RGB, MINIJUST, MINALOC, MINIRENA,…mu kuzenguruka igihugu bumva ibibazo by’abaturage
Kuri uyu wa gatanu tariki 20 Ugushyingo 2015, abayobozi banyuranye mu Kigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB), Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Minisiteri y’ubutabera, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka, Minisiteri y’umutungo kamere, Urwego rw’umuvunyi, Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu, n’izindi nzego zitandukanye baratangira ukwezi kw’imiyoborere bazenguruke igihugu cyose bakemura ibibazo by’abaturage.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane, Prof. Shyaka Anastase uyobora RGB yavuze ko mu kwezi kw’imiyoborere guheruka bakiriye ibibazo by’abaturage bigera ku bihumbi bitatu (3 000), ariko ngo ibyakemutse bingana na 70% yabyo. Gusa, akavuga ko muri uku kwezi kw’imiyoborere kugiye gutangira bwo hazakemuka ibibazo byinshi.
Yagize ati “30% biba bisigaye ni uruhererekane rw’impamvu nyinshi zituma ibibazo bidakemuka 100%,…kubaka ni uguhozaho,…hari ibibazo bisaba kujya no mu nkiko kandi ari n’ibibazo bidashobora gukemuka kubera imiterere yabyo, …n’ibibazo byagiye mu nkiko ntabwo byahita bikemurwa ako kanya,…gusa icyo twifuza n’uguhozaho kugira ngo tugende tubikemura tunatera intambwe.”
Prof. Shyaka Anastase yavuze ko muri uku kwezi kw’imiyoborere kugiye gutangira ngo kuzabamo ibikorwa bizibanda ku kumurika ibikorwa mu Mirenge yose y’igihugu uko ari 416, no gukemura ibibazo by’abaturage.
By’umwihariko kuri iyi nshuro abayobozi bazajya bamanuka bakemura ibibazo muri buri Murenge, ndetse ngo n’aho bishoboka bazajya bamanuka no mu Tugari, aho kujya mu Murenge umwe muri buri Karere nk’uko byari bisanzwe bikorwa.
RGB ivuga ko gushyiraho urubuga n’uburyo bwo gukemura ibibazo by’abaturage nk’uko bikorwa mu kwezi kw’imiyoborere ngo “ishingiro ry’imiyoborere myiza nkuko insanganyamatsiko y’uyumwaka ibivuga”.
Prof.Shyaka Anastase ati “Kugira imiyoborere ibereye abaturage ni cyo cyerekezo cy’igihugu, kuko ari uguha agaciro umuturage, kubakemurira ibibazo, kumukorera ibikenewe kugira ngo atere imbere, no kumuha uruhare y’ibimukorerwa.”
RGB ivuga ko 30% y’ibibazo bakira ntibikemuke akenshi ngo usanga ari ibifitanye isano n’imanza ziba zitarangizwa; Imanza zaciwe n’inkiko ariko byagera ku Mirenge ntizibonerwe igisubizo; Ibibazo bijyanye no kwishyura abaturage aho ibikorwa remezo byagiye binyura; Amakimbirane mu miryango ashingiye ku butaka; Ibyerekeranye n’ihohotera rishingiye ku gitsina rikorera abana n’abagore; Ndetse n’urugomo rwo gukubita.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
1 Comment
ni koko ubuyobozi bwiza ni ubwegereye rubanda kandi ibi nibyo bituma abayobozi bacu dukomeza kubagirira icyizere
Comments are closed.