DR Congo niyo ya mbere yageze kuri Final ya CHAN 2016
Ikipe ye Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yabaye iya mbere mu kubona itike y’umukino wa nyuma wa CHAN2016, nyuma yo gusezerera Guinea kuri Penaliti, mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa kane ukanarebwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
DRC yasezereye u Rwanda muri 1/4 yaje mu mukino wa 1/2 yifitiye ikizere cyinshi n’abafana benshi, gusa ihura na Guinea nayo yasezereye amakipe akomeye nka Nigeria na Zambia itari yoroshye.
Imbaga y’abafana ba DR Congo yendaga kuzura Stade Amahoro yategereje iminota 101, kugira ngo ibone ibyishimo, ari nako abafanaga Guinea bo amarira yari yose.
Umukino watangiye amakipe yombi atinyana, byatumye iminota 20 ya mbere irangira nta kipe ibonye uburyo bukomeye.
DR Congo y’umutoza Florent Ibenge yageze aho iratinyuka, ku munota wa 23 binyuze ku ishoti rikomeye ryatewe na kabuhariwe wayo Meschak Elia wakinaga ku ruhande rw’iburyo, umuzamu wa Guinea Abdoul Aziz Keita akuramo umupira wa mbere wari wabazwe nk’igitego.
Igice cya mbere, DR Congo yakomeje kugaragaza imbaraga cyane nubwo yakinaga idafite Hertier Luvumbu kubera ikibazo cy’imvune yagiriye mu mukino wa 1/4 wabahuje n’Amavubi.
Guinea yanyujijemo nayo irasatira mbere y’uko igice cya mbere kirangira, aho ku munota wa 43 Mouhamed Youla yasigaranye n’umuzamu wa DR Congo, ariko ku bw’amahirwe macye, umupira uca ku ruhande gato rw’izamu.
Ibenge washakaga intsinzi ijyana DR Congo ye ku mukino wa nyuma, yakoze impinduka zitandukanye mu gice cya kabiri, zatumye akomeza kuyobora umukino.
Christian Ngundikama yahaye umwanya Guy Lusadisu Basisira ufite inararibonye, ndetse na Licky Tulenge azamo asimbuye Yannick Bangala.
Iminota ya mbere y’igice cya kabiri ibisamagwe bya DR Congo byakomeje kurusha cyane Gunea kubona amahirwe yo kubona igitego.
Rutahizamu wa DR Congo, Johnathan Bolingi yahushije uburyo bubiri mu gice cya kabiri.
Guinea mu kugerageza kugaruka mu mukino, ari nako igerageza guhanahana hagati mu kibuga, yakomeje kuzitirwa na ba myugariro ba DR Congo ndetse n’umuzamu wayo, Ley Matampi.
DR Congo yageragezaga amahirwe ikabura igitego. Gusa ku munota wa 97 Doxa Gikanji yateye ishoti ari hanze y’urubuga rw’amahina, Guinea ikizwa n’umutambiko w’izamu.
Iminota 90 y’umukino yarangiye ari 0-0.
Hongeweho iminota 30 y’inyongera.
Bageze ku munota wa 11 wayo, Johnathan Bolingi Mpangi yafunguye amazamu. DR Congo yasaga nk’ibonye amahirwe yo kujya ku mukino wa nyuma, dore ko haburaga iminota 19 gusa ngo umukino urangire, kandi byagaragaraga ko aba baturanyi barusha Guinea ingufu.
Iyi minota ya nyuma hagaragaye umubare munini w’abafana bahise batangira gufana Guinea y’umutoza Mouhamed Bangoura.
Iminota 30 y’inyongera yarangiye ari 1-0. Hongewe ho indi minota ibiri. Mugihe haburaga amasegonda ngo umukino urangire, Ibrahim Sorri Sinkhon yahise yishyurira Guinea. Bityo umukino urangira ari 1-1.
Hitabajwe penaliti kugira ngo haboneke ikipe ijya ku mukino wa nyuma.
Aha niho Ibisamagwe bya DR Congo byakomereje kuri Penaiti 5-4.
Abatsinze penaliti ku ruhande rwa DR Congo: Joel Kimwaki Mpela, Miche Mika, Johnathan Bolingi, Meschak Elia, na Doxa Gikanji.
Guinea Conakry yari igeze muri 1/2 cya CHAN ku nshuro ya mbere yo, abahushije penaliti ni: Ibrahim Sori Bangoura, Mouhamed Thiam, na Mouhamed Youla wayiteye nabi cyane bikomeye.
DRC igiye gutegereza ikipe izarenga umukino wa 1/2 uteganyijwe kuri uyu wa gatanu kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo hagati ya Cote d’Ivoire na Mali.
Izasezererwa muri izi izakina na Guinea bahatanira umwanya wa gatatu.
CHAN 2016 ibera mu Rwanda, yatangiye kuva tariki 16 Mutarama, ikazasozwa tariki 07 Gashyantare 2016 ubwo hazakinwa imikino ya nyuma.
RD Congo: 1 Lay Matampi , 19 Joel Kimwaki Mpela, 17 Bokadi, 22 Yannick Bangala, 14 Nelson Munganga, 3 Joyce Lomalisa, 4 Padu Bompunga, 7 Doxa Gikanji,9 Christian Ngudikama, 21 Johnathan Bolingi, 5 Meschack Elia.
Guinea: 16 Abdoul Aziz Keita, 5 Alseny Bangoura, 23 Aboubacar Leo Camara, 3 Ibrahim Sory Bangoura, 8 Ibrahim Sory Soumah, 2 Mouhamed Thiam, 6 Ibrahim Sory Sankhon, 14 Jean Mouste, 19 Mouhamed Youla, 11 Mousa Diawara, 15 Alseny Camara Agogo.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
9 Comments
Congratulationz kabisa kuri Leopards du Congo batweretse umukino uryoheye amaso. Gusa finale nihagati ya DRC na Cote d”Ivoire.
RDC oyeee.Tuyiri inyuma
Hahaha.. Abantu Bavugaga ngo Ntizabe Niyagatatu bihangane…
Long Live peacefully neighbors. Your welcome to a thousand Hills Place May you win the trophy ???? ???? ????
Sha, congratulations to DR CONgo, mu tweretse twese ku muzi ruhago pe kandi mwihaye agaciro ka garagara koko. Mu komereza aho kandi tubari inyuma. You are standing on behalf of the entire central africa in the rest of the competition! Congo Kinshasa Oyee! Florent ibenge Oyee! Le Leopards oyee!
OYE !! DRC ntibaye abagatatu ahubwo muri abambere tubyemeye cg tubyaanze gusa abatarabafannye bigangane bibaho na Yezu baramwangaga ariko ntibyamubuzaga kubabera Umwami ndetse n’umucunguzi, Mucunguye ibihugu byo mukarere byari byananiwe no kubona umwanya wa gatutu DRC oyeeee!!!
CONGZ TO DRC FOOT BALL TEAM . IKI GIKOMBE MUGITWARE GISIGARE MU KARERE.
NU KUJYA MUHA ABAKINRYI BANYU IYO RWANDA IBIRYO BITA IKWANGA….
en tout cas muna merite na final nietu seulent, il fallait que KABILA soit la le dimanche pour celebrer avec ses peuple
oyeeeeeeeeee
ZAIRE OYEEEE!
Comments are closed.