Razak Fiston yafashije Intamba gukomeza gushaka tike y’Igikombe cy’Isi
Rutahizamu w’Umurundi Fiston Abdul Razak ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri yafashije ikipe y’igihugu y’u Burundi Intamba mu Rugamba kubona itike yerekeza mu cyiciro gikurikiraho mu gushaka tike izayifasha mu gikombe cy’Isi kizabera mu Burusiya muri 2018.
Abarundi babigezeho ubwo basezereraga ibirwa bya Seychelles ku bitego 2-0 byose byatsinzwe na Fiston Abdul Razak.
Uyu mukino waraye ubereye kuri Stade nkuru y’u Burundi yitiriwe igikomangoma Louis Rwagasore.
Muri uyu mukino hagaragayemo abakinnyi benshi bakinnye mu Rwanda harimo nka: Nizigiyimana Karim Makenzi, Ndayisenga Fuadi baciye muri Rayon Sports, Papy Faty na Seleman Ndikumana baciye muri APR FC ndetse na Pierro Kwizera ukinira Rayon Sports n’ubu.
Biteganyijwe ko tariki ya 9 n’iya 17 Ugushyingo 2015, u Rwanda ruzakina na Libya, u Burundi bukazahura na Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo.
Abakinnyi 11 bakinnye umukino w’ejo:
Mu izamu: Arakaza Mac Arthur
Ba myugariro: Nsabiyumva Frederick, Nshimirimana David, Nizigiyimana Karim (waciye muri Rayon Sports), Kiza Fataki.
Abo hagati: Ndikumana Y. Selemani (waciye muri APR FC), Kwizera Pierro (wa Rayon Sports), Papy Faty (waciye muri APR FC), Ndayisenga Fuadi (waciye muri Rayon Sports)
Ba Rutahizamu: Abdul-Razak Fiston, Tambwe Amissi.
UM– USEKE.RW
1 Comment
Bravo Nkurunziza boys
Comments are closed.