Ngirwa Umunyamabanga wa Leta naratunguwe ariko nyuma mbifata nk’ibisanzwe – Nsanganira
*Hari abatekerezaga ko ku myaka yanjye ntaba Minisitiri ariko ubu mbona ari ibisanzwe,
*Ngirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi naratunguwe
*Urubyiruko rugomba kwiyumvamo ubushobozi n’imbaraga zo guhindura igihugu.
Amahirwe mu buzima abaho, tekereza uri umukozi usanzwe mu karere, mu Ntara, muri Minisiteri cyangwa urangije Kaminuza, ukumva itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri wagizwe Minisitiri! Tony Nsanganira, Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, yageze ku rwego rwo kuba Umunyamabanga wa Leta, atarageza imyaka 40 y’amavuko, byaramutunguye ariko nyuma abona bisanzwe kandi abishoboye.
Tony Nsanganira yaganiriye n’Umuseke tariki 9 Mutarama 2016, hari ku wa gatandatu mu nama yiswe “Young Leaders Conference”, igikorwa cyateguwe n’Umuryango ‘Rwanda Leaders Fellowship’ inama yabaye bwa mbere izajya ibanziriza igikorwa cyo gusengera igihugu kinategurwa n’uwo muryango.
Muri iyo nama hibandwaga ku nsanganyatsiko ivuga uko ibikorwa bikomoka ku Imana byakwifashishwa mu buyobozi, ariko by’umwihariko ku ‘kubiba imbuto zo kuba indashyikirwa’ mu bayobozi bakiri bato.
Tony Roberto Nsanganira, yari umwe mu batumiwe ngo atange ikiganiro, ubuhamya bw’ukuntu yageze ku rwego rwa Minisitiri akiri muto, ku myaka iri munsi ya 40.
Umwe mu rubyiruko rwari mu nama yabajije Nsanganira inzitizi yagize akimara kugirwa umuntu ukomeye ku rwego rwa Minisitiri.
Nsanganira yagize ati “Igihe nagizwe Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, imbogamizi (fear) ikomeye nagize, nzi uko meze, ubuzima nari mbayeho mbere, byari ugutakaza inshuti nyinshi zumvaga ko nta kiri wa muntu bari bazi.
Hari abantu batekerezaga ko ku myaka yanjye ntaba Minisitiri ariko ubu mbifata nk’ibisanzwe.”
Uyu yanamusabye kumusobanurira, nk’umuntu azi wakoze mu rusengero mbere yo kugirwa Umuyobozi ukomeye, uko abihuza no gukorera Imana.
Tony Nsanganira yasubuje agira ati “Nta mpamvu yo kuvuga ko gukorera Imana na politiki bitabangikanywa, mu gihe umuntu azi ko gukorera Imana ari ingenzi kimwe no gukorera abantu bayo, kandi azi ko gukorera abantu ari ingenzi nko gukorera Imana. Abavuga ko bidahura ni abafite impamvu zabo, uwampa tukaganira.”
Aganira n’Umuseke Nsanganira yavuze ko agirwa Minisitiri yatunguwe
Umuseke wabanje kumubaza uko yabonye iyo nama itegura abayobozi beza b’ejo hazaza. Ati “Ni ibintu bimaze igihe, icyo twishimira ni uko bongeyemo urubyiruko kugira ngo rwibutswe inshingano zarwo mu kuzana impinduka, bishingiye ku buyobozi, kugira ngo rukore ibintu neza nk’uko byahoze bivugwa aha.”
Yakomeje agira ati “Nkanjye wagize amahirwe nkaba mu buyobozi bw’igihugu ndi urubyiruko, ni umwanya wo kwereka abandi ko bishoboka, turizera ko ari iyi nama ari n’andi mahirwe ahabwa urubyiruko mu kuganira n’abayobozi b’igihugu, n’andi mahirwe urubyiruko rufite bigomba kubaha icyo cyizere no kwiyizera muribo ko bashobora kugira uruhare rwabo batanga kugira ngo igihugu gitere imbere.”
Umuseke wamubajije icyatumye atungurwa no kugirwa Umunyamabanga wa Leta ku myaka ye.
