Busingye avuga ko miliyoni y’abagize uruhare muri Jenoside bari bwicwe iyo hatabaho imbabazi
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda yakiriye itsinda ry’abagize komite ishinzwe kwiga ku mbabazi zisabwa ndetse no kugira inama Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya ku gutanga imbabazi, avuga ko mu Rwanda iyo hataba imbabazi ku bakoze ibyaha mu gihe cya Jenoside, hari gutangwa igihano cy’urupfu ku basaga miliyoni, gusa ubu ngo abantu babanye neza ndetse agasaba ko no muri Kenya igihano cy’urupfu bakwiga uko kivanwaho.
Iyi komite iteganywa n’itegeko nshinga rya Kenya, ikaba ishinzwe kwakira abasabye imbabazi ikabigaho kandi ikanagira inama perezida ku bantu baba bakwiriye imbabazi n’abatazikwiriye.
Abagize iyo komite bavuze ko biteguye gukura amasomo menshi ku Rwanda kuko ubushakashatsi bakoze basanze ubutabera bw’u Rwanda bukora neza.
Regina Saira Baisaba Visi Perezida w’iyo komite yagize ati “Twahisemo u Rwanda twabitekerejeho, kuko twabonye amakuru ko ubutabera bukora neza cyane. Kandi twamenyeko ari bake mu Rwanda bakorere ibihano byabo muri gerezan kuko abenshi bahabwa imbabazi.”
Baisaba avuga ko bazareba uko mu Rwanda ubutabera bukora, ibyiza babyigireho nidusubira kandi nibagera iwabo basabe ko naho byakorwa gutyo.
Mu gihe cy’icyumweru bazamara mu Rwanda bazasura ibigo byinshi bikora ibijyanye n’ubutabera nk’urwego rwa Polisi y’igihugu, amagereza, bige ibijyanye na Gacaca ndetse na bimwe mu bimenyetso ku byaha byabaye, aha bakaba bazasura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi.
Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye yabwiye aba baturutse muri Kenya ko u Rwanda rwateye intambwe ikomeye mu gutanga imbabazi ku bakoze ibyaha.
Yavuze ko akurikije ibyaha byabereye mu Rwanda, iyo hatabaho imbabazi Abanyarwanda ngo abakoze ibyaha ntihari kuboneka aho bafungirwa.
Yagize ati: “Mu Rwanda twageze igihe twatakazaga abantu barenga 5000 kandi abo bose bicwaga n’abanyabyaha. Urumva abantu barenga miliyoni bari gukatirwa urwo gupfa. Twari kubicisha iki? Ariko abakoze ibyo byaha abenshi basubiye mu miryango yabo barabana n’abo biciye kandi babanye neza.”
Akaba kandi yashishikarije iyo komite ko bakwigira ku Rwanda na bo bagakuraho igihano cy’urupfu kuko muri Kenya haracyagaragara icyo gihano, ariko ngo baheruka kugishyira mu bikorwa mu 1996.
Mu Rwanda ubu imbabazi z’umuntu ku giti cye ziheruka gutangwa mu 1997, ariko hakunze kubaho imbabazi ku bantu benshi harimo abagabanyirizwa ibihano n’abarekurwa bagataha burundu. Ubu 7% bari muri gereza bategereje ubutabera naho 93% barimo gukora ibihano bahawe.
NDUWAYO Callixte
UM– USEKE.RW
9 Comments
Ninde Wababwiye ko mu Rwanda bakuyeho igihano cyo gupfa aba ba nya Kenya bazagwa mu ruzi ba rwita ikiziba ,,! Ibijyanye ni mbabazi bajye Kubyigira nuli Africa yepfo aho abirabura babonye ubuyobozi bakababarira abazungu ndavuga ANC Nelson GOLIHLAHLA Mandela naho FPR bizwi n’imana ku mbabazi
– Ibyabaye muri genocide birababaje cyaneee nanjye nabuze abanjye
– Mwarakoze cyaaane gutanga imbabazi kuko akamuga karuta agaturo
– Hari abantu b’abatindi nyakujya bishe abantu batabarika nyamara
mwamaze kurekura ubu baridegembya
– Hari abantu bafunze bakatiwe burundu or 30 ans biganjemo abize (intiti)
n’abacuruzi bakomeye kandi wakurikirana ugasanga nta muntu bishe
ndetse n’ibyo gutegura genocide cyangwa kugambana ari ukubikekeranya.
So, nk’uko abayobozi bacu basanzwe bakora ibintu byiza, iki kibazo bakwiye kukigaho bariya bantu mukabarekura wenda bakabafungisha ijisho
byaba ngombwa hakabaho imbabazi z’abitwaye neza kandi bamazemo igihe kirekire.
Erega shahu abanyarwanda ninfura urebye uburyo abatutsi bishwe urwagashinyaguro ariko imana ibaha umutima wubutwari bwokubabari uwaguhemucyiye imana ikomeze ibafashe.
Byose ni politique,none se nigute ubucamanza bwafata umuntu wmaze abantu bizwi n,isi yose,barangiza ngo buramubabariye kdi nabo yiciye batabizi ahubwo bajya kubona wamugani bakabona ari kwidegembya,ese ubwo sukuzana amakimbirane mubantu?
umva wowe wiyise Sarah ,kuki wumva ko hari abafungiye ubusa ngo bakatiwe burundu cg 30 ans ( intiti n,abacuruzi) ! koko niba ataramarangamutima wabivuganye ,inkiko zacu cg gacaca hari abo barenganya kugeza ubwo bakatirwa ibyo bihano ?! oya rwose ntugakabye kuko ari wowe wambere mbyumvanye ! Ese niba ibyo wanditse ufite gihamya cyabyo watanga ingero z,a anti nkababiri bafungiwe ubusa ?! Ahaaaa Ntibanyurwa ni umwana w,umunyarwanda !
umva wowe wiyise Sarah ,kuki wumva ko hari abafungiye ubusa ngo bakatiwe burundu cg 30 ans ( intiti n,abacuruzi) ! koko niba ataramarangamutima wabivuganye ,inkiko zacu cg gacaca hari abo barenganya kugeza ubwo bakatirwa ibyo bihano ?! oya rwose ntugakabye kuko ari wowe wambere mbyumvanye ! Ese niba
ibyo wanditse ufite gihamya cyabyo watanga ingero z,a anti nkababiri bafungiwe ubusa ?! Ahaaaa Ntibanyurwa ni umwana w,umunyarwanda !
Ariko ntimukibagirwe, iminsi tumaze nyuma ya genocide simikeya, abantu barababariwe biba umuco ariko nabo bigondoza imana yabaremye hato itazarakara ikabakubita agashyi. Gusubira icyaha ni ukubabaza iyakuremye.
Imana ibarinde ingeso mbi zo kwica.
@Ineza,utirengagije koko ntabantu bakatiwe na gacaca burundu Ubu ababashinjaga bakavugako icyo gihe batumwe ko ntakundi barikubigenza kugirango barengere amagara yabo? Mujye mushyira amarangamutima kuruhande muvugishe ukuri.
Icecekere INEZA we!,ndabona ari wowe uzanye amarangamutima cg kwijijisha!, ingero z’abize bafungiwe ubusa cg se abacuruzi ni benshi cyane, abenshi nzi banaguye muli gereza bapfa urw’imbwa bari abagabo
Comments are closed.