Digiqole ad

Umutoza wa Rayon Sports yishimiye intsinzi ya mbere kuri Gicumbi FC

 Umutoza wa Rayon Sports yishimiye intsinzi ya mbere kuri Gicumbi FC

Jacky wabonye intsinzi ya mbere muri Rayon Sports

Ku mukino wa mbere w’irushanwa ‘Rayon Sports Star Times Christmas Cup’, Rayon Sports FC yatsinze Gicumbi FC igitego kimwe ku busa (1-0); Umutoza mushya Jacky Ivan Minaert yishimiye intsinzi ye ya mbere atoza Rayon. Igitego cya Rayon cyatsinzwe n’umusore Mustapha Bisengimana.

Rayon Sports yakinnye yambaye imyenda yanditseho StarTimes ariko umuzamu yambaye umwambaro wanditseho Skol
Rayon Sports yakinnye yambaye imyenda yanditseho StarTimes ariko umuzamu yambaye umwambaro wanditseho Skol

Nyuma y’umukino, Umutoza Jacky Ivan Minaert yabwiye itangazamakuru ko yanyuzwe n’intambwe ikipe ye (Rayon Sports) iteye mu gihe cy’icyumweru kimwe gusa bamaze bakorana imyitozo.

Akavuga ko ikipe ye ibura abakinnyi nka batanu cyangwa  batandatu kugira ngo birusheho kugenda neza.

Yagize ati “Ntabwo nagereranya iyi kipe n’iyari isanzwe,…Nimwe mwambwira uko mwabonye Ikipe muyigereranyije n’ikipe nasanze,…twabonye amahirwe nk’umunani cyangwa icyenda mu gihe Ikipe twakinaga yabonye amahirwe amwe yabyara igitego nk’inshuro imwe gusa,…nicyo cyangombwa.

Intego ni ugutsinda, bitabaye ibyo sinabaye ndi hano, njye naje gutsinda,…naho ubundi bitabaye ibyose gukina umupira w’amaguru byaba bimaze iki?”

Jacky  kandi yashimye uburyo ikipe ye yose muri rusange yitwaye uyu munsi, nubwo ngo itabyaje umusaruro amahirwe y’ibitego yose yabonye ngo itsinde ibitego byinshi.

Uyu mutoza wa Rayon Sports avuga ko ikipe ye igifite byinshi byo gukora cyane cyane ku bakinnyi bo hagati, n’abasatira izamu kugira ngo amahirwe babona bayabyaze umusaruro.

Umutoza Jacky Ivan Minaert yabwiye abanyamakuru ko intego ye muri Rayon Sports muri uyu mwaka w’imikino ari ugutwara ibikombe.

Jacky wabonye intsinzi ya mbere muri Rayon Sports
Jacky wabonye intsinzi ya mbere muri Rayon Sports

Umutoza Emmanuel Ruremesha wa Gicumbi FC yemeye ko ikipe ye yarushijwe, ahubwo ngo Rayon Sports yari kuba yamutsinze ibitego byinshi ni uko itabyaje umusaruro amahirwe yabonye.

Ruremesha yavuze ko impamvu yo kutitwara neza, ari uko abakinnyi be batitozaga kuko bavuye mu kiruhuko cy’ibyumweru bibiri.

Ati “Twebwe kuva twakina na Rwamagana, hashize ibyumweru bibiri, ubu nibwo bwa mbere twahura, muri macye kuba ntsinzwe na Rayon Sports 1-0 nta myitozo, tumaze ibyumweru bibiri tudakina umupira,…ntabwo umuntu yavuga ko ari bibi cyane.”

Ruremesha yirinze guha abafana ba Gicumbi ikizere muri iri rushanwa, gusa avuga ko iri rushanwa rizabafasha kwitegura intangiro za Shampiyona.

Ruremesha yashimiye iri rushanwa ‘Christmas Cup’

Emmanuel Ruremesha kandi yashimye abateguye iri rushanwa, kuko ngo amarushanwa nk’aya afasha amakipe kwiyubaka.

Yagize ati “Kuva natangira umupira nibwo nabona irushanwa nk’iri mu Rwanda rifata amakipe menshi kandi rigashyiramo uburyo bwinshi kuko ikipe ya mbere izahabwa Miliyoni 5, kandi amakipe yahawe n’amafaranga yo kwitegura ni ibintu byiza cyane, ni tugira amahirwe tuzabona abandi nk’aba baza,…bituma abakinnyi babaho neza kandi bakarushaho kwitegura neza,…kandi bifasha n’ikipe ku ngengo y’imari kuko nibaza nk’uwa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu amafaranga bazabona azabafasha kwitegura Shapiyona.”

