Urukiko rwanzuye ko Me Rudakemwa akomeza kunganira Mugesera
Mu rubanza Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda buregamo Dr Leon Mugesera ibyaha bya Jenoside bishingiye ku ijambo yavugiye muri ‘meeting’ yo ku Kabaya; kuri uyu wa 6 Ukwakira Urukiko rwanzuye ko Mugesera n’Umwunganizi we mu mategeko nta mishyikirano bafitanye na Minisiteri y’Ubutabera nk’uko babitangaje, rwahise runategeka ko Urubanza rugomba gukomeza kuburanishwa kandi Me Rudakemwa agakomeza kunganira umukiliya we.
Ni imyanzuro yasomwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri; isomwa uwunganira Mugesera adahari; Ubushinjacyaha buhagarariwe na Me Mukuralinda Alain na Me Claudine Dushimimana; naho Minisiteri y’Ubutabera yari ihagarariwe na Me Umwari Claire wari waje no mu iburanisha ryo ku wa mbere.
Umucamanza yavuze ko kuba Mugesera n’Avoka we barandikiwe kenshi babwirwa ndetse banibutswa gukurikiza amabwiriza ngo bahabwe ubufasha ntibabikore, bigaragaza ko ubwo bufasha batabukeneye.
Nubwo nta kimenyetso bagaragazaga; ubwo basobanuraga iby’iyi mishyikirano; ku munsi w’ejo ku wa mbere tariki 5 Ukwakira 2015, Leon Mugesera n’Umwunganira mu mategeko bavuze ko Me Jean Felix Rudakemwa yigeze gutumizwa n’ushinzwe ishami ry’amategeko muri Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) kugira ngo baganire ku kibazo cy’ubufasha, bityo ko ibi bigaragaza ko imishyikirano ihari.
Kuri uyu wa kabiri; Umucamanza yavuze ko kuba nta kimenyetso uruhande rw’uregwa rwigeze rugaragaza ko imishyikirano iriho, bikuraho ibyo batangaje ko bari mu mishyikirano na MINIJUST ndetse ko ubwo Me Rudakemwa yahuraga n’ushinzwe amategeko muri MINIJUST yongeye kwibutswa kuzuza amabwiriza ariko ntibikorwe.
Bazamura iby’imishyikirano bavugaga ko bari kugirana na MINIJUST; Mugesera yasabaga Urukiko gusubika urubanza mu gihe iyi mishyikirano itaranzurwaho, naho umwunganira mu mategeko akavuga ko adateze kugaruka mu rubanza mu gihe iyi mishyikirano yavugwaga itari yafatwaho icyemezo.
Agaragaza ko ananiwe kunganira Mugesera adahabwa ubufasha agombwa na MINIJUST; ku munsi wo ku wa mbere Me Rudakemwa yagize ati “Je suis completement fatigue (ndananiwe burundu).”
Umucamanza yavuze ko aba bagabo (Mugesera na Me Rudakemwa) bazamuye ibi by’imishyikirano bagamije gutinza nkana urubanza (byari byanagarutsweho n’Ubushinjacya).
Yavuze ko ibyifuzo byabo nta gaciro bifite kuko kugeza ubu batanagaragaza ko bafite gahunda yo kuzakurikiza ibyo basabwa kugira ngo bahabwe ubufasha bavuga kandi barabibwiwe bakanabyibutswa inshuro zirenze imwe.
Urukiko rwategetse ko urubanza rukomeza kuburanishwa mu mizi ndetse Me Rudakemwa Jean Felix agakomeza kunganira umukiliya we nk’uko bisanzwe.
Mugesera icyemezo cy’Urukiko yakibonye nk’ikimubuza uburenganzira ahabwa n’Itegeko Nshinga
Imyanzuro isa n’itanyuze uregwa, nk’uko bisanzwe iyo agejejweho icyemezo gitesha agaciro ubusabe bwe; Mugesera ahita avuga ko ajuririye iki cyemezo.
Ati “… kibangamiye bitavugwa kandi by’agahebuzo uburenganzira muzi bwo kwiregura mpabwa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ndetse n’amasezerano u Rwanda rwemeranyijweho na Canada mu 2009 ijya kunyohereza.”
Iburanisha ryimuriwe ku wa mbere; tariki ya 12 Ukwakira.
Kuri uyu munsi, hatajemo kirogoya; Mugesera n’umwunganira mu mategeko bazatangira kwanzura bwa nyuma kuri uru rubanza rumaze imyaka isaga itatu ndetse banavuga ku gihano cy’igifungo cya “Burundu” cyasabiwe uregwa.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
1 Comment
Yaaaayayaya, Mugesera abanywesheje amazi byo. Ureke nzamanza baburanya bihutisha kubera gusuzugura abaturage bapangira inshuti zabo cga n’ibindiiii muri systems zabo. Hari imanza ziburanamo abashinjacyaha n’abacamanza gusa banyirubwite ntibavuge ngo impfu ziburanwa n’abashinjabyaha bakabyihutisha kuko baba bibaza bakanisubiza cga basubira mubyo bahuye bakabanza kubitekinikaho, bugacya baza murubanza banzura ibyabo batekinitse. Ubutabera we, nakumiro gusa, ahubwo bazahindure izina.
Comments are closed.