Yagize ati “Ku ruhande rumwe bitewe n’icyo wakoraga habaho gutungurwa kumva ko uhawe izo nshingano, ubundi ni ibintu biba akanya gato, ariko nyuma ukumva ko izo nshingano ugomba kuzikora, biroroha kugira ngo wumve ko bishoboka, ubundi iyo umuntu akugiriye ikizere ubundi aba anakugaragariza ko bishoboka.”
Hari ubwo umuntu asunikwa ariko si igihe cyose, ugomba gukora
Tony Nsanganira agira ati “Hari igihe bisaba ko umuntu asa n’ugusunika kugira ngo akugaragarize ko aho wowe wumva ko utagera ushobora kuhagera, iyo umuntu abigezemo nibwo yumva ko ibintu byose bishoboka, ni nacyo umuntu aba agira ngo ashishikarize urubyiruko kumva.
Ariko ntabwo buri gihe umuntu abona umusunika kuko hari igihe muri wowe, ariko bitewe n’uko uba ubibona ku bandi aho bagiye bagera, wowe wenyine wibonamo izo mbaraga ukaba wagira ibyo wigezaho kuko kuba umuyobozi ntabwo ari muri Leta gusa, ushobora kuba umuyobozi wikorera cyangwa ukora no mu zindi nzego zitandukanye.
Hari uburyo bwinshi bwo kumva ko umuntu ashoboye, ariko hari n’igihe iyo ugeze muri ubwo buyobozi, ugiriwe ikizere ubanza gutungurwa, ariko ugahita wifata ukagaragaza ko niba bakugiriye ikizere izo nshingano koko ushobora kuzikora, nibyo byambayeho, kandi ntabwo nshidikanya ko n’ubwo kuba umuyobozi basaba gukomeza kwiga, …uyu munsi wari umwanya mwiza wo gukomeza kwiga.
Tukaba ari nabyo twifuza ngo urundi rubyiruko rwiyumvemo kugira ngo dukomeze dufatanye kuko hazakenerwa imbaraga za benshi kugira ngo ibyo igihugu cyacu cyifuza kugeraho bizagerweho.”
Tony Nsanganira yize ibijyanye na ‘Agricultural Economy’ (Ubukungu bushingiye ku buhinzi), yabonye impamyabumenyi y’Icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s degree) muri Kaminuza y’i Moscow, mu Burusiya.
Yabaye Umuyobozi ushinzwe ibikorwa (The Chief Operating Officer) mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB). Yari n’Umuyobozi w’ishami rishinzwe Ubuhinzi muri icyo kigo by’umwihariko ashinzwe iterambere ry’ishoramari mu buhinzi.
Tony Nsanganira yanabaye Umuyobozi ushinzwe kongera ibyoherezwa hanze mu kigo kitwaga (Rwanda Investment and Export Promotion Agency, RIEPA), mbere yo kugirwa Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu 2014.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
20 Comments
Uyu muyobozi imana imuhe umugisha kdi imwongerere ubwenge ndanyuzwe nibyo avuga.
nta wakwemeza ko yatunguwe buriya yari afite connection hejuru yitwifatira …..ntawe upfa kuba Minister gutyo gusa atazwi, ntibishoboka.
Uyu musore yakwiririye umugati we neza ariko ntashake kuyobya no kubenshya abanyarwanda koko? Ngo yaratunguwe?
Ese sha wowe wakwiririye uwo ufite ahubwo ukareka kuyobya abantu ari wowe?!
Adatungurwa se bangahe bandi ba Minister bafite imyaka nk’iye?
Bundi buhe se mu Rwanda twagize abantu bangana nawe bagiye bahabwa inshingano zikomeye nk’izo afite?
Urubyiruko ahubwo nimurebereho mugire umuhate mubyo mukora kandi mushyiremo ubwenge n’imbaraga n’uzagusunika azasange ubishoboye nk’uyu Tony.
Ceci est un bon message pour la Jeunnesse Rdaise, prenez en note mes cheres
Nawe reka kubeshya urubyiruko. Hari benshi bagira umuhate kandi bashoboye badahabwa myanya ikomeye. Guhabwa umwanya nk’uriya ntibivuze ko urusha abandi ubwenge. Byose biterwa na connections ufite.
Systeme irakuzi naho wajya hose bazi uwo uriwe naho ukomoka n’umuganda wawe wose n’abawe. Ntabwo bapfuye kubikugira ntugirengo ni impanuka, baranditswe kuva kuri A kugeza kuri Z.
