihohoterwa, hakabaho n’igihe umubare uba 30 na 40 bahuye n’icyo kibazo.

Dr. Nkunda Philippe yakomeje avuga ko imihindagurike y’imibare y’abahuye n’ihohoterwa iterwa n’amezi ayo ariyo, kuko ngo iyo ari mu mezi y’ihinga, abantu bose baba bahugiye mu kazi, ibyaha bigenda bigabanuka, ariko ku mwero w’imyaka akazi ngo kaba gakeya ibyaha bikiyongera.

Muri Isange One Stop Center mu karere ka Nyagatare, bavuga ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bakira ibyaha hagati ya 30 na 55 buri kwezi.

Mu karere ka Nyagatare ibiyobyabwenge nka kanyanga n’ibindi biri ku isonga mu bituma ihohoterwa rigenda rizamuka.

Gusa, ababikurikirana ibyo byaha bya hafi bavuga ko impamvu ari uko Nyagatare yegereye igihugu cya Uganda, bigatuma ihohoterwa rigenda rizamuka, harimo no gukoresha ibiyobyabwenge.

Imyumvire y’abantu ngo yarazamutse, ntibagitinya kugana serivisi za Isange One stop center, kuko ngo habaye ubukangurambaga ku bantu babihuguriwe.

Isange One Stop Center yashinzwe mu mwaka wa 2009, ifite amashami 27 akorera mu bitaro by’uturere, itanga ubujyanama n’ubwunganizi ku buntu bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Iki kigo gikora amasaha 24 kuri 24, iminsi 7 kuri 7 kandi nfo gitanga ubufasha mu bushishozi bwinshi.

Isange One Stop Center itangirwamo serivisi zijyanye no gufasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa abana,  gukubita no gukomeretsa aho ababikorewe bahabwa ubufasha bw’ibanze, ubuvuzi, gukurikirana no gushyikiriza ubutabera ibimenyetso ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iy’Ubutabera (MINIJUST), iy’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) na Polisi y’Igihugu (RNP).

Ibitaro Bya Nyagatare
Ibitaro Bya Nyagatare
Mu bitaro Bya Nyagatare
Mu bitaro Bya Nyagatare

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish