Digiqole ad

Tuyisenge yarangije KIST mu 2012 akoresha abakozi 11, afite inama 3 ku rubyiruko

 Tuyisenge yarangije KIST mu 2012 akoresha abakozi 11, afite inama 3 ku rubyiruko

Tuyisenge Emmanuel nyuma yo kurangiza kwiga muri KIST yagiye mu byo kubumba amapave no kuyubaka, yarahiriwe

*Uyu musore ukiri muti yarangije Kaminuza mu 2012, ashinga kampani ikora ikanubaka ‘pavees’

*Gutangira biragora na we byaramutonze asubira kuri 0 nyuma arazanzamuka ubu ahagaze bwuma,

*Hari ibigega byemera gufasha imishinga y’urubyiruko, icyambere ni ugutinyuka.

*Yatsindiye igihembo cy’indashyikirwa mu imurikagurisha rya ba rwiyemezamirimo bakiri bato.

Tuyisenge Emmanuel ni umusore uri mu kigero cy’imyaka hagati ya 25 na 30 y’amavuko, yarangije kwiga mu Ishuri rikuru ry’Ikoranabuhanga (KIST, ubu ni CST), yashinze kompanyi ikora ibikoresho by’ubwubatsi, TEMACO Builders, ubu yarahiriwe akoresha abakozi 10 na we wa 11 kuko yihemba, akorera Kimironko muri Gasabo.

Tuyisenge Emmanuel nyuma yo kurangiza kwiga muri KIST yagiye mu byo kubumba amapave no kuyubaka, yarahiriwe
Tuyisenge Emmanuel nyuma yo kurangiza kwiga muri KIST yagiye mu byo kubumba amapave no kuyubaka, yarahiriwe

Kampani ya Tuyisenge yitwa ‘TEMACO BUILDERS’ ikora ibikoresho by’ubwubatsi birimo amapave ‘Pavees’, bordures, costara n’ibindi bikorwa muri beto (beton).

Avuga ko ubwo yari mu ihuriro ry’urubyiruko rwa Gikirisitu (Young Christian Students, YCS) yagize amahirwe yo gutembera mu bihugu nka Qatar, Nigeria na Dubai, akabona uko amapave yahoo yubatse, agira amatsiko yo kuyazana mu Rwanda.

Mu 2013 nibwo yandikishije iyo mpani ye, atangira gushora imari afashijwe n’ababyeyi n’amafaranga make yagendaga abika, ndetse atangira no ku mwenda w’abandi, agakora akishyura, ngo muri rusange yatangije miliyoni esheshatu, we afite uruhare rwa ½ cy’ayo mafaranga.

Tuyisenge avuga ko gutangira byamugoye cyane bitewe n’uko yasabwaga kwereka icyangombwa cy’aho yakoze kugira ngo nibura abone ikiraka /akazi. Gusa ngo mbere yo kugira ngo yikorere yanabanke kujya akorera abandi abareberaho mu gihe gitoya.

Ati “Mbere byarangoye kubona umuntu nkorera kuko banyakaga ibyangombwa birimo n’aho nakoze, ariko uko nakoreraga bamwe bagendaga nandangira abandi, ubu navuga ko mfite icyizere, njya gushaka akazi mfite icyemezo cy’aho nakoze.”

Avuga ko ibyo akora ari ukubikunda kandi akaba yarabyize, ngo bitewe no gukunda ibyo yikoreye ni we wahimbye ‘design’ y’amapave akora, ndetse agakoresha ‘you tube’ mu gushaka kumenya uko bavangavanga ibiyagize.

Ibyo ngi bimufasha kureba uko mu bindi bihugu bikorwa akabihuza n’ubutaka bwo mu Rwanda, akagerageza kwigana abandi, ngo ibyo yakoze ikigo cy’Ubuziranenge cyasanze ayo mapave ye nta kibazo afite.

 

Ibyo akora bihuye n’ibyo yize ‘Chimie Environement’

Tuyisenge avuga ko ibintu byo kuvanga amabara akoresha mu mapave ye, abikorana ubumenyi yakuye mu ishuri, akaba ariyo mpamvu ngo akora amapave adasanzwe kuko avangamo bimwe mu binyabutabire kugira ngo akoremere.

Yagize ati “Hari iyo mfite (produit chimique) yitwa ‘Mega FroSp4’ ituma ibintu byongera bigakomera cyane, bifite aho bihuriye na ‘Chimie’.”

Tuyisenge asaba urubyiruko kwitinyuka rukareba ibiri ku mutima warwo, rukamenya kwiha intego ‘Goal setting’.

Ati “Icyo nabwira urubyiruko, ubu ngubu ni ukwitinyuka, mbere na mbere ukareba ikintu ukunda kiri ku mutima, ukareba uti ‘nakora iki, nagikora nte, mu bushubozi buke ufite ukareba ikintu gitoya watangira.Ibanga ni rimwe, iyo utaratangira ikintu uba ugitinya, iyo wateye intambwe ya mbere ushirika ubwoba kandi ugasanga ibyo watinyaga byoroshye.”

 

Tuyisenge mu myaka ibiri amaze gutera intambwe ariko ntingana n’aho ashaka kugera

Avuga ko atangira bari abakozi babiri bakorana gusa, ubu ngo amaze kugera ku rwego rwo gukoresha abakozi 10 na we wa 11. Hari n’abandi benshi ngo akoresha mu buryo bwa nyakabyizi bitewe n’uko yabonye ibiraka.

Igihembo yabonye nk’umuntu wahize abandi mu imurikagurisha ry’abantu bakiri batoya, ‘Rwanda Investment Expo’ ngo ni kimwe mu bintu byamwongereye icyizere, abona ko bishoboka ngo kuko yahuye n’abashoramari bamwizeza ubufatanye.

Agira ati “Icyo nabwira urubyiruko ni ukudacika intege, ‘never give up’. Ubuzima buragoye, mfite uburambe muri byo, hari n’igihe uba nta Frw 100 ufite mu mufuka, ukwezi kumwe andi akaza ariko ukazanzamuka ugatera imbere. Icya kabiri ni ugukora ibyo ukunda bifasha gutera imbere icya gatatu ni ugutinyuka umuntu agatangira mu mbara nke afite.”

Avuga ko nubwo yatangiranye miliyoni esheshatu, yatangiye yigora nyuma y’amezi atandatu arahomba burundu, asigara ashore umutwe we, niwo umugejeje aho ari ubu.

 

Afite imigambi yo gutera imbere ‘step by step’

Tuyisenge avuga ko yamaze kubona ko umuriro ukunze kubura hato na hato, ashushanya imashini idakoresha umuriro, ubu ngo yayijyanye muri Kenya kugira ikorwe izamufashe kongera umusaruro n’inyungu.

Avuga ko urwego ariho ari urwo kuvugana n’abashoramari no kugana banki, ariko ngo ahanini biracyari mu biganiro no kugerageza kubumvisha kuza gukorana na we.

 

Gutangira biragora ariko bishoboka

Ubu ngo yagiye mu kigega cya BDF kishingira imishinga y’urubyiruko, bamwemerera kumwishingira, biryo rero ngo birashoboka kuko na we ngo nta we yafasha ataratangira.

Ati “Kuri jyewe aho ngeze ntiwaza ngo ngufashe utaratangira ngo ngire icyo nguha. Ugomba gutangira n’iyo waba ukeneye gusohora ibintu 1000, ariko nibura usohora kimwe gusa navuga ngo uyu namufasha kuko yaba amaze gutangira niryo banga.

Nagiye muri banki bakambwira ngo banza ukora, ibintu byawe bigaragare, niho abantu bakubona. Iyo watangiye ntiwabura abantu baza kugufasha.”

Igihembo yegukanye muri EXPO cyamwongereyemo imbaraga n'icyizere
Igihembo yegukanye muri EXPO cyamwongereyemo imbaraga n’icyizere
Aho niho Tuyisenge akora ibikorwa bye byo kubumba amapave byanamuhesheje igihembo
Aho niho Tuyisenge akora ibikorwa bye byo kubumba amapave byanamuhesheje igihembo
Nubwo ariwe washinze kompanyi na we arakora akibarira umushahara
Nubwo ariwe washinze kompanyi na we arakora akibarira umushahara
Ubwo ni ubwoko bw'amapave Tuyisenge akora kandi ngo bimuha umusaruro
Ubwo ni ubwoko bw’amapave Tuyisenge akora kandi ngo bimuha umusaruro

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

20 Comments

  • Ibyo uvuga nu kuri mutama.

    Ureke za ngirwa ntiti zirirwana imiborogo ngo zabuze akazi zirangije kaminuza.

    Injiji yize iba mbi kurusha inkandagirabitabo.

    • @Mubaraka, wowe ko utize se, ubu tuvuge ko ujijutse ?! Wimariye iki kindi uretse kwirirwa kuri screen ya computer ucungana na comments z’abasomyi kugirango ubatuke !

      Ko na frw uhemberwa kwirirwa utukana, ukwiza ibinyoma, ataguhagije, wowe wabuze iki ngo ukore nka Tuyisenge….!? Kwiyegurira ikinyoma kandi ukuze, ubwabyo byakakubereye a motivating factor kugirango utangire ukore ibitandukanye n’izo njiji zize urimo uvuga, otherwise nta musuzi nta bwangati, bymbi ni mahwi ! Mbiswa nigire ku kiraka ma !

  • Take care musore.

  • Musore Take care.

  • Yewe ubu mfite PhD muri oceanography(umumenyi bw’inyanja) ariko ubu maze imyaka 7 nta kazi mfite. Ubuzima bumeze nabi.Nabuze icyo nakora kabisa hano muri KIGALI. None dore uyu musore asigaye akorera mafr kandi nta PhD agira koko? ubuse nzibigenze nte?

    • jya kuroba amafi mu biyaga nta kundi

    • HHHHH….SHA WAZA IBURAYI KO WAHITA UBUNA AKAZI MURI MARITIME RESEARCH… , NJYE NFITE HONOUR’S DEGREE IN ENGINEERING KANDI NDAGAFITE….RWANDA IS NOT ATTRACTIVE POLITICALLY AND ECONOMICALLY….AZAGUSAZIRAHO NUREBA NABI.

  • @ Mubaraka, wowe ko utize se, ubu tuvuge ko ujijutse ?! Wimariye iki kindi uretse kwirirwa kuri screen ya computer ucungana na comments z’abasomyi kugirango ubatuke !

    Ko na frw uhemberwa kwirirwa utukana, ukwiza ibinyoma, ataguhagije, wowe wabuze iki ngo ukore nka Tuyisenge….!? Kwiyegurira ikinyoma kandi ukuze, ubwabyo byakakubereye a motivating factor kugirango utangire ukore ibitandukanye n’izo njiji zize urimo uvuga, otherwise nta musuzi nta bwangati, bymbi ni mahwi ! Mbiswa nigire ku kiraka ma !!

  • Angelique ngwino duhurire Nyarutarama nkwereke ibikorwa byajye.
    Ni bigukundira umpe e mail yawe nguhe tel. numver zajye tubashe guhura.
    Nize ubwubatsi Quebec / Canada. ninabyo nkora hano mu Rwanda.

  • “It always seems impossible until it’s done.” uyu yatangiye bimugoye ariko aho bigeze ni heza cyane buri wese yamwigiraho. Abirirwa babuza amabarurwa bashaka akazi ahubwo nibagahange bagahe n’abandi

  • Mbega umugabo? Yewe mubaraka weeeeeeeee take a little break bro! Nize construction mbona ikiraka rimwe in 4 months or nkakibura ngaho ndangira aho ngusanga ukimpe mve mubujiji otherwise shutup kuko twarakubiswe.niba wasomye neza wumvise background ye? 6 million? Twe twabuze 5 00 miles ngo dukore defference so now uri kudusondeka izo za Quebec hhhhhhhh

  • gusa idea nziza inatuma ubona igishoro, ikindi nutangira no gukora ibintu ntukabitangire ushaka kubyereka abantu ngo utegereje capital, jya ubikora just kuko wumva ubikunze

  • @Mubarak, well, hanyuma ko wize (I doubt that), ukaba wirirwa hano ku rubuga utukana, ubeshya (nk’utagira akazi),…ubwo se oneho urumva injiji ikuruta ari iyihe ?! Kuba warabashije kwihangira umurimo se nicyo kikugira injijuke !?

    Njya mbona comments zawe kenshi hano, utukana nk’abashumba, nkibaza impamvu umuntu w’umusaza wiyemeza kwanamiza ugatuka abandi banyarwanda musangiye igihugu bikanyobera pe !

    Niba uri umugabo nyamugabo, tanga address z’iyo company yawe, uvuge n’abantu wahaye akazi, n’abo uteganya kugaha mu myaka 5 iri imbere, ubundi uvane ibitutsi ku banyarwanda…!

    Remember, a good lawyer can take you to court for insulting an entire people….!

  • bjr mr Tuyisenge?courage kd ugumye uterimbere.

  • Ooooo dore ibintu byiza rwose…

    Iyi nkuru hakenewe nyinshi nkazo zo gusubizamo bamwe muri twe imbaraga ni kizere cyo kwihaza mu mibere ho.

    Ubukire nti buri kure yi biganza byacu gusa bwihisha kurusha ibibaho byose iyo rero habaye ho kugirwa inama nkuku bikangura amaso ya benshi bakisanga ibintu byaciye mo.

    Umuti mwiza nu gusoza amashuri intego ari ukwihangira umwiga other wise ubukene buraganza kwiheba bigaherana umutima.

    Bravo mwana w’i Rwanda.

  • wowe uvuga Ngo mubaraka aratukana ntihe muri comments hagaragaera ko atukana!!!! Hari comment ye yerekanye ko mu Rwanda yateye imbere asubiza ko umuntu wanditse ko mu Rwanda nta mihanda ihari baherukaga iyubatswe na habyarimana,mujye mureka amarangamutima kuko atuma mutareba ukuri kw’ibintu mukandika ibyo musanganywe mu mitwe yanyu

  • Erega bipfira ku kintu kimwe rukumbi …,hari igice cy’abantu bibwira yuko kwiga ndetse ukanaminuza = ubutunzi ariko sibyo nu kwibeshya 100%

    Ubutunzi buturuka mu kugira umwete, gukora cyane ,kubaha umulimo, guteza imbere umulimo.

    Ariyo mpamvu abaherwe tubasanga mo nabatazi gusoma kwandika.

  • Mwaramutse neza!
    Mbere ya byose mbanje gushima tuyisenge kubw’intambwe agezeho!
    biranshimishije kandi urugero rwiza no kurubyiruko muri rusange.
    cyo nimusigeho kubwirana nabi ahubwo koko uwagize amahirwe yo kugira aho agera, azamure na bagenzi be cyane ko burya ngo ntawanga ibyiza ahubwo abibura kandi burya aba ashoboye ahubwo akabura umugirira icyo cyizere!
    So Tuyisenge ndasoza ngusaba ko wareba nuburyo wegera bamwe murubyiruko ukabafasha kubageza muri izo Associations zagufashije kwagura ibitekerezo kuko iteka intambwe yambere usanga uwo utazi iragora
    Congratulations by the way my collegue!!!!

  • courage muvandi

  • mubaraka ugirango iyo abantu bavuga ko unemployement yiyongereye cyane bose aba ari ingirwantiti! ujye ugira amagambo ameshe mr. kuko icyo gihe kwiga ntacyo byaba bimaze umuntu yajya amenya gusoma agahita avamo. kandi ujye wibuka ko amahirwe umwe atariyo y’undi. wagirango ntabwo uri kwisi. uziko umeze koko nk’injiji zanga kwigisha abana bazo ngo kanaka ko akize yarize, ujye utekereza kabili mbere yo kwandika kuko hari ababikora ari amaburakindi kuko usanga ntaho bihuriye nibyo bize. so udafite akazi wese ntiwamutuka bigeze aho.

Comments are closed.

en_USEnglish