Digiqole ad

Amavubi yadwinze Leopards za Congo Kinshasa kuri 1 – 0

 Amavubi yadwinze Leopards za Congo Kinshasa kuri 1 – 0

Abasore b’Amavubi bishimira igitego

Mu mukino wa gicuti hagati ya Les Leopards n’Amavubi ku mugoroba wo kuri iki cyumweru i Rubavu, igice cya mbere hagati y’ikipe ya Leopards ya Congo Kinshasa n’Amavubi cyaranzwe no gusatirana n’amahirwe yo gutsinda hagati y’impande zombi ariko cyarangiye nta kipe irebye mu izamu ry’indi. Uyu mukino ariko waje kurangira Amavubi atsinze igitego kimwe ku busa.

Umukino wari witabiriwe n'abafana inzovu cyane kuri stade Umuganda ivuguruye
Umukino wari witabiriwe n’abafana inzovu cyane kuri stade Umuganda ivuguruye

Ni umukino witabiriwe n’abafana benshi cyane barimo n’abaturutse hakurya i Goma, hamwe kandi n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo, Minisitiri w’ingabo General James Kabarebe, Minisitiri w’Umuco na Siporo Julienne Uwacu hamwe na Caritas Mukandasira Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba.

Ba rutahizamu b’Amavubi Ernest Sugira na Jacques Tuyisenge ntabwo babashije kubyaza umusaruro amahirwe yo gutsinda yavaga ku mipira yo ku mpande ya Iranzi Jean Claude wacaga ibumoso.

Mu minota 25 Congo Kinshasa yigaragaje cyane mu guhererekanye neza no kugerageza kureba mu izamu rya Ndayishimiye Jean Luc bita Bakame ariko ntibyagira ikibivamo.

Ku munota wa 29 Sugira Ernest yahushije igitego cy’umutwe kuri ‘coup francs’ nziza yari itewe na Emery Bayisenge.

Iminota yasigaye y’igice cya mbere Amavubi niyo yayoboye cyane umukino nubwo Congo nayo yanyuzagamo igatera amashoti ku izamu ry’Amavubi ariko agaca ku ruhande.

Iki gice kirangira ari ubusa ku busa.

Ku munota wa gatanu w’igice cya kabiri Kapiteni w’Amavubi Jacques Tuyisenge, ushakishwa n’ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya, yabonye igitego cy’Amavubi.

Ku munota wa 65 umutoza Johnny McKinstry yakoze gusimbuza avanamo Ernest Sugira ashyiramo Danny Usengimana, Iranzi JClaude asimburwa na Yannick Mukunzi na Celestin Ndayishimiye asimbura Mwemere Ngirinshuti.

Byageze ku munota wa 70 Amavubi akiri imbere kandi agerageza kugarira neza izamu ryayo ngo Congo itabona igitego cyo kwishyura.

Mu gice cya kabiri Congo yakoze ubusatirizi bukomye gusa abasore nka Emery Bayisenge, Faustin Usengimana na Celestin Ndayishimiye bakomeza guhagarara neza mu kugarira.

Mbere gato y'umukino Minisitiri Mushikiwabo na Gen James Kabare bahuye n'abafana ba Congo bafata agafoto
Mbere gato y’umukino Minisitiri Mushikiwabo na Gen James Kabare bahuye n’abafana ba Congo bafata agafoto

Mu minota ya nyuma y’umukino umuzamu Jean Luc Ndayishimiye yakoze akazi gakomeye ko kuvanamo imipira immwe n’imwe ikomeye y aba rutahizamu ba Congo bashakaga cyane kwishyura.

Muri iki gice Amavubi nayo yanyuzagamo agasatira izamu rya Congo, ku munota wa 75 Jacques Tuyisenge yabonye ubundi buryo bukomeye bwo gutsinda ariko umuzamu wa Congo ahagarara neza akuramo umupira yari ateye.

Amaze kubura ubu buryo Tuyisenge yahise avunika mu itako ahita asimburwa na Yusuf Habimana wa Mukura VS.

Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umukino ariko Jacques Tuyisenge yavuze ko iyi ari imvune nto asanganywe ko idakomeye cyane ndetse byemezwa n’umutoza Johnny McKinistry ko ejo uyu rutahizamu ashobora gukomeza imyitozo n’abandi.

Nta kindi gitego cyabonetse ku mpande zombi umukino urangira ari kimwe ku busa bwa Congo.

UmunyaIreland utoza Amavubi abajijwe impamvu yahisemo ko uyu mukino ubera i Rubavu, yasubije ko yashakaga gushyira abasore be ku gitutu, bakamenyera gukina imikino ikomeye.

MacKinstry ati: “Mfite ikipe y’abasore bakiri bato. Nasabye iyi mikino kuko nifuzaga ko bahura n’amakipe akomeye (Cameroun na DRC). Nishimiye uburyo abakinnyi banjye bitwaye kuko banyeretse ko bashobora gutsinda igitego kandi bakugarira neza. Kandi igitutu bakiniyeho ntabwo cyabakanze. Gukinira na Congo kuri iyi stade (Rubavu) ushobora gukeka ko ari Amavubi yasuye. Ariko nyuma y’ibikomeye twanyuzemo muri uyu mukino, turishimye cyane.”

Flaurent Ibenge utoza Congo we yavuze ko ababajwe cyane no gutsindwa uyu mukino. Ndetse nyuma yaho bamwe mu bafana ba Congo bari i Rubavu bamweretse ko batishimiye gutsindwa kuri uyu mugoroba.

Ati: “Nari niteze umukino wegeranye urimo gucungana ku mpande zombi, cyane ko nta wifuzaga gutsindwa igitego. Ndababaye kuwutakaza, ariko nanone ni imyiteguro myiza kuri CHAN ibura igihe gito. Ndashimira u Rwanda kuyko bagaragaje ko ari ikipe ikomeye, kandi banatsinze kuko bari babikwiye.”

Uyu ni umukino wa kabiri Amavubi akinnye yitegura CHAN aha i Rubavu, uwa mbere yawunganyije na Cameroun kimwe kuri kimwe n’uyu itsinze kuri iki cyumweru.

Mu mikino ya CHAN izatangira kuwa gatandatu utaham, Amavubi ari mu itsinda rimwe na Cote d’Ivoire ari nayo ya mbere bizakina hafungurwa irushanwa, hamwe na Maroc ndetse na Gabon. Itsinda rizakinira i Kigali.

CHAN igiye kuba ku nshuro ya kane muri Africa, ni irushanwa rihuza amakipe y’ibihugu bya Africa ariko ku bakinnyi bakina muri shampionat z’ibihugu byabo gusa.

11 b'Amavubi babanje mu kibuga
11 b’Amavubi babanje mu kibuga, uhereye ibumoso; Usengimana, Nshimiyimana, Omborenga, Mwemere, Bizimana, Iranzi, Nshuti, Bayisenge, Sugira na Tuyisenge hamwe na JLuc Ndayishimiye bita Bakame ubarindira izamu
Jacques Tuyisenge (9) na bagenzi be Djihad Bizimana (4) na Fitina Omborenga bishimira igitego
Jacques Tuyisenge (9) na bagenzi be Djihad Bizimana (4) na Fitina Omborenga bishimira igitego
Ba Minisitiri Louise Mushikiwabo na Gen Kabarebe bishimiye igitego cya Jacques
Ba Minisitiri Louise Mushikiwabo na Gen Kabarebe bishimiye igitego cya Jacques

Roben NGABO
UM– USEKE.RW/Rubavu

9 Comments

  • Nibyiza nkurikije uko nabibonye bakomereze aho

  • ntimuzasuzugure amavubi aradwinga koko……………

  • tuzatsinda muri cane

  • bakomereze aho ndetse bikubute agashyi bazamure ubusatirizi Mu izamu turabona bazabikora pe.courage kbsa

  • Good work Amavubi! keep up the spirit.

  • twishimiye equipe amavubi akomereze aho kbs.

  • Nice game!! Bakomereze aho.imburi bazongere maze
    bandwinge kahave

  • have u ever been stinged by waspes thats what happened to leopards keep it up my young bros for the respect of our nation. let us try to be CHAN’s 2016

  • ubwose mubyo twagezeho umupira w’amaguru niwo watunanira? ntibibaho!

Comments are closed.

en_USEnglish