Hehehehehe ayo ni amatiku papa!
System nubwo yaba ikuzi ariko udashoboye ntiyaguhembera ko udashoboye
Kora werekane icyo ushoboye nawe system izaba bind yo kukumenya.
va mu dutiku Mr
Thumb up!!
Irire inote ubundi wicecekere sha.Abanyarwanda turaziranye bihagije ntimukatubeshye.
Abanyarwanda tugira amashyari, nkawe ngo ni Akumiro wumijwe na ka jalousie pe!!! Karumvikana mu mvugo yawe. Reka arye ize nawe urye izawe, niba ntazo ufite uhaguruke uzikorere.
Jalousie ni mbaya sana papa
Ariko ndumva ibyo Atari igitangaza kuko ari hejuru ya 30 nuko mutavuga imyaka ye wasanga Wenda afite nka 39,njye umuntu wantunguye uretse ko anabikwiye ni IMENA Evode wabaye minister afite imyaka 28,numvise binshimishije cyane,naho uwo muvuga ngo utarageza Ku myaka 40 aba akuze,
Dans ce pays qui est le nôtre (Rwanda) rien n’arrive au hasard. Mureke kutubeshya, ibibera mu Rwanda n’uko imyanya itangwa turabizi. Ntawe baha umwanya batabanje kumenya neza uwo ariwe.
Bonne chance à Tony Nsanganira. Que Dieu l’aide dans toutes ses demarches.
esubundi urubyiruko sukugarukira kuli 35ans pas plus? nibarizaga
hhhh, ko numva benshi mutemera ibyo uyu musore avuga ra?
Abishimira ku mugaragaro promotions z’ikimenyane n’icyenewabo, bakumva bisanzwe ko bagera mu bushoborishori bw’ubutegetsi ababarusha ubushobozi bamwe bashaje bakiri ku icaki, ntibaba bazirikana ko ari ikibazo ku gihugu. N’abayobozi bazaza bakurikiye Tony babakoresheje inama mu Bugesera nyine twarababonye. Uwo bazatumbagiza muri bariya se ubwo azatubwira ko atunguwe n’iki?
Nyuma abantu bakirirwa bibaza impamvu za miliyari zitikira buri mwaka mu mishinga yizwe nabi cyangwa yashyizwe nabi mu bikorwa, andi akibwa, ibigo bigacungwa nabi imyaka n’imyaniko, ababikoze ntibakurikiranwe ahubwo bagahindurirwa imyanya, maze abateza ubwega bakibagirwa ko bikorwa n’abavuna umuheha bakiyongeza undi nta nkomyi.
Uyu musore nigeze kujya muri RDB akiyobora agashami gashinzwe ubuhinzi anyakira nazanye n abashoramari nibwo namenye ko afite ubwenge no kuvuga ibyo azi koko aciye bugufi kandi yubashye nabo yakiriye. Sawa Tony ugire amahirwe muri byose.
Kabisa Tembo avugishije ukuri, Tony Afite ubwenge, kubaha Imana no guca bugufi muri we even n’ ubu ari Minister njye ndamuzi. Ibyo birahagije rero kugira ngo Imana ikugirire icyizere , iguhe igikundiro ube wagera kure nkaho ageze. sinshidikanya ko ari Imana yamutoranyije ikamumurika.
Komereza aho Hon. minister, Tony. we love u!!
Njye uyu musore ndamuzi ndetse na famille , ni abantu bazi ubwenge kandi baciye bugufi kandi bari cool cyane ! Uwamuhisemo rwose yarebye kure, Congs Tony, you deserve it !
Ngo waratunguwe!!!!!Uzajye ubeshya abahinde. Ahubwo warigutungurwa nuko barikubigira undi utari wowe womumbere.
Yewe yewe igihe cyo Gutungurwa ntikiragera Nyakubahwa Bwana Roberto isi ntisakaye bizaza utungurwe erega abazi kwiruka si bo baba abambere, abazi bazamenywa bazamurwe kdi abazi ubwenge bakora cyane si bo bicaye ku ntebe isa nk’iyo yawe ariko Padiri ati”Nkuko bihora bisimburana iteka” nanjye Amen Nutungurwa twese tuzabibona tukubwire wemere.
Comments are closed.