Digiqole ad

Nsengiyumva Albert wari umunyamabanga bwa Leta muri MINEDUC yahagaritswe

 Nsengiyumva Albert wari umunyamabanga bwa Leta muri MINEDUC yahagaritswe

Nsengiyumva Albert

Nk’uko tubikesha itangazo ry’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa kabiri tariki 27 Ukwakira, uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, Eng Albert Nsengiyumva yahagaritswe ku mirimo ye bitunguranye.

Nsengiyumva Albert
Nsengiyumva Albert

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi riragira riti “Ashingiye kubiteganywa n’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, kuri uyu wa kabiri tariki 27 Ukwakira 2015, Perezida wa Repubulika ‘Paul Kagame’ yavanye ku mirimo Nsengiyumva Albert wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.”

Iri tangazo ntabwo rigaragaza uzamusimbura kuri iyi mirimo cyangwa niba hari izindi nshingano yahawe, gusa bishobora kurindira inama y’Abaminisitiri itaha ikaba ariyo izagaragaza umusimbura we, cyangwa niba hari indi.

Albert Nsengiyumva yari amaze ku mirimo ye umwaka usagaho gato, dore ko yinjiye muri iyi mirimo nyuma yo kurahirira imbere ya Perezida wa Repubulika Tariki 18 Kanama 2014.

Mu kiganiro yaherukaga kugirana n’UM– USEKE, Eng Albert Nsengiyumva yijeje urubyiruko rwakoraga imishinga y’ikoranabuhanga ikabura ubushobozi bwo kuyitangiza, ko icyo kibazo cy’ubushobozi bw’amafaranga bahuraga nacyo kigiye gukemuka.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish