Digiqole ad

Ngo 90% bashinjuye Twahirwa uregwa Jenoside i Rukumberi ni abo mu muryango we

 Ngo 90% bashinjuye Twahirwa uregwa Jenoside i Rukumberi ni abo mu muryango we

Twahirwa Francois akurikiranyweho ibyaha bijyanye na Jenoside yakoreye i Rukumbere ahitwaga Komine Sake

*Abashinjuye Twahirwa bose ni abigeze gufunganwa na we bazira gukora Jenoside;

*Ubushinjacyaha buvuga ko 90% by’abashinjuye bafitanye isano n’uregwa; batatu ni baramu be;

*Twahirwa we ngo ntiyari gutegeka kwica umuntu narangiza abikirwe urupfu rwe;

*Abashinje uregwa bose ngo batanze ubuhamya hatubahirijwe amategeko;

*Iburanisha rya none ryitabiriwe n’abakabakaba 40.

Ni mu rubanza rw’ubujurire bwa Twahirwa Francois wari warahamijwe ibyaha bya Jenoside yakoreye mu cyahoze ari komini Sake; ubu ni mu murenge wa Rukumberi. Kuri uyu wa 23 Ukwakira; Ubushinjacyaha bwavuze ko ubuhamya bwatanzwe n’abashinjuye uregwa budakwiye kwizerwa kuko 90% by’ababutanze ari abo mu muryango w’uregwa ndetse ko aba batangabuhamya bose bigeze gufunganwa n’uyu mugabo.

Twahirwa Francois akurikiranyweho ibyaha bijyanye na Jenoside yakoreye i Rukumbere ahitwaga Komine Sake
Twahirwa Francois akurikiranyweho ibyaha bijyanye na Jenoside yakoreye i Rukumbere ahitwaga Komine Sake

We, n’umwunganira mu mategeko; Twahirwa uregwa kuba yaratangaga amabwiriza n’ibikoresho byo kwica Abatutsi bo mu cyahoze ari Sake yigeze no kubera Bourgmestre, babanje kubwira Umucamanza ko nyuma yo gushinjwa no gushinjurwa babonye abandi batangabuhamya batatu bifuza gushinjura uregwa.

Aba batangabuhamya bari bicaye mu bantu bagera muri 40 bari bitabiriye iburanisha babanje guhezwa kugira ngo byigweho, umucamanza yanzura ko Urukiko ruzabisuzuma nirusanga ari ngombwa, bazatumizwa batange ubuhamya ahita asaba ababuranyi kunenga cyangwa gushima ubuhamya bwatanzwe muri uru rubanza nk’uko byari biteganyijwe.

Budengeri Boniface uhagarariye Ubushinjacyaha ntiyinjiye cyane mu buhamya bw’Abatangabuhamya bashinjuye uregwa gusa avuga ko ubuhamya bwabo bukemangwa ndetse ko budakwiye kwizerwa kuko 90% by’aba batangabuhamya ari abo mu muryango w’uregwa.

Umushinjacyaha Budengeri utagaragaje uburyo yakoze ubu bushakashatsi, yavuze ko nubwo bigaragara ko abenshi muri aba batangabuhamya ari abo mu muryango wa Twahirwa igitangaje ari uko uwabyeruriye Urukiko ari umwe witwa Nsengimana Jean de Dieu.

Muri aya masano yumvikana nk’adashingiye ku maraso nk’uko yasobanuwe n’Umushinjacyaha; batatu muri batandatu ni baramu ba Twahirwa barimo uwitwa Rurinda Ernest wavukanaga n’umugore wa mukuru wa Twahirwa na Kiza uva indi imwe n’uyu Rurinda bose bashinjuye uregwa.

Umushinjacyaha yavuze ko aya masano ari hagati y’aba batangabuhamya na Twahirwa bikwiye gushidikanywaho; ati “Bigaragaza ko kumushinjura ari ibintu byateguwe.”

Ubushinjacyaha bwanavuze ko Abatangabuhamya bose b’uregwa bafunganywe bazira Jenoside (Twahirwa na we akukiranyweho).

Budengeri yagize ati “Guhera ku wa mbere kugeza ku wa nyuma bose ni abigeze gukurikiranwaho icyaha cya Jenoside. Bose bari bafunganywe na Twahirwa ku buryo kumushinjura cyangwa kumuvugira ari ibintu byoroshye cyane.

Twahirwa Francois wafashe umwanya munini anenga ubuhamya bw’abamushinje yagaragaje ko hafi ya byose bamuvuzeho byari amabwire.

Yifashishije ingingo ya 62 yo mu mategeko y’ibimenyetso n’imitangire yabyo; uyu mugabo uregwa kugira uruhare rutaziguye mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi bo mu cyahoze ari komini Sake, yavuze ko amabwire adakwiye guhabwa agaciro mu bimenyetso.

Mu gutanga ubuhamya; umutangabuhamya witwa Hategekimana Celestin yavuze ko muri 1992 Twahirwa yazanye imihoro akayiha abaturage akabategeka kwica abantu babiri barimo uwitwa Nyabirungu.

Agaragaza kuba uyu mutangabuhamya yaramugeretseho icyaha; Twahirwa yagize ati “Uyu mugagabo yishwe ntari muri Sake, kandi mu itangazo ribika ryatanzwe na murumuna we mu bo yabikiye ndimo, iyo nza kuba naragize uruhare mu iyicwa rye ntiyari kumbikira.”

Me Maniraguha Sylvestre wunganira uregwa yavuze ko ubuhamya bwatanzwe mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha budakwiye kugenderwaho kuko butatanzwe hubahirijwe amategeko.

Agendeye ku ngingo ya 27 yo mu matege agenga imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, igena ko umutangabuhamya agomba kurahira mbere yo kumvwa; Me Maniraguha yagize ati “Ntaho bigaragara ko barahiye; twumva ubuhamya bwabo butashingirwaho kuko budakurikije amategeko.”

Iburanisha ritaha ryimuriwe ku itariki ya 05 Ugushyingo 2015, Urukiko rwanzura niba hakumvwa Abatangabuhamya bashya batanzwe uyu munsi ku ruhande rw’uregwa.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Nkiyi nkuru koko murebe umutwe wayo. Ariko kuki dukomeje kuba abagome koko? Ese nkubu umuntu aje kuvuga abapakiwe mu madege bamaze gutozwa ibyo bagomba kuvuga ngo bajye gushinja abandi Arusha nabyo umuntu yaba abeshye ra?

  • Amaraso azakomeze abasame mwe mwese mwigira nyoni nyinshi ngo muri abere.
    Byose Imana irabizi kandi niyo Mucamanza w’ukuri.
    Byari iminsi mikuru igihe mwicaga abatutsi.None ni mpamvu ki mubihakana kandi mwarubahirizaga gahunda ya Leta?
    Ngo barababeshyera?
    Nimwe mwibeshya kuko Imana yo nimuyigera imbere ntacyo muzayibeshya.

  • ubundi se hari igihe uatangabuhamya bashinjura bigeze bagira akamaro? uwo ni burundu pe!

Comments are closed.

en_USEnglish