Digiqole ad

AS Kigali yasanze Rayon i Muhanga iyitsinda 2 – 1

 AS Kigali yasanze Rayon i Muhanga iyitsinda 2 – 1

Rayon Sports igerageza gusatira mu gice cya mbere

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, Rayon Sports yaguwe nabi na AS Kigali yayisanze i Muhanga ikayitsinda ibitego bibiri kuri kimwe ku munsi wa kabiri wa shampionat. Uyu munsi wa kabiri ejo nabwo wari waguye nabi ikipe ya APR FC yatsinzwe na Mukura 2 -0.

Rayon Sports igerageza gusatira mu gice cya mbere
Rayon Sports igerageza gusatira mu gice cya mbere

Kuri stade ya Muhanga Rayon Sports yakiriraho amakipe yayisuye, niwo mukino wa mbere n’ikipe ikomeye umutoza David Donadei yari akinnye. Mugenzi we Eric Nshimiyimana yamwakiriye nabi amutsinda amusanze i Muhanga.

Rayon Sports nk’ikipe iri mu rugo yatangiye ihererekanya neza, gusa umutoza akaba atari yahisemo kubanzamo rutahizamu Davis Kasirye umaze iminsi micye ugaragaza ko ashoboye gutsinda kuko mu mikino ibiri iheruka yinjizwamo asimbuye atsinda igitego.

Ku munota wa 40, AS Kigali niyo yaje kubona amahirwe maze Rodriquez Murengezi ashyiramo igitego cya mbere ku burangare bwa ba myugariro ba Rayon. Igice cya mbere cyarangiye gutya.

Byakurikiwe n’imvune y’umusore muto wa Rayon sports Manishimwe Djabel byatumye asimbuzwa kare na Nsegiyumva Moustapha. Muhire Kevin, na Dominique Savio ntago bari bari muri 18 bagombaga gukoreshwa uyu munsi. Umutoza David Donadei yatubwiye ko aba basore batari ku rwego rwiza muri iyi minsi.

Mu gice cya kabiri Rayon yasatiriye igerageza kwishyura ariko biba iby’ubusa AS Kigali ikomeza guhagarara neza ku gitego cyayo.

Ku munota wa 67 rutahizamu wa AS Kigali Yusuf Ndayishimiye uzwi cyane nka Kabishi, yabonye igitego cya kabiri nanone ku burangare bwa ba myugariro ba Rayon.

Gusa ku munota wa 89 Davis Kasirye wa Rayon wari winjiyemo asimbuye yatsinze igitego cyiza cyane yihindukije mu kirere agatera ishoti gusa bimuviramo kuvunika, umukino urangira Rayon iwutakaje.

Umutoza Eric Nshimiyimana yavuze ko yari yaje yiteguye cyane gutsinda uyu mukino

Ati “Nabwiye abasore banjye Eric Nsabimana na Kabura Mouhamed ko bagomba kugerageza kugumana umupira. Ko bagomba gutuza kandi intsinzi yari ihari. Twatakaje umukino uheruka. Twarushaga Rayon sports gushaka aya manota

Umutoza wa Rayon we yagize ati “impamvu yo gutakaza uyu mukino si uko ntakoresheje abo bakinnyi mumbaza kuko mpitamo nkurikije abitwara neza mu myitozo. Abo basore nta mbaraga barimo gushyira mu myitozo. Dufite byinshi byo gukosora muri iyi kipe, mfite akazi kenshi cyane.”

Rayon Sports ubwo iheruka guhura na AS Kigali muri Shampionat ni mu mukino wabereye aha i Muhanga tariki 19 Mata 2015 ubwo Rayon ya Kayiranga Baptiste yatsinze AS Kigali ya Nshimiyimana ikayibuza amahirwe yo kwegukana igikombe cya shamionat yaganaga ku musozo.

Nyuma y’iminsi ibiri ya shampionat Police FC niyo iyoboye urutonde rw’agateganyo n’amanota atandatu y’iyi mikino yombi yatsinze.

Rayon Sports yabanje mu kibuga
Rayon Sports yabanje mu kibuga
Ikipe ya AS Kigali yari yasuye Rayon i Muhanga
Ikipe ya AS Kigali yari yasuye Rayon i Muhanga

Imikino yabaye none:

Rayon 1 – 2 AS Kigali
Musanze 1 – 0 Gicumbi
Rwamagana City 2 – 0 Etincelles
Marines 1 – Sunrise FC

Inyuma hicaye abatoza b'ikipe y'igihugu; Johnny McKinstry, Ibrahim Mugisha na Vincent Mashami
Inyuma hicaye abatoza b’ikipe y’igihugu; Johnny McKinstry, Ibrahim Mugisha na Vincent Mashami
Staff y'ikipe ya AS Kigali n'abasimbura
Staff y’ikipe ya AS Kigali n’abasimbura
Uruhande rwa Rayon Sports n'abasimbura bayo
Uruhande rwa Rayon Sports n’abasimbura bayo
Davis Kasirye(useka) abafana bibaza impamvu ari kubanza hanze kandi ngo amaze kwerekana ko abishoboye
Davis Kasirye(useka) abafana bibaza impamvu ari kubanza hanze kandi ngo amaze kwerekana ko abishoboye
Umutoza David Donadei wakiriye umukino wa mbere ukomeye akawutakaza
Umutoza David Donadei wakiriye umukino wa mbere ukomeye akawutakaza
Abafana ba Rayon bayiririmbira ko ibahora ku mutima
Abafana ba Rayon bayiririmbira ko ibahora ku mutima
Hakurya bari benshi kurushaho
Hakurya bari benshi kurushaho
Wari umukino ukomeye hagati y'impande zombi
Wari umukino ukomeye hagati y’impande zombi
Abasore ba Rayon, bajya inama nyuma yo gukubitwa igitego cya mbere
Abasore ba Rayon, bajya inama nyuma yo gukubitwa igitego cya mbere
Bakoze ibishoboka ngo bishyure ariko biba iby'ubusaba babona kimwe gusa
Bakoze ibishoboka ngo bishyure ariko biba iby’ubusaba babona kimwe gusa
Abakinnyi ba AS Kigali bishimira igitego cya kabiri cya Yusuf Kabishi (ukandagiye kuri mugenzi we)
Abakinnyi ba AS Kigali bishimira igitego cya kabiri cya Yusuf Kabishi (ukandagiye kuri mugenzi we)

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Urusaku ruragabanuste!! Uziko bastinze umukino wambere bakavuza induru kubera kutabimenyera, ngo nibo bambere muri championa igifite umwaka wose!!?

  • Twese Abareyon Turababaye Ark Bibaho.Turashyimira Umukinnyi Wacu Davis Yakoze Cne Kd Imana Idufashe Akirevuba Kko Tumumuze Sinzi Izina Twakwitwa.Pole Kubakunzi Ba Gikundiro

  • Uwomutoza utabanzamo Devis ,afite ikibazo kandi gikomeye, njye namugira inama yo kuzajya amubanzamo kuko amaze kwerekana ko abishoboye!!pole kandi kuritwese.

  • None ko mutavuze kubafana ba rayon bakubise abafana ba as kigali kugeza naho babavusha amaraso! mujye kuri makuruki.rw mwirebere amafoto yuko byari bimeze imbere ya police.

  • Kabishi walah intare isaza ku menyo apana ku merwe umusore wanjye ndabona izamu akirebamo, anyway ndabona ikipe ya AS Kigali ifite maturite bitewe na 11 majeur mbona nayo nukuyitondera ifite inararikinnye kabsa

  • Namwe byababaho se ntimukarwane mujye mwemera komwagaragaye

Comments are closed.

en_USEnglish