Passport imwe igiye kujya ifasha abatuye muri EAC gutembera Isi yose
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba (EAC), Dr Richard Sezibera mu nama yabereye i Nairobi, yatangaje ko guhera mu mwaka utaha abatuye aka karere bazajya batembera mu bice bitandukanye by’Isi bakoresheje passport imwe mu rwego rwo kuborohereza ubucuruzi.
Ibi yabivugiye mu nama ngaruka mwaka ihuza ba Minisitiri b’Ubucuruzi itegurwa n’Ishyirahamwe mpuzamahanga mu bucuruzi, World Trade Organization yabereye i Nairobi muri Kenya kuri uyu wa Kabiri.
Abitabiriye iyo nama banenze ko abacuruzi bo muri Africa badahabwa amahirwe angana n’abandi ku Isi yo gutembera no gucururiza ku Isi yose mu buryo bworoshye kubera Passports ngo zitizewe.
Ibi kandi ngo birushaho kubabaza, cyane cyane iyo abacuruzi bo muri Africa batabonye uburyo bwo guhahirana n’ibihugu by’Africa kandi binaturanye.
Ku byerekeranye n’aka karere ka EAC, ngo ubu hamaze gukorwa Passport izafasha abagatuye gutembera no guhahirana n’amahanga ya kure.
Dr Sezibera yagize ati: “Kimwe mu byo uyu muryango ushinzwe ni ugufasha abatuye aka karere kugatemberamo no gutembera ahandi ku Isi mu buryo bworoshye.”
Yavuze ko ubu hashyizweho passport imwe abatuye aka karere kazajya bakoresha bagatemberamo ndetse bakanayikoresha ahandi ku Isi nk’uko The Standard yabyanditse.
Kugeza ubu ibihugu bigize EAC, hatarimo u Burundi, bikoresha Passport igezweho ikoresha ikoranabuhanga rituma abayitwaje bagira umutekano kandi na bo bakaba batakora ibyaha ngo batoroke.
Passports nka ziriya ngo ubu zikoreshwa mu bihugu bya Africa nka Ghana, Morocco, Tunisia, Sudani y’epfo na Misiri.
Ku rundi ruhande ariko abantu bari kwibaza niba iyi passport nshya ya EAC itazabera intambamyi iyo Kenya yari gutegura kuzakorera abayituye.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, ukuriye ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka muri Kenya Gordon Kihalangwa, yavuze ko bitarenze ukwezi k’Ugushyingo uyu mwaka igihugu cye kizaba cyarasohoye passport igezweho abaturage bazajya bakoresha.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW