Burkina Faso: Hatangiye imirimo yo gutaburura umurambo wa Sankara
Aya yari amasezerano leta ya Burkina Faso yiyemeje, kuri uyu wa mbere yiyemeje kuyashyira mu bikorwa.
Gutaburura imva zishyinguyemo uwari Perezida Thomas Sankara n’inshuti ze 12 zicanywe na we mu 1987 byatangiye none mu murwa mukuru Ouagadougou.
Ibi byakozwe mu rwego rwo gushyira ahagaragagara uburyo aba bantu bishwemo. Imirimo yo gutaburura iyi mirambo yatangiye kuri uyu wa mbere mu gitondo.
Imirambo, uwa Thomas Sankara n’inshuti ze bishwe tariki ya 15 Ukwakira 1987, igomba kuvanwa mu irimbi rya Dagnoën mu mujyi wa Ouagadougou.
Imirimo yo gutaburura iyi mirambo iyobowe n’abaganga babiri b’inzobere bakomoka muri Burkina ndetse n’umwe ukomoka mu Bufaransa.
Aba baganga b’inzobere barafashwa kandi n’umutwe wa polisi ufite ubumenyi mu bya siyansi ndetse n’abo mu mutwe wa ‘gendarmerie’.
Abantu bo mu miryango y’abishwe nib o bonyine bari bemerewe gukurikirana ibyo bikorwa byo gutaburura, ariko umuryango wa Thomas Sankara wari uhagarariwe n’umunyamategeko wabo.
Blandine Sankara, umwe mu bana ba Thomas Sankara, yatangarije RFI dukesha iyi nkuru k obo nk’umuryango batifuza gukurikirana ibikorwa byo gutaburura umurambo wa se.
Abanyamakuru n’abandi bari bafite amatsiko yo gukurikirana ibi bikorwa, bigijweyo n’abashinzwe umutekano bajya kurebera hirya kure y’uruzitiro.
Abatangabuhamya, bavuze ko imirimo yo gutaburura imva yahereye ku mva ebyiri ziri iruhande y’ifatwa nk’iya Perezida Thomas Sankara, ku buryo iyo yo itigeze ikorwaho.
Iyi mirimo igomba ngo kumara amasaha ari hagati ya 48 na 72.
Nyuma yo gutaburura iyo mirambo, abaganga b’inzobere bazakurikizaho gupima amaraso mu buhanga buhanitse bwa ADN nyuma bazasuzume ibimenyetso byose kugira ngo batahure ibanga ryihishe ku rupfu rwa Thomas Sankara n’inshiti ze 12.
Nyu a ibyo nibikorwa, bizashyirwa hamwe bitangwe mu kirego, maze ubutabera na bwo bukurikireho mu kazi kabwo.
RFI
UM– USEKE.RW
6 Comments
Yewe nta wibagirana koko ngo ahere…nyamara n abandi baza……………kuko nabo Imana irabazi
Ibi nibintu byiza cyane.Ibintu byubwicanyi bigomba gucika muri Africa.ibi bibere urugero abantu bumva ko kugera ku butegetsi inzira zose zakoreshwa no kwicana birimo.
Nonese bayobewe ko bapfuye bishwe?nonese ababishe babinjiyemo kuburyo bari bubasnge muri iyo mirambo bishe???????????????
Ntaho bihuriyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee no kumenya ababisheeeeeeeeeeeeee
Abafaransa barashaka kwikuraho icyaha no gusibanganya ibimenyetso usibye ko banabirangije!!!!!!!!!!!!!!
Ndabyibuka mu makuru ya ba amabilisi. Lingani na Zongo bari he?
None se THOMAS SANKARA na bagenzi be bari bafite Black Box uwo mufaransa akaba aje kubafasha kuyisuzuma ngo harebwe intandaro y’urupfu rwabo???Muzaba mumbwira akazakurikira iri tabururwa,ariko abafaransa weeeee!!!!!!!!!!!!!!
Niba hari umuntu ufite uko agira nama abanya Burkina Faso nabikore hakiri kare,buriya haraje havuke imvururu batari biteguye kubona.Muzambwira!!!!!!!
LA PATRIE OU LA MORT,NOUS VAINCRONS.
Comments are closed.