Uyu munsi muri iri rushanwa AS Kigali yatsinze Bukavu Dawa yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibitego 5-0.

Imikino irakomeza kuri uyu wa kane izasozwe muri week end.

Iri rushanwa ririmo amakipe 8 ari mu matsinda abiri:

Itsinda A: Rayon Sports, SC Kiyovu, Gicumbi FC na Villa Sport Club

Itsinda B: AS Kigali, Mukura Victory Sports, Police FC na Bukavu Dawa

Ikipe ya Gicumbi yabanje mu kibuga (umwe yari agiye ku ruhande) iyuobowe na Rucogoza Aimable bita Mambo wabaye igihe kinini muri Rayon Sports mu bihe byashize
Ikipe ya Gicumbi yabanje mu kibuga (umwe yari agiye ku ruhande) iyuobowe na Rucogoza Aimable bita Mambo wabaye igihe kinini muri Rayon Sports mu bihe byashize
Mambo ku kazi ko kugarira
Mambo ku kazi ko kugarira
Umwe mu basore ba Rayon Sports asatira ndetse rwose abonye uburyo bwo kurekura ishoti kandi ari mu rubuga rw'amahina
Umwe mu basore ba Rayon Sports asatira ndetse rwose abonye uburyo bwo kurekura ishoti kandi ari mu rubuga rw’amahina
Haracyari ikibazo mu busatirizi, umupira yawuteye ntiyawuhamya usigara hafi mu maguru yabo
Haracyari ikibazo mu busatirizi, umupira yawuteye ntiyawuhamya usigara hafi mu maguru yabo
Bisengimana na mugenzi we bishimira igitego yari atsinze
Bisengimana na mugenzi we bishimira igitego yari atsinze
FERWAFA yumvikanye na Rayon Sports ko Star Times itagomba kuzana ibyapa byamamaza kuri iyi mikino, ariko bamwe baje ahubwo bo ari ibyapa
FERWAFA yumvikanye na Rayon Sports ko Star Times itagomba kuzana ibyapa byamamaza kuri iyi mikino, ariko bamwe baje ahubwo bo ari ibyapa
Fair Play mu bafana
Fair Play mu bafana

Photos/Umuseke

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Nshimishijwe n’uburyo GIKUNDIRO yacu yitwaye muri uyu mukino. Nikomereze aho. Umutoza nawe ndamwishimiye. Hanyuma namwe
    mwakoze kutugezaho amakuru gusa murushaho kuduha amafoto menshi. Thx!

  • Gacinya Chance Dennis president arabikoze daaaa

  • Congratulation to Gacinya, Degaule azageraho yemere ko ubuyobozi butangwa n’abaturage bugakorera abaturage, kandi ndamusengera ngo azareke ishyari kuko umwana ugira ishyari ntakura neza.

  • Yewe mbega ibintu bishimishije, intsinzi ya Rayon iteye buri wese akanyamuneza, kandi umunsi uriya mugabo Degaule azaba atakiyobora Ferwafa tuzabona umupira mwiza, Impundu zizumvikana kugeza no mu mbere, yego afite abamuhaye akazi agakorera mu nyungu zabo zitari iza rubanda, ariko igihe kizabikemura, amaherezo azasaza ahabwe ikiruhuko cy’izabukuru ubwo abuzukuru bacu bazatera ruhago kaburike. mwirinde gucika intege

  • Gikundiro uzahoraho ibihe byose! Naho de Gaule nariya … yabo nibyigihe gito.

  • rayon sport ni ikipe yimbaga nyamwinshi yabanyarwanda ( ubu butumwa mbugeneye de gaule) ibyo bikode bikurimo ushake ticket ujye uganda papa agusengere bikuvemo kuko aya makuru nawe yamugezeho. ntacyo uricyo ejo uzavaho hajyeho undi kandi gikundiro yo ntiteze kuzahinduka. izabaho mpaka jusqu’ a la fin du monde. kandi niba hari nabakuri mumatwi , wibtke wamugani uvuga ngo ( usenya trwe umutiza umuhoro) abo bakoshya bifitiye akazi gahoraho , wowe ntiwirengagize ko uri nyakabyizi. rayon oyeeeee!!!!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish