Digiqole ad

Team Rwanda: Buri umwe yahawe asaga Miliyoni 3 nk’ishimwe ryo kwegukana Tour Du Rwanda

 Team Rwanda: Buri umwe yahawe asaga Miliyoni 3 nk’ishimwe ryo kwegukana Tour Du Rwanda

Kapiteni wa Team Rwanda Hadi Janvier yishimira intsinzi ya Tour du Rwanda 2015.

Nyuma yo guhesha ishema u Rwanda bakegukana isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda, “Tour Du Rwanda” ry’umwaka wa 2015, abakinnyi, abatoza n’abatekinisiye ba ‘Team Rwanda’ buri umwe yahawe ishimwe na Minisiteri y’umuco na Siporo ingana n’amafaranga y’u Rwanda 3 145 000.

Kapiteni wa Team Rwanda Hadi Janvier yishimira intsinzi ya Tour du Rwanda 2015.
Kapiteni wa Team Rwanda Hadi Janvier yishimira intsinzi ya Tour du Rwanda 2015.

Kwitwara neza kw’amakipe atatu yari ahagarariye u Rwanda muri iri siganwa, byatumye arisaruramo amafaranga y’u Rwanda 9 690 849; Amafaranga bakuye mu bihembo byo mu irushanwa ahanini byatwawe na Bosco Nsengimana (wanegukanye Tour du Rwanda 2015), harimo iby’umukinnyi muto witwaye neza, Umunyafrica witwaye neza, Umunyarwanda witwaye neza, uduce (etape) begukanye, ndetse n’ibihembo byahabwaga 20 ba mbere kuri buri gace.

Kuri aya mafaranga, Minisiteri y’umuco na Siporo (MINISPOC) ikaba yongeyeho amafaranga y’u Rwanda 37 500 000 agomba kugabanywa abakinnyi 15 ba Team Rwanda; Bivuze ko buri umwe azahabwa Miliyoni ebyiri n’igice (2 500 000Frw) nk’agahimbazamusyi ka Leta y’u Rwanda binyuze muri MINISPOC.

Uteranyije amafaranga yose bazagabanywa agera kuri 47 190 849, aho buri mukinnyi mu bari bagize Team Rwanda agomba gutahana byibura agera ku mafaranga y’u Rwanda 3 145 000, nyuma yo kwegukana “Tour du Rwanda 2015”.

MINISPOC kandi ikaba yanageneye abatoza n’abatekinisiye bakurikiraniraga hafi aba bakinnyi ishimwe ry’amafaranga y’u Rwanda 2 500 000 kuri buri umwe.

Nsengimana Jean Bosco (uri hagati) wegukanye Tour du Rwanda ya 2015, na bagenzi be bamufashije kuyegukana bashimiwe.
Nsengimana Jean Bosco (uri hagati) wegukanye Tour du Rwanda ya 2015, na bagenzi be bamufashije kuyegukana bashimiwe.

Abakinnyi 15 bagiye guhabwa ayo mafaranga:

Team Rwanda Kalisimbi

  • .Ndayisenga Valens
    ·Nsengimana Jean Bosco
    ·Uwizeyimana Bonaventure
    ·Byukusenge Patrick
    ·Hadi Janvier (Kapiteni)

Umutoza: Sterling Magnell

Umukanishi: Jamie Bussel

Team Rwanda Akagera

  • Biziyaremye Joseph
    ·Karegeya Jeremy
    ·Uwizeye Jean Claude
    ·Aleluya Joseph
    ·Ruhumuriza Abraham (Kapiteni)

Umutoza: Sempoma Felix

Umukanishi: Rafiki Uwimana

Team Rwanda Muhabura

  • Hakuzimana Camera
    ·Gasore Hategeka
    ·Bintunimana Emile
    ·Tuyishimire Ephrem
    ·Byukusenge Nathan (Kapiteni)

Umutoza: Simon Hupperetz

Umukanishi: Ntibitura Issa

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • ni uko nuko ndanezerewe byibuze kuko bariya bana baritanze rwose bahesha igihugu ishema.

  • nibyiza cyane ariko hagize akaboneka babaha andi

  • Ni byiza cyane, “il faut encourager nos jeunes sportifs ” bagatera imbere kurushaho kuko iyo begukanye insinzi muri iriya mikino bihesha ishema igihugu cyacu mu ruhando mpuzamahanga.

  • Natangaga igitekerezo ko za entreprises zifashije nazo zatera inkunga abo basore rwose nishema ry’igihugu cyacu . rega natwe abanyarwanda twaterateranye buriwese 100 Frw yagira icyo abamarira kuko baradushimishije. None se H.E wenyine niwe uzajya ukora byose ko agira ubuntu natwe dukwiye kugera ikirenge mucye . Vive le Rwanda et HE

    • Icyo gitekerezo ni kiza natwe abanyarwanda , Isiganwa ry’amagare nirizajya riba ,bajye baduha uburyo twohereza amafraranga yo kubatera inkunga na Money transfer (MTN,TIGO,AIRTEL) Bityo bazajya batahana agatubutse …..Barabyemerewe baba badushimishije ..Tks

  • Noneho nanjye ndemeye. Mwakoze kubasubiza agaciro kabo kandi nihagira n’ikindi kiboneka muzabahe. Nizeye ko n’ibizazo bya assurance cg inkweto bitazongera kubagaragaraho.

Comments are closed.

en_USEnglish